banner

Amakuru ababaje kuri ba bana baherutse kuvuka bafatanye I Kigali

Ku mugoroba wo kwua 18 Nzeri 2023, ba bana baherutse kuvuka bameze nk’aho umwe aryamye ku wundi bitabye Imana. Ababyeyi babo barasaba ubufasha bwo kubona uko bava CHUK bakasubira iwabo Nyaruguru ndetse no kubashyingura.

Ni abana ba Ntakirutimana Emmanuel na Niyonambaza Angelique bo mu karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Kibeho akagali ka Kibeho, mu mudugudu wa Akajonge. Aba bana bavukiye mu bitaro bya Munini baza koherezwa mu bitari bya kaminuza bya Kigali CHUK, kugira ngo babagwe batandukanywe.

Ababyeyi babo bavuze ko batunguwe no kubyara impanga z’abahungu bafatanye ibice byo mu nda. Aba bana bari bahawe amazina ya Mugisha Bonheur na Ishimwe Fiston, aho buri umwe yari ameze nk’uryamye ku wundi.

Inkuru Wasoma:  ‘Uko amafaranga aboneka niko hakorerwa imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi’ abacukura amabuye y’agaciro bifuza kwegereza udukingirizo

Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya CHUK yari aherutse gutangaza ko inyingo y’abahanga mu by’ubuvuzi bw’abana yagaragaje ko amahirwe yo gukomeza kubaho kw’aba bana bavutse bafatanye ari 1/5000. Ku rundi ruhande, ababyeyi b’aba bana bavuga ko nta bushobozi bwo kwishyura imva no gusubira I Nyaruguru bafite.

Ntakirutimana yagize ati “sindamenya niba ibitaro biri bwemere kuduha imodoka kuko twabuze ubufasha, twabuze n’uko twakwiyishyurira irimbi.” Ufite umutima wo gufasha uyu muryango yatera inkunga binyuze kuri nimero ya terefone 0785224717 ibaruye kuri Ntakirutimana Emmanuel.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved