Amakuru mashya ku itsinda ry’abakobwa bayobotse inzira y’uburaya biyita ‘Sunika simbabara’

Abana bo mu Murenge wa Rilima mu Kagari ka Kaneza muri santere ya Riziyeri ndetse n’abo mu Murenge wa Gashora hamenyekanye inkuru ko bishoye mu buraya biyise ngo ‘Sunika simbabara’. Kugeza ubu Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko aba bana bari hagati y’imyaka 12-16 basubijwe mu mashuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yatangarije Radio & Tv10 dukesha iyi nkuru ko babanje kuganira n’ababyeyi baba bana, maze bemer gusubira ku ishuri. Ati “Twaganiriye n’ababyeyi, tuganira na ba nyiri amazu babakodesha, biba ngombwa ko tubasaba kugira uruhare rw’umubyeyi kuko umubyeyi ukora uburaya, akazashyiramo umwana ukora uburaya, birumvikana ko twafatanya ubundi tukabayobora inzira.”

Yakomeje agira ati “Hanyuma rero tugiye gukora ibishoboka abana bajyanwe ku ishuri, ubu turafatanya nabo kumenya uko biga, ejo banasubiyeyo kuko bari baje mu minsi mikuru, twe tanabakoreye iminsi mikuru kugira ngo turebe ko bigenda neza.”

Ibi bitangajwe nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwavuze ko bugiye gufatira ingamba aba bana babanza  gushyira ingufuri ku nzu babagamo bashaka ko basubira mu miryango yabo. Meya Mutabazi yavuze ko abakora ubu buraya babana n’ababyeyi , ubuyobozi bugomba kubegera bukabikemura kuko ngo babacuruza kandi bitemewe.

Yagize ati “Ubundi birazwi ko uburaya atari umuco mwiza noneho akarusho bigakorwa n’abana batari bageza imyaka y’ubukure biba bibabaje cyane. Ni ibyaha bibiri harimo uburaya no gusambanya umwana. Icyo gihe umugabo wafashe abarwa nk’uwasambanyije umwana, turashaka abagabo babyihishe inyuma.”

Inkuru Wasoma:  Umunyeshuri wa Kaminuza yafashe yibye inzoka 7 z’ubumara agiye kuzigurisha muri RD Congo

Inkuru Wasoma:  Gakenke: Umwarimu yatwawe n’amazi arapfa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved