Amakuru mashya ku kibazo cy’umusore wabwiye perezida Kagame ko yambuwe n’umusirikare

Umusore witwa Musinguzi Frank wo mu karere ka Kicukiro, ubwo yagezaga ikibazo cye kuri perezida Paul Kagame kuri uyu wa 23 Kanama 2023 mu birori byo kwizihiza imyaka 10 bya YouthConnekt, yavuze ko yambuwe na Rtd Col. Mabano Joseph, aho ngo yamaze igihe akodesha hoteli y’uyu mugabo wahoze ari umusirikare mu bucuruzi bwe, nyamara banki yakoranaga n’iyi hoteli yaza guteza cyamunara uyu Musinguzi agasa n’uyitangiye ariko akamburwa. UMUSORE UVUGA KO YAMBUWE N’UMUSIRIKARE YAGEJEJE IKIBAZO CYE KURI PEREZIDA KAGAME

Amakuru uyu Musinguzi yatanze avuga ko yemeranijwe na Mabano kumwishyura amafranga miliyoni 250frw, ariko ubwo yasabaga banki inguzanyo iza kumwemerera miliyoni 210frw, icyo gihe aza kubyemeranya na Mabano ndetse kuwa 21 Werurwe 2023 miliyoni 210 banki yari yarangije kuzimuha nawe aziha nyiri hoteli Mabano bari baguze.

Musinguzi yabwiye Mama Urwagasabo ko nyamara nubwo yishyuye aya mafaranga Rtd Col Mabano, yanze kumuha hoteri ye bari bamaze kugura, aho Mabano yitwazaga ko Musinguzi atamuhaye amafaranga yose agera kuri miliyoni 250frw bari barumvikanye mbere, kuva ubwo kiba ikibazo cyagejejwe mu nzego zose uhereye ku z’ibanze ariko ikibazo ntikijye gikemuka, aho ngo hageze igihe agashyirwaho n’ikimeze nk’iterabwoba.

Inkuru Wasoma:  Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umupolisi uherutse kuboneka mu muhanda yapfuye batawe muri yombi

Musinguzi yavuze ko kuwa 23 Kanama 2023 agejeje ikibazo kuri perezida Kagame hari hashize amezi hafi 6 yambuwe ndetse byaramurenze kuburyo nawe kwishyura banki byari byaranze kubera kubura ubushobozi, icyakora kubibwira perezida wa Repubulika Kagame bikaba hari umusaruro byatanze.

Musinguzi yavuze ko kuri uyu wa 6 Nzeri 2023 biriwe mu kibazo cye, kuburyo ubu yamaze guhabwa umutungo we akagirana amasezerano na Mabano wari waramwambuye, aho baje kwemeranya ko azamuha miliyoni 30frw ibikoresho byose byari muri iyo hoteri bikagumamo ubundi ikaguma ari iye n’ibikoresho.

Mu byangombwa bigaragara mu nyandiko, Mabano yagaragaje ko iyo hoteli kuri ubu iri mu maboko ye, ashimira perezida Kagame ndetse n’abanyarwanda muri rusange uburyo bagaragaje ko bahangayikishijwe n’iki kibazo kugeza ubwo kimaze guhabwa umurongo muzima.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved