Amakuru mashya ku mukozi w’Urwego rw’Igorora RCS uherutse kugaragara mu mashusho bikavugwa ko yakubise uwari utwaye ingorofani

Kuwa 10 Ukwakira 2023 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwafashe umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, SP Nyagatare Delanoë akekwaho gukubita uwitwa Nyandwi Aimable urushyi ku muhanda. SP Nyagatare yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuwa 26 Ukwakira 2023 mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko we agahakana ibyo aregwa agasaba gukurikiranwa ari hanze. SP Nyagatare yavuze ko atigeze akubita umuntu urushyi ahubwo ko yasohotse mu modoka kubera ko yari yumvise ikintu cyikuba ku modoka ye. Yavuze ko kandi yagiye ku modoka yakekaga ko ari yo igonze iye, ariko kuko nta bimenyetso yari afite ngo byatumye asubira mu modoka aragenda.

Uwatanze ubuhamya ari na we washyize amashusho ya Nyagatare ku mbuga nkoranyambaga, we yavuze ko Nyagatare yavuye mu modoka ye agasanga umugabo wari utwaye ingorofani akamukubita urushyi ngo kuko yari mu muhanda yanze kumuha inzira.

Inkuru Wasoma:  U Bubiligi bwashyizeho itegeko ryemerera abakora uburaya guhabwa ibigenerwa abandi bakozi

Ku rundi ruhande, Nyagatare we yagaragarije urukiko ko Ubushinjacyaha bushingira ku kimenyetso cy’amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, ariko nyamara ayo mashusho amugaragaza yinjira mu modoka ntihagire aho agaragara akubita umuntu urushyi. Ibi byabereye ahazwi nka Kabeza mu kagali ka Kabeza mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwasomye umwanzuro w’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa kuri uyu wa 27 Ukwakira 2023, rutegeka ko nta mpamvu zatuma SP Nyagatare akurikiranwa afunzwe. Iki cyaha Nyagatare akurikiranweho aramutse agihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi y’ibihumbi 500frw ariko atarenze miliyoni 1frw.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved