Amakuru mashya ku mupadiri w’i Kabgayi wakurikiranweho gusambanya umwana w’umuhungu

Padiri Habimfura Jean Baptiste yatawe muri yombi kuwa 10 Gashyantare 2021 aho yari akurikiranweho gusambanya umwana w’umuhungu afatiwe ku mupaka wa Rusumo bikekwa ko yari agiye gutoroka agiye mu gihugu cya Malawi aho afite abavandimwe. Nubwo uyu mwana w’umuhungu yavuze ko padiri Habimfura yamusambanyije muri 2020 ariko yafashwe 2021.

Ubwo Habimfura yafatwaga havuzwe ko iki cyaha yagikoreye umwana wari usanzwe akorera abapadiri aho batuye mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga, gusa mu iburana rye yaburanye ahakana ibyaha bibiri yari akurikiranweho aribyo gusambanya umwana w’umuhungu ufite imyaka 17 no gukoresha inyandiko mpimbano avuga ko atigeze abikora. Ubwo yaburanaga kandi ubushinjacyaha bwamusabiraga igihano cy’igifungo cy’imyaka 25, abaregeraga indishyi basabaga miliyoni 15frw.

Uru rubanza rwabaye kuwa 24 Nyakanga 2023 ku cyicaro cy’urukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza ruherereye mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, rwabereye mu muhezo kubera ko abaregeraga indishyi ari bo bari bajuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rwari rwaramugize umwere kuwa 28 Ukuboza 2021, saa munani z’amanwa.

Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanya na rwo rwagize umwere padiri Habimfura Jean Baptiste kuri ibi byaba. Ku murongo wa terefone, padiri Habimfura yabwiye Imvaho nshya dukesha iyi nkuru ko yishimye cyane kubera ubutabera ahawe kandi ashimira buri wese wamuzirikanye mu bihe bibi yanyuzemo.

Icyakora ku rundi ruhande, Munderere Edmond uvuga ko yakorewe iki cyaha avuga ko atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko, akavuga ko rwamurenganyije bityo binabaye ngombwa yakwitabaza izindi nkiko zirenzeho.

Padiri Habimfura yabaye umuyobozi w’amasomo muri College sainte Marie Reine Kabgayi nyuma yimurirwa gukorera umurimo muri paruwasi ya Ntarabana mu murenge wa Rongi ari naho havugwa ko habereye iki cyaha yari akurikiranweho, hakaba muri diyoseze ya Kabgayi. Icyemezo cy’urukiko kandi cyategetse ko amagarama y’urubanza ajyanwa mu isanduku ya Leta.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved