Umukobwa witwa Musanabera Annet uherutse kugaragara arwariye mu bitaro bya Nyagatare arembejwe n’umubiri, yagejejwe mu bitaro bya Faisal ku bw’ubugwaneza bw’abantu bamufashije mu buyo bw’ubushobozi ndetse abaganga bakaba bamuhaye icyizere ko ashobora gukira vuba. Uyu mukobwa aherutse kugaragara ameze nabi cyane avuga ko yigeze kugera ku biro 19 kubera uburwayi.
Uyu mukobwa w’imyaka 23 kuri ubu ufite ibiro 30, avuga ko ajya gufatwa uburwayi bwe bwamufashe yagiye muri Uganda gusura abo mu muryango we mu kugaruka mu Rwanda yivuriza mu mavuriro asanzwe yibwira ko ari uburwayi busanzwe. Ngo abaganga bamufashe ibizamini byose bishoboka ariko Babura indwara, ariko we agakomeza kunanuka bikabije.
Nyuma yo kubura indwara bahise bamwohereza mu bitaro bya Nyagatare, nabo babuze indwara bamwohereza mu bitaro bya gisirikare I Kanombe aho baje gusanga arwaye cancer, bakamwohereza mu bitaro bya Nyagatare ngo ariho arwarira. Kuri ubu avuga ko afite ibiro 30 aho atararwara yari afite 65, gusa ubwo uburwayi bwamuzahazaga cyane yageze ku biro 19.
Ubwo yamaraga gukorana ikiganiro n’umunyamakuru Murungi Sabin amusabira ubufasha, avuga ko abantu bamufashije kuburyo habonetse agera 8,000,000frw, nyuma yo kubona ubwo bufasha agahita ajyanwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal ndetse ko yamaze kubagwa umuhogo. Murungi yatangaje ko Musanabera yamubwiye ko abaganga bamaze kumubwira ko ashobora gukira vuba cyane.
Aya mafaranga yahawe n’abagiraneza yagiye amufasha kwishyura amadeni yari abereyemo ibitaro bya Nyagatare ndetse akagura n’imiti.