Muri Kanama 2023 twabagejejeho iyi nkuru y’umwana w’imyaka 12 y’amavuko witwa Kalinda Ntwari Loic wasanzwe mu mugozi w’icyangwe yapfuye. Umwe mubo mu muryango wa hafi w’uwo mwana icyo gihe yabwiye IMIRASIRE TV ko Kalinda yavuye iwabo mu rugo ajya kureba filime mu rugo rw’umuturanyi, agezeyo umugore wo muri urwo rugo amubwira ko ajya mu rugo iwabo gukaraba, ageze mu rugo yakirwa n’abagizi ba nabi baramwica.
Dosiye y’abantu batanu barimo ushinzwe umutekano mu mudugudu bakekwaho kwica umwana w’imyaka 12 yashyikirijwe Ubushinjacyaha. Ababonaga umurambo w’uwo mwana n’uko bamusanze, bavugaga ko yiyahuye cyangwa se akaba yishwe, ariko RIB yo yatangiye iperereza aho mu ntangiriro z’Ukwakira yatangaje ko yataye muri yombi abakekwa.
RIB yavuze ko abatawe muri yombi bakekwaho kwica Kalinda Loic wari utuye mu mudugudu wa Gakenyeri A mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, bose bahuriye ku mugambi wo kuniga nyakwigendera bakamwica.
Nubwo nyakwigendera yasanzwe mu mugozi, ariko nta kimenyetso cyagaragaje ko yuriye akimanika. Amakuru aravuga ko mu bakurikiranwe harimo umwe wari ufitanye amakimbirane n’iwabo wa nyakwigendera abima inzira yo kujya banyuramo bajya ku rugo rwabo.
Abatawe muri yombi bivugwa ko bahawe amafaranga n’uyu wimanye inzira bapanga umugambi wo kugirira nabi umuryango wa nyakwigendera, nyuma baza kubyigamba bari mu kabari bari kumwe n’ushinzwe umutekano mu mudugudu, niko gutabwa muri yombi.
Kuwa 16 Ukwakira 2023 nibwo aba bantu batanu bakurikiranweho kwica nyakwigendera dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha bakaba banitabye ruriya rwego rw’Ubugenzacyaha.