Hashize iminsi hari ubwiyongere bwa Covid-19 mu bihugu birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu bwoko bushya bwiswe NB.1.8.1, ubu bubarirwa ku rugero rwa 10% by’ubwandu bwose ku Isi, kandi bwamaze kuboneka muri Irlande y’Amajyarugu na Pays de Galles.  Nubwo bitaragaraga ko iyi virusi nshya ifite ibimenyetso bikabije kurusha ibisanzwe, inzobere zivuga ko ishobora kwinjira mu turemangingo byihuse. OMS ivuga ko Covid-19 ikomeje kwihinduranya guhera muri Mutarama na Gicurasi. Ubwoko buriho muri iki gihe bivugwa ko aribwo bwihuta cyane mu gusakara mu bantu.
Aka kanya
Turi gukurikirana amakuru ari kuvugwa kuri Covid-19 yongeye kuvugwa nyuma y’igihe izengereje Isi