Amakuru mashya ku rubanza rwa Munyankindi wahoze ari umunyamabanga wa FERWACY ukurikiranweho icyenewabo

Kuwa 21 Kanama 2023 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwavuze ko rwataye muri yombi Munyankindi Benoît wari umunyamabanga wa FERWACY akurikiranweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubushuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Hari hashize iminsi mike Munyankindi asabiye umugore we Visa yo kujya muri Ecosse, akamushyira kuri lisiti y’abagomba guherekeza ikipe y’igihugu yari igiye gusiganwa mu gihe nta nshingano yari afite muri iyo delegasiyo. Munyankindi yaje gukatirwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo ajyanwa mu igororero rya Mageragere, gusa yaje kujuririra icyemezo cy’urukiko.

Kuri uyu wa 30 Ukwakira 2023 nibwo hasomwe icyemezo cy’urukiko ku bujurire bwa Munyankindi, nyuma y’isuzumwa ryakozwe, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze, nyuma y’uko Urukiko rusanze nta mpamvu zikomeye Ubushinjacyaha bwatanze zituma akekwaho icyaha.

Munyankindi asanzwe ari umuyobozi wa Benediction Excel Energy Team, imwe mu makipe asiganwa ku magare mu Rwanda.

Inkuru Wasoma:  Uwari Perezida wa Rayon Sports yeguye ayisigiye umwenda wa miliyoni 400 Frw

Inkuru Wasoma:  KNC yavuze abakinnyi azirukana kubwo kugurisha imikino bigatuma Gasogi United ijya hasi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved