UBUFARANSA BUGIYE GUTUMIZA INAMA YIGA KU BIKORWA BY’UBUTABAZI N’IMFASHANO KUBA SIVILE MURI GAZA
Minisiteri y’Ububanyi y’Amahanga y’Ubufaransa yavuze ko iyi nama izibanda ku bintu bitatu. Icya mbere ni Ibikorwa bigamije guteza imbere kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, kurengera abasivili n’abakozi bashinzwe ubutabazi, no gushimangira uburyo bw’ikiremwamuntu.
Icya kabiri ni ukwiga ku Gisubizo mpuzamahanga cyubutabazi mubijyanye nubuzima, amazi, ingufu nibiribwa naho icya gatatu ni ukwiga ku Guhamagarira no gukangurira gutera inkunga imiryango mpuzamahanga ikorera ku kibuga ahari kubera imirwano.
Minisiteri yavuze kandi ko “ibihugu, abaterankunga nyamukuru, imiryango mpuzamahanga n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri Gaza” bazitabira iyi nama, nubwo hataramenyekana neza abazayitabira.
UMUNYA PALESTINE WA KANE AMAZE KWICWA N’INGABO ZA ISIRAHELI UYU MUNSI
Mu mujyi witwa Tulkarem uherereye muri West Bank , amakuru yari ahari mbere y’aka kanya ni uko hari hamaze kwicwa abagabo batatu. Kuri ubu Minisiteri y’Ubuzima imaze gutangaza ko hari undi muntu urashwe w’igitsinagabo.
Minisiteri imaze gutangaza ko kandi hari umusore w’imyaka 14 y’amavuko witambukiraga agahita araswa, kuri ubu akaba ari kuvurirwa mu bitaro bya Leta muri Tulkarem.
UMUKOBWA W’UMUNYA CANADA-PALESTINA ARASHINJA CANADA KO NTACYO IRI KUBAFASHA
Uyu mukobwa yitwa Fatima, ni umunya Canada ariko wabuze uko ava muri Gaza, arashinja Leta na Ambasade ya Canada muri Palestina kutabafasha. Yise ubutumwa ambasade ya Canada yaboherereje ‘Ubusutwa’ yabandikiye ibabwira we n’umuryango we ngo bakomeze bamererwe neza.
Yagize ati “Ni ukubera iki bataduha umutekano byibura wo kutugeza ku mupaka? ibyo bari kutwandikira ngo ni uko tumererwa neza ariko ntibaduhe uburyo bwo kumererwa neza. Nta kintu na kimwe baradukorera kandi baradutengushye cyane.”
Fatima, a Palestinian Canadian teenager trapped in Gaza, tells Al Jazeera that Canada’s gov't has failed its citizens trapped under Israeli bombardment by just providing ‘useless’ tips instead of a way to get out ⤵️ pic.twitter.com/YZBH4pPUaa
— Al Jazeera English (@AJEnglish) November 6, 2023
UMUPAKA WA RAFAH WAFUNGUWE NGO ABANYAMAHANGA N’INKOMERE ZA PALESTINA BAHUNGIRE MU MISIRI
Kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023, umupaka wa Rafah uhuza Gaza na Misiri (Egypt) wafunguwe kugira ngo abanyamahanga bari muri Gaza ndetse n’inkomere z’abanya palestina bave muri Gaza bajye mu Misiri. Ibi byanatangajwe kandi n’inzego za Misiri ziherereye ku mupaka nk’uko CNN yabitangaje.
Rafah ni wo mupaka umwe rukumbi wa Gaza utari gucungwa na Isiraheli, wari warafunzwe mu kwezi gushinze. Mu cyumweru gishize mu mpera nibwo hatangajwe ko abantu bafite pasiporo ndetse n’abakomeretse bagiye kuva muri Gaza baciye kuri uwo mupaka. Ariko ubwo Isiraheli yateraga igisasu kuri Ambilance ya Croix Rouge ya Palestine muri weekend hahise hafungwa.
Inzego z’umutekano ziri ku mupaka wa Misiri zatangaje ko kuri uyu wa mbere abantu icyenda b’abanya palestine bakomerekejwe n’ibisasu za Isiraheli babashijwe kwambuka umupaka batangira no kuvurirwa ku nkengero za Misiri, ndetse bakaba baherekejwe n’abandi bantu batanu.
Amakuru aravuga ko umubare w’abanya Palestina bamaze kwambuka bajya muri Misiri bagera kuri 93.
AKA KANYA: IGISIRIKARE CYA ISIRAHELI KIRAVUGA KO IRASHWEHO IBISASU 30 BITURUTSE MURI LIBAN MU MAJYARUGURU
Igisirikare cya isiraheli kiravuga ko aka kanya kiri gusubizanya umuriro w’ibisasu ahaturutse ibisasu biyirashweho ahagana mu Majyaruguru biturutse muri Libani.
Approximately 30 launches were identified from Lebanon toward northern Israel over the last hour. The IDF is responding with artillery fire toward the origin of the launches.
— Israel Defense Forces (@IDF) November 6, 2023
UMUGATI MU MAJYEPFO YA GAZA URI KUBONA UMUGABO UGASIBA UNDI
Umuryango Mpuzamahanga wita ku mirire (WFP) uravuga ko uruganda rumwe rukumbi rutunganya ingano rusigaye muri Gaza rushobora gukora, rwahagaze kubera ko kubura amashanyarazi ndetse n’ibitoro. Igihe n’imigati iri kujya iboneka, biri gusaba ko abantu batonda imirongo miremire cyane, biri gutuma bajya banaharwanira.
Kuva kuwa 7 Ukwakira 2023 mu ntangiriro z’iyi ntambara, Ahantu harindwi hakorerwa imigati hagabwe ibitero harasenywa. Hari ahakorerwa imigati hamwe habashije kuvugisha uyu muryango wa WFP, bwubwira koko ari ahantu 8 honyine nabo barimo mu bice by’amajyepfo no hagati bari kubasha kugaburira abantu imigati, nabwo bakagendera ku ngano y’ifu y’ifarini bafite ndetse n’ibitoro.
Aka kanya hamaze gupfa abantu 10,022 muri iyi ntambara ya Isiraheli na Hamas, abantu 152 biciwe muri West Bank kuva kuwa 7 Ugushyingo 2023. Abantu 1,400 bapfiriye muri Israheli yagabweho na Hamas.
UMUNSI WANJYE NK’UMU DOGITERI MU BITARO BYA AL-SHIFA BYO MURI GAZA
Uyu ni Sara al-Saqqa, umu dogiteri ukiri muto mu bitaro bya Al-Shifa byo muri Gaza, yavuze ko umunsi uri kugera bakabona ari wo munsi mubi mu buzima, ariko undi wakurikiraho ukababana agatereranzamba. mu magambo ye yagize ati “Buri munsi turavuga ngo uyu munsi ni wo munsi mubi mu buzima, umunsi ukurikiyeho akaba ari wo munsi mubi cyane kuwurusha, uko ni ko tubayeho.”
Mu mashusho yatambutse kuri Aljazeera, Sara yavuze ko nk’abaganga bafite ibibazo byinshi bitandukanye birimo ibya elevator bagomba kujya banyuramo, bafite ibibazo by’ibitanda ndetse n’ibibazo by’ibitaro muri rusange, anatera urwenya avuga ko icyo badafiteho ikibazo nk’ubuke bwacyo ari imirambo (Kubera ko imirambo ari myinshi cyane nyine).
Icyakora nubwo imirambo ari myinshi, bafite ibibazo bya Morgue zo kuyishyiramo. REBA IKIGANIRO KININI YAKOZE UNYUZE HANO
IBITERO BYA ISIRAHELI BYAGABANIJEMO KABIRI AMAJYARUGURU N’AMAJYEPFO BYA GAZA HABARWA ABARENGA 10,000 BAMAZE GUPFA
Nk’uko tubikesha APN News, Ibitero bya Isiraheli byamaze kugabanyamo Gaza ibice bibiri amajyaruguru n’amajyepfo, ndetse kuva iyi ntambara yatangira itumanaho kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023 rikaba ryari ryavuyeho ku nshuro ya gatatu. Ibitangazamakuru byo muri Isiraheli byatangaje ko ibitero byayo bizinjira muri Gaza kuri uyu wa mbere cyangwa kuwa kabiri.
Abanya Palestina bamaze gupfira muri iyi ntambara ya Isiraheli-Hamas barenga ibihumbi 10, barimo abana barenga 4,100 n’abagore 2,640 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Hamas. Ngo iyi mibare yiyongereye nyuma y’aho Isiraheli yatatse inkambi ebyiri z’impunzi ziri rwagati y’ahitwa Gaza Strip. [Tugiye kujya tubagezaho amakuru y’ako kanya y’ibiri kubera mu ntambara ya Isiraheli na Hamas, ntuze kujya uyacikwa kuko ni aya buri kanya].