Amakosa akomeye yakozwe na Chriss Eazy bituma bamwe mu banyamakuru bahagarika gukina imiziki ye

Umuhanzi nyarwanda uri mu bagezweho muri iki gihe, Chriss Eazy akomeje gushinjwa n’abanyamakuru benshi batandukanye kubasuzugura ndetse no kubagaraguza agati ndetse bamwe bahita batangaza ko batazongera gukina ibihangano bye kuri radiyo na televiziyo.

Impamvu y’ibi byose ni ikirori uyu muhanzi yari yatumiwemo na Alx ku bufatanye na Mastercard Foundation ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi kiraba ku wa 17 Gashyantare 2024 ndetse na Danny Nanone yatumiwe muri ibi birori.

Amakuru avuga ko Danny Nanone ari we wabanje ku rubyiniro mu gihe Chriss Eazy atari yageze aho ibi birori byabereye, ubwo yahamagarwaga ngo aririmbe basanze atarahagera bahitamo kubanza imbwirwaruhame kugira ngo abantu bari bitabiriye icyo gikorwa bataza kurambwirwa bakitahira nyamara bitararangira.

Ubwo Chriss Eazy yahageraga ari kumwe n’umujyanama we muri muzika, Junior Giti, yabanje gutegereza kuko yasanze hakirimo imbwirwaruhamwe. Muri ako kanya bakiri hanze bahise bazamura ibirahure bajya mu modoka kuko batashakaga ko hari ubabona.

Aho hanze hari bamwe mu banyamakuru bake bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byiganjemo ibyo mu Karere ka Huye, nibwo bagiye kubasaba ikiganiro ariko bababwira ko bitakunda ako kanya ahubwo babasezeranya ko barayibaha ubwo Chriss Eazy araba asoje kuririmba, nuko abandi barategereza.

Aba banyamakuru batangajwe n’uko batewe agahinda n’uburyo uyu muhanzi n’umureberera muri muzika bababeshye kuko ubwo yari amaze kuririmba yahise yirukira mu modoka barongera barifungirana, maze abanyamakuru bagerageje kubasaba cya kiganiro bemerewe, abandi bahira batsa imodoka barigendera.

Mu gihe aba banyamakuru bibazaga impamvu uyu muhanzi yababeshye, Chriss Eazy yahise ahamagara umwe muri bo amubwira ko bahurira hanze ya Kaminuza akamuha ikiganiro, maze abandi basohoka biruka bagiye kureba uwo muhanzi nyamara bahageze basanze imodoka yabo yagiye kare.

Inkuru Wasoma:  Prince kid yagaragaje umutangabuhamya mu bakobwa b'aba miss watanze ikirego kugira ngo yegukane irushanwa rya miss Rwanda

Nyuma yo kurakaza aba banyamakuru bamwe bahise berura bavuga ko batazongera gucuranga indirimbo z’uyu muhanzi ku bitangazamakuru bakoreraho kugira ngo bamwereke ko atari we muhanzi wenyine uri mu Rwanda, ngo ibi bazabikora kugeza uyu muhanzi asabye imbabazi z’ibyo yakoze.

Umwe yagize ati “Guhera ubu, ntabwo tuzongera gukina ibihangano by’umuhanzi Chriss Eazy ku bwo kudusuzugura akaduca amazi, akatugaraguza agati nk’aho turi ubusa imbere. Ibi bizaba kandi kugeza adusabye imbabazi.”

Ku ruhande rwa Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy yavuze ko banze gutanga ikiganiro kubera ko uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro yasaraye. Ati “Ntabwo ari ukubasuzugura rwose, twese tuzi ko itangazamakuru ari ikintu gikomeye, ubwo rero ntabwo twarisuzugura. Impamvu tutatanze ikiganiro n’uko Chriss Eazy yavuye ku rubyiniro yasaraye, ijwi ritabasha gusohoka, niyo mpamvu twahise tugenda.”

Juniro Giti yongeyeho ko basaba imbabazi babikuye ku mutima abanyamakuru ndetse n’itangazamakuru muri rusange ku bwo gufata icyemezo cyo guhagarika gukina indirimbo zabo ndetse kandi ngo bababajwe n’ibyabaye.

Inkuru Wasoma:  Hatangajwe impamvu urubanza rwa Prince kid rwimuriwe kuyindi tariki.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved