Amakosa bamwe mu bagore b’abakristo bakora bakisenyera ingo zabo

Akenshi abantu baha amahirwe ingo z’abakristu bakibwira ko arizo zikomeye kurusha izindi ariko hari ubwo nazo umwanzi azigenderera zikaba zasenyuka, rimwe na rimwe biturutse ku makosa y’umugore. Dore amwe mu makosa abagore b’abakristu bakunze gukora akabasenyera ingo.

KWITA KU NSHINGANO ZO MU RUSENGERO KURUSHA IZO MU RUGO: Hari abagore b’abakristu usanga baratwawe n’inshingano zo ku rusengero ugasanga bibagiwe izo mu rugo. Yego ni byiza ko umugore nawe akora umurimo w’Imana ariko na none aba agomba kuzirikana ko mu rugo rwe ariho ha mbere akabanza gutunganya inshingano zo mu rugo mbere y’izo mu rusengero.

KWISHINGA ABAHANUZI BATEYE: Muri iki gihe usanga hari abahanuzi benshi kandi bivugwa ko mu minsi y’imperuka hazabaho n’abahanuzi b’ibinyoma. Nyamara hari abadashishoza ugasanga bishinze ibyo abahanuzi bababwira kandi rimwe na rimwe bishobora kuba bidaturutse ku Mana. Kuri ubu hari ingo ziri gusenyuka ngo kuko umuntu ajya gusenga bakamwereka ko umugabo bari kumwe atari uwe ntiyirirwe ashishoza mu gitondo akaba aragiye agasiga umugabo n’abana kubera ubuhanuzi bushobora no kuba ataribwo.

GUTANGA AMATURO ARENGEJE URUGERO: Gutura no kwitanga si bibi ariko ni ikintu gisaba ko umugore n’umugabo babanza kubiganiraho ukirinda amarangamutima ugira uri mu rusengero ngo uhite utanga ibyo ufite byose kandi aribyo byari bibatunze. Ni byiza ko haba umugore cyangwa se umugabo birinda marangamutima baterwa no mu bihe barimo n’abo bari kumwe kuko bishobora gutuma utanga nta bwenge ushyizemo kandi Bibiliya udusaba kugira ubushishozi n’ubwenge.

Inkuru Wasoma:  Sobanukirwa impamvu ujya usenga utakambira Imana ariko ukabura igisubizo.

KUTIYITAHO: Kuba umugore w’umukristu ntibivuze ko ugomba gusa nabi ngo ureke kwiyitaho inyuma ku mubiri. Gusa na none kurenza urugero ugashaka kwirimbisha birenze ubushobozi bwawe nabyo si byiza.

GUFATA UMUGABO UKO WISHAKIYE NGO N’UKO ARI UMUKRISTU: Ahanini kuko abakristu batinya kwiha rubanda ku makosa babonye mu ngo zabo uzasanga hari abagore babyitwaza ntibite ku bagabo babo kuko bazi umugabo atari bubavuge nabi akandi ari umukristu, cyangwa se atari butandukane nawe. Umugabo nawe akajya atinya kuvuga ugasanga harashiriyemo imbere ngo batavuga ko urugo rw’umukristu rwitwara nabi. Ayo ni amwe mu makosa abagore b’abakristu bakora bakaba bagwa mu mutego wo gusenya ingo zabo kandi bitari bwikwiye. Umugore w’umukristu nawe agomba kwirinda kugwa muri aya makosa ahubwo agaharanira ko urugo rwe rwaba intangarugero. src: Rwandamagazine

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved