Amajyepfo niyo ntara igira abantu benshi banywa itabi, naho iyamajyaruguru iba iya mbere mu kugira abanywa inzoga benshi

Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe n’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Rwanda (NCDs) yagaragaje ko Intara y’Amajyepfo ari yo iza imbere mu kugira abantu banywa itabi benshi, naho iy’amajyaruguru ikaba iya mbere mu kugira abanywa inzoga benshi mu Rwanda.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya Diabète wabaye ku wa Gatanu, tariki 15 Ugushyingo 2024.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku baturage 5,676 bo mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, bari hagati y’imyaka 18 na 69.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje uko abanywa itabi mu Rwanda bahagaze, aho Intara y’Amajyepfo iri ku mwanya wa mbere mu kugira abanywa itabi benshi n’ijanisha rya 9.8%, Intara y’Iburasirazuba kava iya kabiri ku kigero cya 8.8%.

Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa gatatu mu kugira abanywa itabi benshi, aho bari ku kigero cya 6.9%, Amajyaruguru ni 5%, mu gihe Intara y’Iburengerazuba ari yo ifite abantu bake banywa itabi mu Rwanda, aho bagera kuri 4.2%.

Icyakora ubu bushakashatsi bushya bwagaragaje ko abanywa itabi mu Rwanda bagabanyutse kuko kuva mu 2013 kugeza mu 2022 baganyutse ku kigero cya 5.8%. Ni ukuvuga ko mu 2013 bari 12.5%, mu gihe mu 2022 bari kuri 7.1%.

Iyi raporo kandi ikomeza igaragaza n’uko abanywa inzoga bahagaze mu Rwanda, aho Intara y’Amajyaruguru iri ku mwanya wa mbere mu kugira benshi ku kigero cya 56.6%.

Amajyepfo ari ku mwanya wa kabiri ku kigero cya 51.6%, Iburengerazuba ni 46.5%, Iburasirazuba ni 43.9%, mu gihe Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa gatanu na 42%.

Inkuru Wasoma:  FARDC yakoze igikorwa gikomeye ishimangira ko umutwe wa M23 ugomba kwikura mu bitekerezo ibyo gufata umujyi wa Goma  

Ubu bushakashatsi kandi bwanagaragaje ibijyanye no kugira umubyibuho ukabije bihagaze muri buri ntara, nk’imwe mu ntandaro y’indwara nyinshi zitandura.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, Dr. Uwinkindi François, yagaragaje ko Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa mbere mu kugira abafite umubyibuho ukabije, kuko ½ cy’abafite umubyibuho ukabije mu gihugu ari ho batuye kandi ukaba wiganje mu bagore.

Yagize ati “Ubushakashatsi bwerekanye ko 50% by’abagore bo mu mujyi wa Kigali bafite umubyibuho ukabije, bafite ibilo byinshi ugereranyije n’uko bareshya”.

Yasoje ashishikariza abantu gukora siporo bihoraho mu rwego rwo kwirinda umubyibuho ukabije kuko ahanini ariwo uvamo izindi ndwara. Yasabye kandi abanyarwanda kugabanya inzoga n’itabi, abo bizashobokera bakabivaho burundu.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved