Twambajimana Eric, umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, akurikiranweho gutanga impapuro zihamagaza z’impimbano za RIB ngo zifashishwe n’uwahoze ari umutoza mu irerero rya Paris Saint Germain rikorera mu karere ka Huye, Rumanzi David watorokeye I Burayi. Amakuru y’ifungwa ry’uyu mucamanza Twambajimana yamenyekanye kuwa 10 Werurwe 2023.
Kuri uyu wa 17 Kanama 2023 nibwo Twambajimana yakomeje kuburana ku kirego yatanze kirebana no kuba yafungurwa by’agateganyo mbere y’uko aburana urubanza mu mizi. Twambajimana akurikiranweho ibyaha bitatu birimo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, kwigana ikirango cya Leta no kuzimanganya ibimenyetso.
Ibyaha aregwa bishingiye ku kuba ikipe yatozwaga na Rumanzi David, yerekezaga mu Bufaransa mu gikombe cy’isi gihuza ayo marerero ya Paris Saint Germain, uwo mutoza agatoroka. Amaze gutoroka yatangiye gushaka ibyangombwa byo kwitwa impunzi ariko arabibura.
Rumanzi yatangiye kwifashisha uyu mucamanza Twambajimana ngo amushakira impapuro zigaragaza ko ahigwa na RIB kubera impamvu za politiki, abimugiramo ariko izo mpapuro ziza gufatirwa ku kibuga cy’indege. Kuwa 28 Weruwe nibwo urukiko rw’ibanze rwategetse ko we na mugenzi we bafungwa iminsi 3 y’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge kuko hari impamvu zituma bakekwaho ibyaha bakurikiranweho.
Nyuma y’iki cyemezo cy’urukiko, Twambajimana yajuririye kuba afunze kandi afite ubudahangarwa nk’umucamanza ahabwa n’amategeko. Ubwi yaburanaga yagaragarije urukiko rwa Nyarugenge yahoze akoreramo ko hari impamvu zishobora gutuma urukiko rumurekura by’agateganyo.
Yagaragaje ko afite ikibazo cyo kuba yarabazwe urwagashya bityo ko kuba muri gereza bimubangamira. Yagaragarije urukiko kandi ko yari yaratangiye kwiga amasomo yihariye mu ishuri rikuru ry’amategeko ILPD ku nguzanyo ya Leta bityo ko yakurikiranwa ari hanze aho kugira ngo Leta ikomeze kugwa mu gihombo kitari gikwiriye.
Twambajimana yakomeje agaragariza urukiko ko afite abana n’umugore kandi ari we ubitaho kuko nta kazi bagira bikaba ubuzima byatuma bibagore, hakiyongeraho n’amadeni ya banki afite atakibasha kwishyura. Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwo buvuga mo uregwa ibyo avuga nk’impamvu byatuma arekurwa by’agateganyo.
Bwakomeje bugaragaza ko ibyo avuga byo kwiga, ko Atari we wiga cyangwa wize ufunze, kuko hari n’abize bafite impamyabushobozi z’ikirenga bafunze kubera ibyaha bakoze. Ubushinjacyaha bwasabye ko urukiko rwakwakira icyo kirego n’impamvu ariko ntibihabwe agaciro, Twambajimana agakomeza kuburana afunze. Icyemezo cy’urukiko kizasomwa kuwa 22 Kanama 2023.
IGIHE