Amakuru mashya kubyo Ubushinjacyaha bwasabiye Kazungu wicaga abakobwa akabahamba iwe n’igisubizo gitangaje yasubije Urukiko

Kazungu Denis ukurikiranweho kwica abagera kuri 14 yasabiwe n’Ubushinjacyaha kongererwa iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo, buvuga ko impamvu ari uko bugikora iperereza bunakusanya ibimenyetso ku byaha bye. Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko mu minsi 30 ishize bwagerageje gukusanya imyirondoro y’abakorewe ibyaha nubwo itaramenyekana.

Bwakomeje bugaragariza Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ko igihe rwakongeraho indi minsi 30 y’agateganyo ku ifungwa rya Kazungu bwaba bubonye umwanya mwiza wo gukusanya amakuru n’imyirondoro y’abo Kazungu yishe n’abo yakoreye ibyaha. Ubuhagarariye mu rubanza yagize ati “Iminsi 30 ni ukugira ngo iperereza rigikomeje rikorwe kuko hari imyirondoro y’abahohotewe itaraboneka kugira ngo dosiye ifatweho umwanzuro wo kuregerwa urukiko.”

Kazungu Denis ntabwo yabashije kuboneka mu cyumba cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, byatumye hakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Skype. Icyakora yavuze ko kubyo Ubushinjacyaha bumusabiye ntacyo yarenzaho. Yagize ati “Niba ibyo Ubushinjacyaha busabye kugira ngo dosiye ishakirwe ibimenyetso byuzuye, ndumva nta kibazo.”

Inkuru Wasoma:  Biravugwa ko amashusho y’urukozasoni y’umukobwa ari guhanahanwa ku mbuga nkoranyambaga yashyizwe hanze n’umukunzi we

Kuwa 21 Nzeri 2023 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Kazungu afungwa iminsi 30 y’agateganyo, aho yahise ajyanwa I Mageragere. Akurikiranweho ibyaha icumi birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, Konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe kuri mudasobwa. Ubwo Kazungu yabazwaga umubare w’abantu yishe we ubwe yivugiye ko ari 14 icyakora mu iperereza ry’ibanze mu cyobo yashyiragamo abo amaze kwica hasanzwemo imibiri 12.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved