Amakuru mashya ku bagabo batatu bishe umwana w’umukobwa bamaze kumusambanya bamujugunya mu ishyamba

Abagabo batatu bo mu karere ka Kayonza bakurikiranweho kwicira umwana w’umukobwa mu ishyamba babanje kumusambanya, bagasiga umurambo we bawambitse ubusa. Iki cyaha aba bagabo bakurikiranweho bagikoreye mu murenge wa Kabare mu ishyamba rihaherereye.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bagabo bamaze kuregerwa urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo, banafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma y’uko babisabiwe n’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Kabarondo. Iki cyemezo cyafatiwe aba bagabo cyafashwe kuwa 10 Kanama 2023.

Icyaha aba bagabo bakekwaho cyakozwe kuwa 27 Nyakanga 2023 hagati ya saa 10h00’ na saa 10h30’ za mu gitondo kibera mu ishyamba riherereye mu mudugudu wa Kanyetongo, akagali ka Cyarubare mu murenge wa Kabare. Ubushinjacyaha bwavuze ko amwe mu maperereza yakozwe, agaragaza ko umwe muri abo bagabo ari we wicishije nyakwigendera, kuko yahoraga ashwana n’umugore we ko asambanya uwo mwana akanakeka ko yamuteye inda bikamuviramo kuzabibazwa.

Bukomeza bugira buti “Mu rwego rwo gushyira uwo mugambi mu bikorwa, yifashishije abandi bagabo babiri abaha amafaranga ibihumbi mirongo itandatu na bitanu (65,000frw) kugira ngo bice uwo mwana w’umukobwa, bakaba baramwishe bamaze no kumusambanya.” Nyuma y’uko ubushinjacyaha bugaragaje impamvu z’uko bashobora kuba barakoze iki cyaha, urukiko rwabahaye igifungo cy’agateganyo.

RADIOTV10

Inkuru Wasoma:  Idamange Yvonne agiye gusubira imbere y'ubutabera.

Inkuru Wasoma:  Umukobwa yasanzwe mu mugozi yapfuye hari n’akandiko ku ruhande

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved