Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Faustin Nkusi yatangaje ko dosiye ya Kazungu yagejejwe mu rukiko kuwa 18 Nzeri 2023. Kazungu Denis wafashwe kuwa 5 Nzeri 2023 akurikiranweho kwica abantu-biganjemo abakobwa bakiri bato akabahamba mu nzu yari atuyemo, dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha kuwa 11 Nzeri 2023.

 

Ubushinjacyaha bwamaze kugeza dosiye ya Kazungu mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugira ngo ruzamukurikirane ku byaha avugwaho. Ibyaha bikubiye muri dosiye Ubugenzacyaha bwashyikirije Ubushinjacyaha birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, gukoresha iterabwoba n’uburiganya.

 

Icyakora itariki urubanza ruzaberaho ntabwo iratangazwa. Amakuru agera ku IMIRASIRE TV ni uko mu nzu ya Kazungu nta gitanda cyabagamo kuburyo byagaragara nk’aho yari ahatuye, ahubwo hasa nk’aho yiciraga abantu gusa ubundi akigendera. Ibi byaha Kazungu akurikiranweho aramutse abihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo cya Burundu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.