Amakuru ababaje kuri wa mukozi w’akarere ka Nyamagabe wavuzweho gusambanira mu kabari atandukanye n’ayavuzwe

Mu mpera z’ukwezi kwa gicurasi 2023, amakuru yagiye hanze avuga ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere umukozi w’akarere ka Nyamagabe, Murindababisha Edouard wari ukurikiranweho icyaha cyo gusambanira mu ruhame, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye, gusa amakuru avuga ko atabaye umwere ahubwo yarekuwe by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.

Ubwo Murindababisha yatabwaga muri yombi dosiye ye igashyikirizwa ubushinjacyaha, bwa mbere yitabye urukiko aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko akurikiranwa afunze by’agateganyo iminsi 30, ariko we n’abamwunganira mu mategeko bajuririra uwo mwanzuro, aribwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamurekuye rutegeka ko akurikiranwa ari hanze, bivuze ko atigeze aburana urubanza rwe mu mizi.

Igihe bamenye ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse Murindababisha agomba kujya yitaba ubwanditsi bw’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi kandi akaba atemerewe kuva mu Rwanda atabiherewe uruhushya n’umushinjacyaha uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Rwategetse ko kandi ubutaka Murindababisha yatanzeho ingwate bwanditse kuri Mutumwinka Vestine bukomeza gufatirwa kugeza igihe urubanza kuri iki cyaha akurikiranweho ruzacibwa. Ibi bitandukanye cyane n’amakuru yavuzwe hirya no hino kubera ko umuntu adashobora kuba umwere ataraburana urubanza mu mizi.

Mutabazi Harrison, umuvugizi w’inkiko yabwiye Igihe ko Murindababisha atagizwe umwere, ahubwo agiye gukurikiranwa adafunze, ahubwo kubera ko yahawe gufungwa iminsi 30 akabijuririra urukiko rwaramurekuye ngo akurikiranwe ari hanze, ati “Buriya kugira ngo ugirwe umwere ni uko uba wamaze kuburana urubanza mu mizi.”

Ibyashingiweho mu rubanza rw’ubujurire: urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasesenguye niba hari impamvu zatuma Murindababisha akurikiranwa ari hanze nk’uko yabisabaga,  kuri we n’abamwunganira bagaragaje ko kumufunga iminsi 30 binyuranyije n’itegeko kubera ko icyaha akurikiranweho gihanishwa igihano gito.

IZINDI NKURU WASOMA  Dr Nsanzimana Sabin yihanangirije abakize Marburg ko batagomba gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

Gusa itegeko riteganya ko igihe urukiko rusuzumye rugasanga kumufunga iminsi 30 aribwo buryo bwonyine buhari bwo gukumira icyaha cyangwa se kurinda umutekano w’ukekwaho icyaha n’ibindi byakurikizwa kuko bitaba binyuranyije n’itegeko. Hasuzumwe kandi niba hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, urukiko rusanga zihari kubera ko yemeye ko amashusho yakwirakwiye ari aye nubwo we atemera ko bitari mu ruhame.

Urukiko rwavuze ko kuba hari amashusho yafashwe nubwo nta mutangabuhamya wabajijwe wari uhari cyangwa se hatazwi uwayafashe bikwiye gukomeza kuba impamvu ikomeye. Urukiko rwashingiye ku nyandiko y’akarere ivuga ko asanzwe yitwara neza akaba anabana na mama we w’umukecuru, rwasanze yarekurwa ariko akagira ibyo ategekwa. Rwasanze kuba yaragaragaje ko afite ubutaka bubaruwe kuri Mutumwinka Vestine, bukwiye gufatirwa kugeza igihe hazafatirwa imyanzuro y’urubanza kuri iki kirego.

IZINDI NKURU WASOMA  Umugore yagiye kubyarira mu rugo rw’umunyamasengesho ubuzima bwe burangirira aho

Gusa itegeko riteganya ko igihe urukiko rusuzumye rugasanga kumufunga iminsi 30 aribwo buryo bwonyine buhari bwo gukumira icyaha cyangwa se kurinda umutekano w’ukekwaho icyaha n’ibindi byakurikizwa kuko bitaba binyuranyije n’itegeko. Hasuzumwe kandi niba hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, urukiko rusanga zihari kubera ko yemeye ko amashusho yakwirakwiye ari aye nubwo we atemera ko bitari mu ruhame.

Urukiko rwavuze ko kuba hari amashusho yafashwe nubwo nta mutangabuhamya wabajijwe wari uhari cyangwa se hatazwi uwayafashe bikwiye gukomeza kuba impamvu ikomeye. Urukiko rwashingiye ku nyandiko y’akarere ivuga ko asanzwe yitwara neza akaba anabana na mama we w’umukecuru, rwasanze yarekurwa ariko akagira ibyo ategekwa. Rwasanze kuba yaragaragaje ko afite ubutaka bubaruwe kuri Mutumwinka Vestine, bukwiye gufatirwa kugeza igihe hazafatirwa imyanzuro y’urubanza kuri iki kirego.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved