Amakuru mashya ku bakristo b’I Kayonza batawe muri yombi bavuga ko isi irangiye

Amakuru y’ifatwa ry’abakristo bagendaga bagumura abaturage ko isi igeze ku musozo yamenyekanye kuwa 30 Nyakanga 2023. Icyo gihe hafashwe abanu 41, gusa barabajonjoye ku murenge hagerayo 31, nabo barabajonjora hasigara batanu ari nabo bageze mu rukiko rw’ibanze rwa Kabarondo, barimo abagabo batatu n’abagore babiri.

Aba bantu batanu bageze imbere y’urukiko kuri uyu wa 22 Kanama 2023, aho bari bagiye kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ubushinjacyaha bwavuze ko abo bantu bakurikiranweho kurwanya ububasha bwamategeko no kwirengagiza inshingano z’umubyeyi cyangwa ubwishingizi nta mpamvu.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha babikoreye mu karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndengo mu kagali ka Byimana mu mudugudu wa Nyamata. Busobanura ibyaha bakoze, bwatangiye buvuga ko aba bantu bakoresheje indangururamajwi nta burenganzira, kwita itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi Babuloni kubera gukorana na Leta, kuvuga ngo gukaraba mu ntoki ari ukuramya igishushanyo cy’inyamaswa, kudatanga ubwisungane mu kwivuza no kutajya muma koperative.

Ubushinjacyaha bwashingiye cyane ku ibazwa ryakozwe muri aba bantu ubwo batabwaga muri yombi, umushinjacyaha akomoza ku nyandiko z’ibyo biyemereye bakanazishyinyaho ubwo bari bamaze gufatwa. Yashingiye kandi ku rubanza rwigeze kuba mu rukiko rw’I Nyanza, aho haregwaga abantu 19 bigometse ku butegetsi banga gukurikiza gahunda za Leta.

Ikindi kintu yashingiyeho, ni raporo yakozwe n’umukuru w’itorero ry’Abadivantisiti, Ignace Baturanyi aho babarizwaga. Iyi raporo igaragaza ko abo bantu biyomoye batuka itorero ngo ni Babuloni. Ibi byose umushinjacyaha yabishingiyeho, asaba ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, ubushinjacyaha bugakomeza gutunganya dosiye yabo bukazayishyikiriza urukiko rubifitiye ububasha.

Inkuru Wasoma:  Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Koreya y’Epfo

Inkuru Wasoma:  Menya byinshi ku gihano gikomeye Ambasaderi wa RDC muri Loni yasabiye u Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved