Guhera kuwa 10 Nyakanga 2023 hari amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Tity Brown yafunguwe. Ni amakuru yagiye ahererekanwa n’abantu benshi batandukanye, kuburyo hari n’abanyuzwe n’ibyabaye bavuga ko nyuma y’igihe ubutabera bugaragaye kuri Tity.
Ni mu gihe Titi Brown afungiye muri gereza ya Mageragere akurikiranweho icyaha icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure. Nk’uko tubikesha radiotv10, amakuru ava mu nshuti no mu muryango wa hafi wa Titi, aranyomoza ibyavugwaga ko yaba yafunguwe.
Uwatanze amakuru avuga ko Titi agifunze akaba ategereje kuzaburana mu cyumweru gitaha kuwa 20 Nyakanga 2023. Yavuze ko nta cyemezo cyo kumufungura kirafatwa kandi hakibura iminsi ngo aburane, bityo kumufungura ataraburana bikaba ntaho byashingira.
Ni kenshi urubanza rwa Titi Brown rwagiye rugera ariko rugasubikwa kubera impamvu zitandukanye. Mu kuburana kwe aburana ahakana icyaha, ndetse akanasaba kurekurwa. Mu mpera z’umwaka wa 2021, kuwa 4 Ukuboza nibwo urukiko rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kuva ubwo imyaka hafi 2 igiye gushira ataraburana urubanza rwe mu mizi.