Umugore witwa Ikitegetse Angelique wo mu mudugudu wa Nyamabuye, mu murenge wa Mugesera ho mu karere ka Ngoma, aherutse kwicwa acagagurwamo ibice aho kimwe cyasanzwe mu kiyaga cya Mugesera bikekwa ko byakozwe n’umugabo we. Amakuru aravuga ko ikindi gice cyabonetse kigasangwa aho cyari cyarashyizwe mu mufuka.
Ni nyuma y’uko hari hashize ibyumweru bibiri nyakwigendera yishwe. Umurambo we ukaba wabonetse mu byiciro bibiri kuko yari yakaswemo ibice kimwe kikaboneka mu kiyaga, kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo habonetse ikindi gice cy’umubiri we nacyo gishyingurwa ukwacyo.
Musaza wa nyakwigendera witwa Bihirabake Etienne, yabwiye Radiotv10 dukesha iyi nkuru ko ikindi gice cyaje kuboneka aho bari bagishyize mu mufuka impande y’igifunzo ahantu mu marebe ariho bagishyize. Avuga ko iki gice cyabonetse ubwo abana barimo bahira ubwatsi bw’amatungo, bakaza kugwa ku mufuka cyari cyarashyizwemo, bakihutira kubimenyesha abaturage.
Bihirabake yakomeje avuga ko we n’umuryango wa Nyakwgendera bifuza ko inzego z’ubutabera zikora akazi kazo, kuburyo buri wese wagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi abiryozwa.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko umuntu wa mbere waketswe ari umugabo wa nyakwingendera bari basanzwe banafitanye amakimbirane. Yanaboneyeho guha ubutumwa abafitanye ibibazo, bumva ko babikemuza ibindi, ababwira ko kwihorera cyangwa gushaka kwica Atari wo muti, kuko icyo wakora muri ibyo n’ikindi cyose uba uzafatwa ugahanwa. Yakomeje abasaba kwirinda amakimbirane, aho bagomba kwegera inzego igihe yababanye menshi.