banner

Amakuru mashya ku rubanza rwa wa mugabo wishe umugore we bamaze gutera akabariro akoresheje Inzitiramibu

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije icyaha umugabo witwa Rusumbabahizi icyaha cyo kwica umugore we n’umwana yari atwite, rumukatira igifungo cya Burundu. Urubanza rwasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 9 Kamena 2023, rwagendeye ku bimenyetso byatanze n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwagaragaje ko umugore yapfuye yazenze amaraso mu maso.

Ibimenyetso kandi byagaragaje ko nyakwigendera yari afite ibisebe by’inzara yatewe na Rusumbabahizi barwanye ashaka kwitabara umugabo we wamunigaga, akamurusha imbaraga akamunigisha supaneti, binashingira ku kuba barasanze inda ya nyakwigendera yabyimbye bigaragara ko yari amaze igihe apfuye. Ibimenyetso kandi bigaragaza ko nyakwigendera yari afite amasohoro mu gitsina bigaragaza ko yishwe amaze gukoreshwa imibonano mpuzabitsina, na Rusumbabahizi yemera ko byabaye.

Urukiko rwanashingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya bavuze ko aba bombi bahoraga bafitanye amakimbirane, aho umugabo yahoraga akingirana umugore we mu nzu, akanahora amucyurira avuga ko inda atwite atazayibyara ahubwo azahwana nayo, bavuga ko kandi banahoraga bashwana bapfa amafaranga yo guhaha, umugore asaba umugabo kumuhahira.

Ibi Rusumbabahizi yagendaga abyemera ariko yinyuramo, bigashimangirwa no kuba yemera ko yishe umugore we bapfuye kuba yaramusabaga amafaranga yo guhaha buri gihe. Urukiko rwanagendeye ku busabe bw’ubushinjacyaha, aho Rusumbabahizi yaburanye yemera icyaha anasaba imbabazi ngo agabanirizwe igihano, mu gihe ubushinjacyaha bwasabye ko atagabanirizwa ibihano kuko yabikoze yabigambiriye, kandi yishe umugore we nabi agasiga amwambitse ubusa, bivuze ko yashinyaguriye uwo yishe kandi mu muco nyarwanda umurambo wubahwa.

Inkuru Wasoma:  Umukecuru w’I Muhanga wahawe imiti ya SIDA imyaka 4 atayirwaye yanze kunyurwa n’imyanzuro y’urukiko

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso by’ubushinjacyaha ndetse n’ubuhamya bw’ababajijwe mu rubanza, n’ibimenyetso by’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, urukiko rwasanze Rusumbabahizi yarishe umugore we ku bushake kuko yamunize kugeza ashizemo umwuka. Urukiko rwasanze kandi kuba umugore we yarishwe atwite inda y’amezi atanu binagaragazwa n’ifishi yo gukurikiraniraho umubyeyi utwite, Rusumbabahizi yishe n’umwana wari mu nda ya nyina, kuko nta kigaragaza ko uwo mwana Atari kuzavuka ngo abeho, bityo ni we wamwishe.

Ibyo byose byagendeweho ahanishwa igifungo cya burundu, yemererwa kujurira mu minsi 30, n’ebemerewe kuregera indishyi bakaba bemerewe gutanga ikirego, mu gihe Rusumbabahizi yasonewe amagarama y’urubanza. Abaturage bari bitabiriye isomwa ry’urubanza, bashimiye urukiko kuri uyu mwanzuro rwafashe, ariko banagaragaza ko bahakuye isomo ryo koroherana mu muryango, no kwirinda amakimbirane mu ngo no gutanga amakuru ku miryango ibanye nabi. Src: Kigalitoday

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved