Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko rwafata umwanzuro w’uko Manirakiza Theogene afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko icyaha akurikiranweho gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri, kuba iperereza rigikomeje akaba ashobora kuribangamira igihe yaba afunguwe cyangwa se agatoroka ubutabera. Urukiko rwaje gusanga impamvu Ubushinjacyaha bwatanze zifite ishingiro ndetse zihagije kugira ngo Manirakiza akurikiranwe.
Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2023, Ubwo Urukiko rwasomaga umwanzuro w’urubanza, rwanzuye ko ingwate Manirakiza yatanze itahabwa agaciro kuko itamubuza kubangamira iperereza bityo akaba agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Manirakiza yemera ko yafatiwe mu biro bya Nzizera ariko Atari agiye kwaka ruswa, ahubwo ari amafaranga bari bemeranyije ku masezerano y’imikoranire bari bafitanye. Manirakiza avuga ko amasezerano bari bafitanye ari ayo kwamamaza ibikorwa bya sosiyete y’ubwubatsi ya Amarebe Investment, y’umudugudu bari bagiye kubaka.
Manirakiza yavuze ko Ubushinjacyaha bwirengagije ibimenyetso bimushinjura bufite, bikubiye mu biganiro yagiye agirana na Nzirera mu bihe bitandukanye. Yanavuze ko atigeze akangisha Nzizera kumukoraho inkuru, ahubwo ko umuntu wese ufite amakuru y’ikintu kibi undi yakoze iyo abikozeho inkuru ataba agamije kumusebya.
Manirakiza ahamya ko mu biganiro bagiranye, yagiye abwira Nzizera ko igihe cyose yagira icyo ashaka kuvuga mu nkuru zimuvugwaho azajya amuha umwanya. Manirakiza kandi yagaragaje ko nubwo Ubushinjacyaha buvuga ko amasezerano yari gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2024, ariko harimo ingingo ivuga ko bashoboraga gutangira mbere yahoo, bivuga ko igihe yakiraga amafaranga amasezerano yari yamaze gutangira kubahirizwa.