Hari amakuru menshi yagiye yumvikana avuga ko Kazungu w’imyaka 34 ukurikiranweho kwica abantu-biganjemo abakobwa akabashyingura mu nzu yabagamo mu karere ka Kicukiro, ashobora kuba yari afite abantu bakorana mu bwicanyi ndetse akaba yaranacuruzaga ingingo z’umubiri w’abo yabaga yamaze kwica.
Iperereza ry’ibanze rituruka mu rwego rw’ubugenzacyaha, RIB ryakuyeho urujijo ku bivugwa kuri Kazungu, aho RIB ivuga ko ibi byaha byose yabikoraga wenyine. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thiery yagize ati “Yakoraga wenyine, ibyo bikaba bishimangirwa n’amagambo ya Kazungu ndetse n’ay’abahohotewe babashije gutoroka aho yabaga amaze kubambura.”
Byongeye kandi, abashinzwe iperereza no kugenza ibyaha basuzumye ibikorwa by’amafaranga byakozwe binyuze kuri konti y’amafaranga ya Kazungu, bigaragaza ko nta kimenyetso cyerekana ko amafaranga ye yagize uruhare mu bikorwa bijyanye n’ubugizi bwa nabi.
Ku wa mbere, tariki ya 5 Nzeri, Kazungu yatawe muri yombi, ubwo yabazwaga, yemeye ko yashutse abahohotewe abavana mu tubari abajyana iwe, aho yabamburiraga akabica. Hagati aho, iperereza kuri uru rubanza ruteye ubwoba rirakomeje, Murangira avuga ko umubare nyawo w’abahohotewe utaramenyekana kubera ko imirambo yagiye yangirika.
Yagize ati “Dutegereje ibisubizo bizava muri (Rwanda Forensic Institution) kugira ngo tumenye umubare nyawo w’abahohotewe.” Biteganijwe ko abashinzwe iperereza bazasoza iperereza ryabo ku kirego cya Kazungu bitarenze icyumweru gitaha, icyo gihe bakaba bazashyikiriza imyanzuro ikigo cy’ubushinjacyaha (NPPA) kugira ngo batangire iburanisha.
Mu gihe aho urubanza ruzabera hataremezwa neza, biteganijwe ko Kazungu ashobora kuzaburanira mu ruhame rw’abaturage b’aho yakoreye ibyaha. muyobozi mukuru w’akarere ka Kicukiro (DEA), Antoine Mutinzi, yatangarije The New Times dukesha iyi nkuru ko abaturage baho bagaragaje ko bifuza ko Kazungu ukekwaho icyaha yaburanishirizwa mu Mudugudu wa Gishikiri, aho yari atuye mu nzu ye yitaruye.