Iyi Update arangiye
Minisitiri w’Ubuzima wa Palestina, Mai al-Kaila, aravuga ko ibyo Isiraheli ivuga ko iri kuvana abarwayi mu bitaro mu buryo bwo kubafasha kudahura n’ingaruka z’intambara biri kugabwaho ari ibinyoma, ahubwo ziri kwirukana inkomere n’abarwayi mu bitaro, bakajya mu mihanda aho bari guhura n’imfu badashobora kwirinda.
Ati “ibi ni Ibiza biri kubera mu bitaro byose, abarwayi benshi bari gupfa kubwo kutabona imiti no kwitabwaho, nk’abana n’abantu bakuru barwaye impyiko bari gupfira mu ngo zabo kubera kutitabwaho bikwiriye.”
Uyu mugore yavuze ko abarwayi 3000 ba cancer bari bari kuvurirwa mu bitaro bya Al-Rantisi na Turkish batereranwe nyuma y’uko ingabo za Isiraheli zibirukanye mu bitaro bari barwariyemo bakaba bari gupfa imisubirizo.
Mu masaha make ashize ubwo minisitiri w’Ingabo muri Isiraheli, Yoav Gallant, yasuraga ingabo za isiraheli ziri mu Majyaruguru, nyuma gato amasasu yavugiye ku mupaka wa Isiraheli na Liban.
Yoav Gallant yari yiyamye umutwe wa Hezbollah wo muri Liban kudashotora Isiraheli muri ubu buryo. Mu minota mike ishize, uyu mutwe wa Hezbollah umaze kwigamba uvuga ko ari wo warashe ayo masasu yavugiye ku mupaka.
Kuwa kane itumanaho n'ibijyanye naryo byose bizahagarara kubera ibura ry'ibitoro muri Gaza. Ibi byavuzwe na Minisitiri w'Itumanaho muri Palesitina.
Amakuru ari guturuka ku munyamakuru ukorera CNN uri ku mupaka wa Rafah uhuza Misiri na Gaza, aravuga ko umubare utari muto w'abanyamahanga wageze muri Misiri uturutse muri Gaza wambukiye ku mupaka wa Rafah.
Uyu mupaka wari warafunzwe kubera abantu bawambukaga badafite uburenganzira. Abantu benshi baturutse muri za Ambasade zitandukanye mu mamodoka ariho amabendera y'ibihugu bitandukanye, bari bategerereje ku ruhande rwa Misiri (Egypt) kugira ngo bakire abantu babo baturutse muri Gaza.
Kuva kuwa kane ushize nibwo bwa mbere abanyamahanga basohoka muri Gaza muri ubu buryo, nyuma y'uko hari abandi 300 bari baragiye.
Abarwayi b'abanya Palesitina bahungiye muri Misiri kuwa Gatanu ushize ngo bajye kuvurirwayo.
Ingabo za Isiraheli zakomeje gusubiramo inshuro nyinshi ko kubera ukuntu ziri kugaba ibitero ku bitaro bitandukanye, ziri kuvana abarwayi mu bitaro zikabajyana ahandi bashobora kuba batekanye.
Umuryango wa 'Croix Rouge' uravuga ko mu bitaro bya Al-Shifa biherereye mu Majyaruguru ya Gaza utabashije kwemeza ko hari abarwayi basohotsemo bajyanwa.
Ingabo za Isiraheli zavuze ko zafunguye inzira iva muri ibi bitaro ikajya mu Burasirazuba bwabyo abarwayi akaba ariho bari kujyanwa. Umuvugizi wazo yavuze ko bari gukora ibishoboka byose abasivile ntibabigwemo kandi bagakomeza kurindwa n'itegeko ribarengera mu ntambara.
Mu kanya gato gashize, Minisitiri w'Ubuzima wa Palestine yavuze ko Isiraheli iri kubeshya ko iri gufasha abarwayi kuva mu bitaro, ahubwo bari kubirukana nabi cyane bakajya gupfira mu mihanda nk'uko twabibagejejeho mu nkuru twabanje.
Jake Sullivan, Umujyanama my by'umutekano w'igihugu muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika avuga ko Amerika idashaka kubona ukurasana cyangwa se amasasu ku bitaro byose muri Gaza aho abasivile bari kubigwamo.
Yagize ati "Amerika ntabwo ishaka kubona ukurasana mu bitaro aho inzirakarengane, abarwayi bari kuvurirwa bashobora kugwa muri ayo masasu, kandi ibi twabiganiriyeho na Minisiteri y'ingabo muri Isiraheli."
Uyu ni umugore uri kwivuriza mu bitaro nyuma yo gukomeretswa n'igitero cy'ingabo za isiraheli [Photo: Reuters]
ICU [Ishami rishinzwe ubuvuzi bw'umwihariko] mu bitaro bya Al-Shifa yongeye kwangirika bwa kabiri nyuma y'ibi bombe ingabo za Isiraheli zateye ku bitaro. Byatangajwe na Minisitiri w'Ubuzima muri Gaza.
Umushumba wa Kiliziya Gatorika papa Francis yasabye ko intambara hagati ya Isiraheli na Hamas irangira. Ibi yabivuze ubwo yavugaga isengesho i Vatican kuri iki cyumweru.
Yagize ati "intwaro nizishyirwe hasi, nta mahoro zizazana, mureke amakimbirane arekere aho gukwirakwira, birahagije, birahagije bavandimwe, birahagije."
Papa yavuze ko kandi abakomerekejwe muri Gaza bagomba kwitabwaho ndetse ubufasha bugakomeza kohererezwa abatereranwe bose bagafungirwa amazi n'umuriro. Yavuze ko kandi abantu bose bafashwe nk'imbohe na Hamas kuva kuwa 7 Ukwakira, bagomba kurekurwa.
Yagize ati "buri kiremwamuntu, yaba Umukirisitu, umuyahudi, umuyisilamu cyangwa se iki, bose ni ab'Imana, bose ni beza imbere y'amaso y'Imana kandi afite uburenganzira bwo kubaho mu mahoro."
Mu bamaze kwicirwa muri Palestina kuva 7 Ukwakira 2023 intambara itangiye harimo:
- Byibura abaganga n'abakora ibijyanye n'ubuganga 192, Muri bo harimo 16 bishwe bari mu kazi nk'uko Minisiteri y'Ubuzima muri Gaza n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima WHO babyemeza.
- Abakozi 101 ba UNRWA barishwe. Niwo mubare munini w'abakozi ba UN bamaze kwicirwa mu makimbirane kuva uyu muryango wabaho.
- Abakozi bashinzwe kurengera umutekano w'abasivile muri Palesitine 18 barishwe.
- Abanyamakuru 44 b'abanyapalestine barishwe.
Dr Fadel Naim ni umuganga ubaga ukora mu bitaro bya Al-Ahli, ibitaro byonyine rukumbi bisigaye biri gukora muri mu mujyi wa Gaza no mu Majyaruguru yose. Mukanya gashize avuze ko ibi bitaro byuzuriranye n'abakomerekejwe n'intambara benshi cyane.
https://twitter.com/fnaim65/status/1723696749867421778
Aya ni amakuru agezweho aka kanya ku ntambara ya Isiraheli ihanganyemo na Hamas muri Palestine iri kubera mu karere ka Gaza