Iyi Update arangiye
Aka kanya amajyaruguru ya Gaza akomeje kwibasirwa, reka turebere hamwe uko byifashe muri aka kanya mu mpande zitandukanye.
Ibitaro bya Al-Shifa nibyo bitaro bikuru by'ubuvuzi mu karere ka Gaza. Umuyobozi wabyo ni Muhammad Abu Salmiya atangaje bimwe mu bikorwa by'intambara ingabo za Isiraheli zimaze gukorera ibi bitaro.
- Ingabo za Isiraheli zasakasatse ibitaro byose zikusanya imirambo zirayijyana, ntabwo bizwi aho yajyanwe.
- Ingabo za Isiraheli zatatse aho abarwayi banyurira mu cyuma, mu cyumba cya Emergency, zatwitse icyumba cy'aho babyarira ndetse n'aho binjirira muri Emergency room.
- Indege zitagira abapilote (Drone) ziri kuzenguruka aho babagira abarwayi, target yazo ni ikiraro gihuza aho babagira hihariye n'aha rusange.
- Mu bitaro byose harimo abarwayi 650, 45 muri bo ni abarwaye impyiko mu gihe 36 ari abana bakivuka.
- Mu gitero Isiraheli yagabye muri ibi bitaro, umurwayi umwe w'impyiko yapfuye abandi bararembye bikomeye.
- Abarwayi bari kuririra ibiryo n'amazi
- Hari muri rusange abaganga n'abakora ibijyanye n'ubuvuzi 500 muri ibi bitaro n'impunzi ibihumbi bitanu.
Kubera uburyo itumanaho aka kanya ryavuyeho, ku bitaro bya Nasser Imbangukiragutabara zirarekereje hanze y'ibitaro hamwe n'abaganga bategereje ko hari aho bakumva igisasu bagahita bajya gutabara.
Â
Ibi ntabwo ari ubwa mbere bibaye, kandi n'ibushije ubwo byabaga byateje benshi ibibazo kuko iyo habaga iraswa abantu bagorwaga no kubura imbangukiragutabara cyangwa se abatanga ubutabazi bw'ibanze kubera kubura itumanaho.
Â
Mu majyepfo naho ibikorwa by'ubutabazi biri kugenda biba bibi cyane, kuko mu gihe cy'ukwezi gushize nta mazi, nta muriro, ntabyo kurya ndetse nta n'ibitoro (Fuel) bafite.
Â
Hari kugenda hakonja cyane kandi abaturage baturutse mu Majyaruguru ya Gaza bahungira mu Majyepfo kubera ko inyubako zabo zatewe ibibombe, ntibabashije gutwara imyenda. Ibi byose bari kubicamo bihangana cyane ko n'amasoko bagahahiyemo atagikora.
Â
Umuyobozi w'ibi bitaro Muhammad avuze ko ari ibinyoma.
Avuze ko icyaba cyose batarasiga abarwayi bonyine ni biba ngombwa bapfane nabo.
Â
Ingabo za Isiraheli zamaze kurasa na bombe umuyoboro w'amazi kuburyo ibura ry'amazi rimaze guteza ibibazo byinshi muri ibi bitaro.
Â
Abasirikare ba Isiraheli bari gucukura ubutaka kugira ngo za burende zabo zibashe kuzenguruka ibi bitaro.
Mu butumwa Igisirikare cya Isiraheli,IDF cyanyujije kuri X, cyavuze ko icyambu giparikwaho amato y'uburobyi cyamaze kugera mu maboko yacyo kikaba cyahinduwe ahakoreshwa n'abasivile.
Â
Bavuze ko Hamas yahakoreraga imyitozo y'ingabo zirwanira ku mazi zigamije kurwanya ibyihebe. Icyakora ikinyamakuru NBC News dukesha iyi nkuru kiravuga ko kitari kubasha kwemeza ibyo Isiraheli ivuga.
Â
Â
IDF, igisirikare cya Isiraheli kiravuga ko kuva mu byumweru bitatu bishize, abasirikare 50 bamaze kwicwa, biyongera ku baturage muri rusange ba Isiraheli bamaze gupfa kuva intambara yatangira kuwa 7 Ukwakira 2023, baba 371.
Â
Mu mwaka wa 2014 ubwo Isiraheli yigeze gutera Gaza, mu byumweru bitandatu gusa abasirikare bayo 67 barishwe.
Byibura abanya Palestine 11,470 bamaze gupfira muri iyi ntambara kuva Isiraheli yagaba igitero muri Gaza, nk'uko Minisitiri w'Ubuzima muri Palesitina, Ramallah amaze kubitangaza.Â
Â
 Muri abo bamaze gupfa harimo abana 4,707 ndetse indembe zingana byibura na 29000.
AbanyaPalestina bahungiye mu Majyepfo ya Gaza baravuga ko bahawe integuza ibasaba kwimuka kuri uyu wa kane.
Â
Ni nyuma y'uko biri gukekwa ko intambara ishobora no kwaguka igasatira Amajyepfo, nyuma y'uko Isiraheli yaketse ko Hamas iri gukoresha ibitaro ikabikoresha nk'ibirindiro bya gisirikare mu Majyaruguru ikabigabamo ibitero.
Indege ya gisirikare ipakiye za Ambilance n'izindi mfashanyo z'ubutabazi ku kibuga cy'indege mpuzamahanga muri Kuwayiti.
Mu makuru yatambutse mbere, yavugaga ko hari ukurasa kumvikanye hafi y'i Yeruzalemu ku bwinjiriro bw'ubuvumo (Tunnel).
Â
Umuyobozi w'umutwe wa Hamas, Qassam Brigades, amaze kwemera ko yari yahategeye umwanzi kuko bafite ingabo aho hafi.
Â
Uyu muyobozi yavuze ko babashije kwica banakomeretsa abasirikare b'aba 'Zion' ndetse bakaba babikoze barimo 'Guhorera' inzirakarengane zo muri Gaza.
Â
Igisirikare cya Isiraheli cyemeje ko muri uko kurasana hiciwemo umusirikare wacyo umwe.
Igisirikare cya Isiraheli gitangaje ko umusirikare wayo wahapfiriye ari umusore w'imyaka 20 ufite ipeti rya 'Corporal' witwa Avraham Fetena uturuka i Haifa.
Â
Polisi ya Isiraheli yavuze ko ikimara kuhagera hari abanya palestina batatu bahapfiriye mu modoka ubwo bashakaga kubarasa.
Â
Bavuze ko kandi hari abandi bashinzwe umutekano w'abaturage batandatu bahakomerekeye.
Igisirikare cya Isiraheli IDF kivuga ko hafi y'ibitaro bya Al-Shifa bahasanze umurambo wa Yehudit Weiss, washimuswe kuwa 7 Ukwakira avanwe i Kibbuts of Be'er.
Umubiri we wasubijwe muri Isiraheli n'umuryango we uramenyeshwa.
Ayman Safadi, yavuze ko kwataka Gaza kwa Isiraheli biri gutuma ikora ibyaha muri Gaza, bidashobora gutangirwa impamvu igaragara nk'ubwirinzi iri gukora.
Â
Safadi yagize ati "Isiraheli iri gukora ibyaha mu buryo bwo kwihorera yirengagije amategeko mpuzamahanga."
Â
Yavuze ko ibyo Isiraheli iri gukora ari ukuganisha amahanga mu kuzimu, avuga ko nyamara iyaba ibyo Isiraheli iri gukora biri gukorwa n'ikindi gihugu, isi yose iba yaracyanjamye, bityo iyi ntambara ikwiye guhagarara.
Croix Rouge ya Palestine iri kuvuga ko aho yafatiiriwe mu bitaro bya Al-Ahli Arab, iri gukomeza kumva ibiturika mu mpande zitandukanye muri Gaza ariko ikabura uko ijya gutabara.
Â
Bati "Hari inkomere nyinshi cyane ahazengurutse ibitaro muri metero 30 uvuye aho itsinda ryacu riri, ariko twabuze uko twabageraho." Babinyujije kuri X.
Wibuke ko ibitaro byose byugarijwe n'ibibazo birimo ibura ry'amazi, ibitoro n'umuriro.
Haniey uyoboye Hamas yagize ati "Niba umwanzi ashaka ko intambara imara igihe kirekire, natwe ubushobozi bwacu ni burebure kurushaho."
Yavuze ko nyuma y'ibyumweru bike Isiraheri ibateye, bagiye bavumbura imwe mu migambi yabo bakayipfubya.
Muhammed Abu Salmiya, umuyobozi w'ibitaro bikuru bya Al-shifa aravuga ko bitewe n'uko Isiraheli yatangatanze ibitaro byose, byarangiye bibaye nka gereza ku babirimo indani.Â
Â
Uyu muyobozi avuga ko muri ibi bitaro harimo abantu ibihumbi 7 ndetse n'abashinzwe ubuvuzi bakaba bakiri kwita ku barwayi, ariko abarwayi bari bari kuvurirwa ahavurirwa abarwayi by'umwihariko (Intensive Care Unit) bose ubuzima bwabo bwahagendeye.
Â
Ati "Nta kintu dusigaranye, nta biryo, nta mazi, mbese buri uko isegonda riri kwirenga, turi kubura ubuzima bw'umuntu cyangwa benshi. Muri iri joro twabuze ubuzima bw'abantu 22 ndetse mu minsi itatu ishize ibitaro byose Isiraheli yarabigose."
Â
Uyu muyobozi yongeyeho ko bari gusaba kuva mu bitaro ariko ingabo za Isiraheli zabangiye, ati "Ibi ni ibyaha by'intambara."
Ikigo cy'itangazamakuru cyo muri Turikiya cya 'TRT World' cyavuze ko Polisi ya Isiraheli yatatse abanyamakuru bacyo mu Burasiraziba bwa Yeruzalemu. Aba banyamakuru bari bari gukurikira amasengesho yo kuwa gatanu muri icyo giturage.
Â
TRT World yashyize amashusho kuri X agaragaza Polisi ya isiraheli iri kumenagura kamera ndetse na [Lens] zabo. Umuyobozi umwe wo muri Turikiya yanenze iki gikorwa cy'aba bapolisi yifuriza abanyamakuru kumererwa neza vuba.
Â
Fahrettin ALTUN, ni umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Turikiya, mu butumwa yanyujije kuri X yavuze ko ibi igipolisi cya Isiraheli cyakoze ari igisebo cyongereye ku gihugu cya Isiraheli mu itangazamakuru.
Josep Borrell, Umuyobozi wa politiki y’ububanyi n’amahanga y’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU), yasabye ko Gaza ihagarika intambara igitaraganya. Dore bimwe mubitekerezo bye yatanze:
- Intambara Isiraheli irwanyemo na Hamas muri Gaza ni ingaruka za politike yacitse intege y'Umuryango Mpuzamahanga
- Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi urasaba ko habaho kumvikana hagati y'imitwe ihanganye ku bijyanye no gutanga ubutabazi bwihuse n’amahirwe menshi yo gufashwa kugera ku baturage b'abasivile muri Gaza.
- Hari ibihumbi n'ibihumbi by'inkomere z'abasivile muri Gaza, Isiraheli igomba kwemera gukurikiza itegeko Mpuzamahanga ryita ku Kiremwamuntu
- Iyi ntambara yeretse Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ko tudashobora kureka ikibazo cya Palesitine tutarabona igisubizo
- Â
Umunyamakuru wa Aljazeera amaze gutangaza ko muri Gaza uyu munsi humvikanye ibitero byinshi butandukanye, ariko harimo bitatu byabereye mu Majyepfo ya Gaza aho ingabo za Isiraheli zasabye abaturage kwimuka aho bari kubw'umutekano wabo (Twabibabwiyeho ejo ko abaturage bahungiye n'abatuye mu Majyepfo babonye ubutumwa bubasaba kwimuka)
Â
Muri Rafah, mu Majyepfo ya Gaza, ingabo za Isiraheli zasize abantu barindwi bapfuye, ndetse zanarashe urugo rutuyemo abantu zica abantu bandi 9. Amakuru yatanzwe n'umuyobozi wo mu gace ka Khan Younis yavuze ko hari na benshi bakomeretse.
Kuri uyu wa Gatanu, imiryango y'abafashwe nk'imbohe yo muri Isiraheli n'ibihumbi byinshi by'ababashyigikiye bakoze imyigaragambo berekeza i Yeruzalemu mu kwifatanya n'imbohe zafashwe na Hamas.
- Umurambo w'imbohe ya Isiraheli wa kabiri wabonetse hafi n'ibitaro bya Al-Shifa mu gitondo kare kuri uyu wa Gatanu (Ejo twababwiye ko hari umurambo w'umugabo w'umunya Isiraheli wari wabonetse muri Gaza nanone)
- Ingabo za Isiraheli zashinje ibitaro ko byagaragayemo ibikoresho bya Gisirikare, zerekana n'amashusho y'ubuvumo zivuga ko buri mu bitaro ingabo za Hamas zikaba zikoresha ibitaro nk'ibirindiro. HAMAS yahakanye ibi bintu.
- Ibitaro bya AL-SHIFA (Nkwibutse ko ari byo bitaro bikomeye cyane mu Majyaruguru ya Gaza, byazengurutswe n'igisirikare cya Isiraheli kuko bacukuye n'indake zizengurutse kugira ngo burende zabo zibone aho ziparika.
- Ingabo za Isiraheli zagabye igitero cy'indege hafi y'umurwa mukuru wa Siriya, Damascus mu ijoro ryashize
- Itumanaho ryavuyeho mu buryo bwose muri Gaza
- Biragoye cyane ku banya Palestina bafite ubumuga kuba barokoka.
Aya ni amakuru agezweho ku ntambara hagati ya Isiraheli na Hamas muri aka kanya.