Mu minsi yashize nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko ruherutse gufatira mu cyuho Uwitonze Valens, Umukozi ushinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge bw’inganda mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge RSB, yakira ruswa ya miliyoni 25frw. Akimara gufatwa yahise acumbikirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura kugira ngo dosiye ye itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Amakuru agezweho kuri ubu ni uko nyuma y’uko RIB ikoze iperereza ry’ibanze kuri dosiye ye ndetse ikanayishyikiriza Ubushinjacyaha, nabwo bwahise buyiregera Urukiko nyuma yo kongera kuyigaho no kuyikoraho iperereza. Uwitonze yaregewe Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Urubanza rwe ruteganyijwe kuwa 7 Ugushyingo 2023, saa tatu za mugitondo.
Iki cyaha akurikiranweho giteganywa n’ingingo ya 15 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umukozi wese wa Leta cyangwa se undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa se ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi. Iyo icyo cyaha cyakozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.