Tariki ya 19 Mata 2023 nibwo I Kinazi mu karere ka Huye hari abagwiriwe n’ikirombe, baza gushyingurwa muri icyo kirombe kuwa 8 Gicurasi 2023 hakoreshejwe za katapirari kubwo kuba imibiri yabo yarashakishijwe ntiboneke. Kuri uyu wa 11 Nzeri 2023 abakurikiranweho ubwo bucukuzi butemewe batangiye kuburana imanza zabo mu mizi.
Aba bakurikiranwe barimo Major (Rtd) Paul Katabarwa bivugwa ko ari we wakoraga ubwo bucukuzi uregwa ibyaha bibiri birimo gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya no kudakurikiza ibipimo ngenderwaho. Hari kandi abandi bane bari abakozi mu murenge wa Kinazi ubwo imirimo y’ubucukuzi yatangiraga.
Abo bakozi barimo Mujawamariye Jaqueline wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge, Iyakaremye Liberatha ushinzwe ubutaka n’imiturire mu murenge, Gilbert Nkurunziza umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gahana na Maniraho Protais wari ushinzwe imibereho myiza muri aka kagali.
Aba uko ari bane bakurikiranwe n’ubushinjacyaha kuba ibyitso mu cyaha cyo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe n’ubufatanyacyaha mu nyungu bwite. Ubwo baburanaga bose bahakanya ibi byaha bakurikiranweho.
Major (Rtd) Paul Katabarwa yavuze ko atemera ibyaha akurikiranweho kuko byose bihabanye, aho aregwa kudakurikiza ibipimo mu cyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, akibaza uburyo umuntu ucukura mu buryo butemewe yakurikiza ibipimo kandi ntabyo aba yahawe. Ikindi yavuze ko abo bavugwa ko ari abafatanyacyaha be atabazi, akibaza uburyo umuntu yaba umufatanyacyaha n’umuntu atazi kandi yarababonyeho bwa mbere bagifatwa n’ubugenzacyaha.
Major (Rtd) Paul Katabarwa yavuze ko uwo bamushinja kuba yaravuganye n’ubuyobozi bw’umurenge mbere yo gutangira ibikorwa by’ubucukuzi, ari umuntu witwa Naomie Mukeshimana basanzwe baziranye banatuye hamwe I Kigali muri Kimironko, icyo gihe bavugana akaba yaramusanganye n’umuyobozi w’umurenge wa Kinazi avuga ko aje kubakira utishoboye witwa Jeanne Ntakirutimana akibaza uburyo kuba aziranye n’umuntu bakaba baravuganye byavamo icyaha.
Major (Rtd) Paul Katabarwa yanenze cyane kandi Ubushinjacyaha avuga ko bugendera ku magambo bwumvanye abantu, anibutsa ko bitemewe gufata ibyemezo ugendeye ku kugenekereza kuko nta muntu wigeze amubona kuri icyo kirombe. Major (Rtd) Paul Katabarwa yavuze ko yageze I Huye muri 1994 ayoboye urugamba rwo kubohora I Gihugu, nyuma akahava ajya gukorera I Cyangugu, akazaza kuhagaruka akahamara ukwezi kumwe gusa.
Major (Rtd) Paul Katabarwa yakomeje avuga ko icyo gihe nta bumenyi yari afite ku bijyanye n’mabuye y’agaciro ashinjwa gucukura byari kumufasha kumenya iby’ayo ashinjwa gukura muri icyo kirombe ngo harimo ay’umweru, ay’umukara, ay’ikigina n’arimo utuntu dushashagirana. Yunzemo avuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akora, abukorera mu Ngororero akaba yarabisabiye uruhushya akaruhabwa, akibaza uburyo muri Huye iyo aza kuhabona amabuye y’agaciro Atari gusaba uruhushya cyane ko Atari kurwimwa.
Yasabye urukiko kumurenganura agafungurwa kuko hari ubwo umuntu ashobora gukoresha amazina y’undi, anavuga ko ababajwe cyane no kuba aburana afunzwe cyane ko atabasha no gutoroka igihugu kuko arwaye.
Ku ruhande rw’abandu baburanyi, Gitifu Uwamariya we yavuze ko atemera icyaha kubera ko umuntu ataba icyitso cy’umuntu atazi kandi igihe yahayoboraga nta bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwigeze buhakorerwa. Icyakora avuga ko icyo yabonye ari inzu yubakiwe utishoboye, atasenye nubwo wenda yari yubatswe mu buryo budakurikije amategeko nta byangombwa cyane ko afatanije n’inzego z’umutekano bahisemo kuyireka kuko n’ubundi abayobozi barajwe inshinga no kubakira abatishoboye.
Ubwo ngo bageraga aho iyo nzu bubakiraga Ntakirutumana ufite ubumuga bwo mu mutwe, ikindi bahabonye ni icyobo babwiwe ko ari icyo gukuramo amazi muri ubwo bwubatsi, icyakora basiga bavuze ko bahagarika kugicukura, akavuga ko hari na raporo yakoze akayishyikiriza akarere nubwo yaburiwe irengero ariko afite amafoto ari nayo yeretse urukiko.
Gitifu Uwamariya kandi kimwe na Gilbert Nkurunziza ndetse na Liberatha Iyakaremye, aribaza impamvu abari gukurikiranwa n’amategeko kubwa kiriya kirombe ari abari barimuwe. Ubwo cyagwaga we yari amaze amezi 8 yimuriwe mu murenge wa Maraba, Nkurunziza we yari yarimuriwe I Mpare mu murenge wa Tumba naho Iyakaremye yari amaze imyaka ibiri yimuriwe I Rusatira.
Ababunganira mu mategeko babajije ikibazo bagira bati “kuki hatabzwa abayobozi ikirombe cyaguye bahari? Kuki bo batabazwa ibyabaye kandi Uwamariye yari yabihagaritse?” Iyakaremye na Nkurunziza bagaragaje ko ntacyo bakoze kidakwiriye, kuko nka Iyakaremye wari ushinzwe ubutaka yavuze ko atigeze yegerwa ngo asabwe ibyangombwa byo kubaka ngo yange kubitanga naho iby’ibirombe bye ntibinaba mu nshingano ze kuko ari iza Agronome.
Ngo Nkurunziza we aho yamenyeye ibiri kubera mu kagali ke yabimenyesheje umukuriye ari we umunyamabanga nshingwabikora w’umurenge, naho ku bijyanye n’impapuro zibyemeza avuga ko icyo gihe hari muri Guma murugo kuburyo hakoreshwaga ikoranabuhanga mu rwego rwo guhererekanya impapuro.
Nkurunziza yanagaragarije ubushinjacyaha ko buhuzagurika cyane kuko bwo buvuga ko gucukura byatangiye muri 2019 kandi Atari byo ahubwo byatangiye muri Kanama 2020, kuko yibuka ko ahamagarwa n’umukuru w’umudugudu wa Gasaka abimubwira, yari mu kiruhuko yafashe guhera tariki 29 Nyakanga kugeza kuya 30 Kanama 2020.
Ababurana basabye ko barenganurwa bagafungurwa bagasanga imiryango yabo kuko ibyo baregwa nta shingiro bifite, n’ikimenyimenyi bavuga ko baregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi nta muntu wigeze abamenyesha ko ayo mabuye ahari. Bakomeje bavuga ko hari guhanwa ibyitso ari mu by’ukuri nta nyiri ibikorwa nyirizina uhari, kuko na Naomi Mukeshimana bivugwa ko ari we wagaragaye muri ibi bikorwa, ntiyagaragaye mu rukiko ngo abazwe.
Bakomeje bavuga ko iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byabazwa abayoboraga ubwo byabaga kuko abababanjirije bo bari barabihagaritse. Protais Maniriho kimwe n’abatangabuhamya bo bazavumvwa kuwa 3 Ukwakira 2023 ari nabwo uru rubanza ruzasubukurwa.
ivomo: Kigali Today