Amakuru mashya ku bayobozi b’i Rulindo baherutse gutabwa muri yombi

Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi rwategetse ko abayobozi bo mu karere ka Rulindo n’abigeze kuhayobora, bakurikiranweho ibyaha byo kunyereza umutungo, ubufatanyacyaha, gukoresha no guhindura inyandiko bafungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera uburemere bw’ibyaha bakurikiranweho.

Abo barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, Kanyangira Ignace, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir, Umuyobozi wa One Stop Center i Gicumbi, Felicien Niyoniringiye, Umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu karere ka Rulindo, Delice Mugisha, uwari umucungamutungo w’akarere ka Rulindo, Celestin Kurujyibwami na Francoise Irambona.

Muhanguzi Gofrey wari Umuyobozi w’Imirimo rusange mu karere ka Huye, Mugisha Denis na Bavugirije Juvenal, Urukiko rwategetse ko bakurikiranwa bari hanze, bakajya barwitaba uko rubahamagaje.

Aba bayobozi batawe muri yombi kuwa 3 Ugushyingo 2023, bavugwaho kuba baranyereje amafaranga y’ingurane yagombaga guhabwa abaturage bangirijwe imitungo yabo mu ikorwa ry’umuhanda.

IZINDI NKURU WASOMA  Umupasiteri w’I Kigali yashinjijwe na muramukazi we gushimuta umugabo we bari bagiye gusezerana kubera iby’amoko

Amakuru mashya ku bayobozi b’i Rulindo baherutse gutabwa muri yombi

Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi rwategetse ko abayobozi bo mu karere ka Rulindo n’abigeze kuhayobora, bakurikiranweho ibyaha byo kunyereza umutungo, ubufatanyacyaha, gukoresha no guhindura inyandiko bafungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera uburemere bw’ibyaha bakurikiranweho.

Abo barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, Kanyangira Ignace, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir, Umuyobozi wa One Stop Center i Gicumbi, Felicien Niyoniringiye, Umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu karere ka Rulindo, Delice Mugisha, uwari umucungamutungo w’akarere ka Rulindo, Celestin Kurujyibwami na Francoise Irambona.

Muhanguzi Gofrey wari Umuyobozi w’Imirimo rusange mu karere ka Huye, Mugisha Denis na Bavugirije Juvenal, Urukiko rwategetse ko bakurikiranwa bari hanze, bakajya barwitaba uko rubahamagaje.

Aba bayobozi batawe muri yombi kuwa 3 Ugushyingo 2023, bavugwaho kuba baranyereje amafaranga y’ingurane yagombaga guhabwa abaturage bangirijwe imitungo yabo mu ikorwa ry’umuhanda.

IZINDI NKURU WASOMA  Uwihaye watangiye amashuri abanza mu 1975 asoza ayisumbuye muri 2022 yavuze inzozi ze harimo no kwiga kaminuza.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved