Amakuru mashya kuri Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abantu 14 biganjemo abakobwa

Mu mwaka ushize urubanza rw’uyu mugabo rwagarutse cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera icyaha akurikiranyweho cyo kwica abantu 14 biganjemo ab’igitsinagore, agiye kugaruka imbere y’Urukiko aburana mu mizi kuri buri kimwe mu byaha bigera ku icumi akurikiranyweho.

Kazungu Denis azaburanira mu rukiko rwa Nyarugenge, nyuma y’uko afatiwe igihano cyo gufungwa iminsi 30 ndetse ikaza kongerwa ku busabe bw’Ubushinjacyaha. Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, wavuze ko azatangira kuburana kuri uyu wa Gatanu 05 Mutarama 2024.

Ati “Ejo tariki ya 05 Mutarama guhera i saa tanu za mu gitondo hateganyijwe iburanishwa ry’Urubanza rwe ku byerekeranye no gufata ku ngufu ruzaburanishwa ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.”

Mutabazi yakomeje avuga ko uru rubanza ruzaba kuri uyu wa Gatanu, ari urwo aregwmo icyaha cyo gusambanya abagore gusa. Yagize ati “Ariko urwo ni urubanza bamuregamo viol (gusambanya abagore), nyuma y’aho afite urundi tariki 12 Mutarama, urwo rwo ni urw’ubwicanyi bivugwa ko yagiye akora.”

Inkuru Wasoma:  Gitifu akurikiranweho kunyereza amafaranga y’abasenyewe n’ibiza

Mu byaha Kazungu Denis akurikiranweho hasobanuwe ko azajya aburana icyaha ku kindi kugeza byose bishize uko ari 10. Ibyo byaha ni ibi: ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicaruzoba, gukoresha imibonano mpuzabitsina undi ku gahato, guhisha umurambo w’umuntu, gukoresha ibikangisho, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu, inyandiko mpimbano, kugera ku makuru abitse muri mudasobwa mu buryo butemewe, kunona inyubako atari nyirayo no  gukora ubujura bukoresheje kiboko.

Kazungu w’imyaka 34 yatawe muri yombi mu ntangiriro za Nzeri 2023, nyuma y’uko hagaragaye icyobo kirimo imirambo y’abantu aho yari acumbitse, ubwo yari mu rukiko abajijwe impamvu yicaga abo bakobwa yavuze ko yabicaga kubera bamwandeje SIDA kandi ubwo yari amaze gutabwa muri yombi ibyaha byose yarabyemeye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved