Hamaze iminsi mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda havugwa ko Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ashobora kuba Atari mu Rwanda, Urukiko Rukuru rukaba rwaramusomeye umwanzuro w’urubanza adahari. Mu bitangazamakuru bikorera kuri YouTube kandi hari amakuru yavuze ko uyu mugabo ashobora kuba yarageze mu Igororero rya Mageragere.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko Ishimwe Dieudonne atarashyikirizwa uru rwego, akaba atabarizwa mu Igororero ryarwo iryo ariryo ryose. Amakuru aherutse gutangazwa n’umunyamategeko we, Me Nyembo Emelyne, aherutse kuvuga ko batarajuririra icyemezo cy’urukiko Rukuru.
Hashize ukwezi kurenga urukiko Rukuru rukatiye Ishimwe Dieudonne igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 2frw, bisobanuye ko iminsi 30 yo kujurira Ishimwe yari afite yamaze kurenga.
Umuvugizi wa RCS, SP Daniel Rafiki Kabanguka yabwiye Umuseke ko ‘Kugeza ubu ntabwo turamubona, ntabwo turamushyikirizwa. Mu by’ukuri ntawe uhari, ntabwo aragezwa mu Igororero iryo ariryo ryose ryacu.’ Yongeyeho ko niba igihe cy’ubujurire cyararenze, icyemezo cy’Urukiko ubwo cyabaye itegeko.
Me Nyambo avuga ko kugeza ubu atazi aho umukiriya we aherereye. Ati “ntabwo najuriye kuko atigeze anyitaba. Ntabwo tuvugana, ntabwo nzi aho aherereye.” Avuga ko nubwo atavugana n’umukiriya we, ariko nta mpungenge ku buzima bwe kuko umuryango we utarabigaragaza.