Mu makuru aherutse twabagejejeho ko hari hari icyizere kuri NDIMBATI ko ashobora gufungurwa kubera ko hari hatangiye kuvugwa ko umukobwa yafashe kungufu akamunywesha inzoga ubundi akamusambanya bakabyarana impanga ariko ntamwiteho nyuma yaho, yaba yarabeshye imyaka ndetse  Mama Immacule uzi cyane ndetse unashinzwe kurwana ihohoterwa rikorerwa abagore muri rusange akaba yaratangaje avuga ko azi neza ko imyaka ya FRIDAUS ari we uyu mukobwa wabyaranye na NDIMBATI ayizi neza.

 

Uyu munsi rero papa w’uyu mukobwa FRIDAUS ubwe yivuganiye n’itangazamakuru, mu makuru yagiranye n’ikinyamakuru IMPANURO gikorera kuri Youtube, yatangiye avuga amavu n’amavuko y’umwana we ariwe FRIDAUS, ati” nubwo umwana atavukiye kwa muganga kuko kera umubyeyi wabaga abishoboye kubyarira mu rugo nta kintu byari bitwaye yarahabyariraga, ariko ku munsi yavutseho twahise tujya kumukingiza ku kigo nderabuzima cyacu, bakaba banafite amakuru yose yuzuye ku myaka ye”.

 

Uyu mugabo papa wa FRIDAUS yakomeje avuga ko FRIDAUS yavukiye mu rugo iwabo ku itariki 07 z’ukwezi kwa 6 umwaka wa 2002, ndetse kwa muganga bamukingiye uwo munsi avuka bakaba babifite mu bitabo byabo, ikirenze ibyo bakaba baranagiye kwa muganga nyuma y’uko RIB ibahamagaye kugira ngo ikibazo cy’umwana wabo bagire icyo bagikoraho, ibyo bikaba ibimenyetso bihamya NDIMBATI icyaha cyo gusambanye umwana utujuje imyaka y’ubukure, kuko urebeye igihe FRIDAUS avugira ko yatwitiye inda ya NDIMBATI muri 2019 ndetse n’igihe yavukiye muri 2002, bivuze ko yari ataruzuza imyaka 18.

 

Ibindi bintu papa wa FRIDAUS yavuzeho, yavuze ko yamenye ko umukobwa wabo atwite igihe yari hafi kubyara, ndetse ngo muri icyo gihe abana bakimara kuvuka nibwo NDIMBATI yahamagaye uyu mugabo amubwira ko ari umugabo ufasha umukobwa we bityo bashaka ko baganira kugira ngo barebe uburyo bafatanya kwita kuri uyu FRIDAUS ndetse n’abana.

 

Umunyamakuru abajije papa wa FRIDAUS ikintu umuryango we waba wifuza kuri NDIMBATI kugeza uyu munsi, avuga ko nta kintu yifuza kuri NDIMBATI kuko amategeko ubwo yamufashe azakoresha ibyayo maze NDIMBATI bakamukatira urumukwiriye bakoresheje amategeko.

 

Umunyamakuru w’IMPANURO nyuma yo kuvugana na papa wa FRIDAUS yagerageje guhamagara FRIDAUS amaze kumufata amubaza niba yamuha umwanya akamubaza ku bijyanye n’imyaka ye kuko ugereranije n’igihe papa we yavuze yavukiye ndetse nawe uko yavuze kuri ISIMBI mu kiganiro cyashyize byose hanze, kuko FRIDAUS we yavuze ko yavutse tariki 24 zukwa 12 umwaka wa 2002 nubwo ku irangamuntu hariho tariki ya 01, 01, 2002, gusa FRIDAUS avuga ko nta kintu ashaka kuvugana n’itangazamakuru kuko ntabyo kuvuga afite, umunyamakuru amubajije niba amata y’abana ari kuboneka, FRIDAUS asubiza ko ntayo kuko ntawo kuyamuha uhari.

 

Tuzajya dukomeza kubakurikiranira iyi nkuru umunsi ku munsi, ndetse tunababwira ko dufite inkuru ndetse y’uruhererekane turi kunyuza kuri iyi website yacu yitwa IBANGO RY’IBANGA wasoma umunsi ku munsi, kanda hano utangire usome igice cya 1 niba utarayitangira, ndetse tukagusaba kujya ugaruka kudusura buri munsi usoma inkuru nshya twabagejejeho.

IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 01| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved