banner

Amakuru mashya kuri dosiye ya Apotre Yongwe ukurikiranweho uburiganya

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko dosiye ya pasiteri Harerimana Joseph uzwi nka Apotre Yongwe yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha. Yongwe akurikiranweho icyaha cyo kwiheshya ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Amakuru aravuga ko dosiye ya Yongwe yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuwa 6 Ukwakira 2023 nabwo bukaba bwaratangiye kuyikoraho iperereza kugira ngo bumenye niba izashyikirizwa urukiko. Yongwe yatawe muri yombi kuwa 1 Ukwakira 2023, aho bivugwa ko ashobora kuba yaratawe muri yombi amaze gukorera uburiganya abantu benshi ababwira ko azabasengera ibibazo bafite bigakemuka.

Mu bihe bitandukanye Yongwe yakunze kumvikana avuga ko atunzwe n’amafaranga abayoboke be batura, ati “Imyambaro ni amaturo, abana kwiga ejo bundi hari n’urangije segonderi, ni amaturo, umugore wanjye, byose byose ni amaturo, mbese ntunzwe n’amaturo ahubwo nawe ntabwo urangendana ndava hano utuye.”

Inkuru Wasoma:  Rutangarwamaboko yanenze The BEN n'umugore we Pamella kubwo gushyira inda hanze

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganwa n’ingingo ya 174 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, Rigena ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwa se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa se umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo agihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Apotre Yongwe yabaye umuvugabutumwa n’umuhanuzi, azwi cyane mu bazamuye icyumba cy’amasengesho muri ADEPR Nyarugenge yari ayoboye, kuri ubu akaba ari umuyobozi w’itorero Horebu rishingiye cyane ku buhanuzi rikorera mu karere ka Gasabo ahitwa Kagugu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved