Amakuru mashya kuri Kazungu Denis uri kuvugwaho ubwicanyi bwa Kimenyi Yves

Aya makuru yamenyekanye ubwo umugabo witwa Bahirumwe Jerome yaje ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ari kumwe n’umunyamategeko avuga ko “Kazungu Denis yamwiciye umwana witwa Kimenyi Yves”. Asobanura avuga ko umwana we yabuze tariko 12 Ugushyingo 2021, ngo uyu muhungu w’imyaka 31 yari yamusuye mu rugo, aza gutaha.

Bahirumwe avuga ko tariki 20 Ugushyingo 2021, umukobwa we yahamagawe n’abantu bamubwira ko ajya gucunga inzu musaza we yakodeshaga, ahageze abaturanyi bamubwira ko ibyo musaza we yari atunze byajyanywe na Kazungu Denis, ariko ababwira ko uwo muhungu yabonye akazi hanze ahita ajyayo kugakora.

Guhera ubwo ngo batangiye gushakisha ahantu hose, batanga ikirego muri RIB, bashakira mu Bitaro ahantu hose ariko umwana wabo baramubura. Yavuze ko RIB yashakishije igaheba, na bo barashaka baramubura. Ati “Ariko twakomeje kugira icyizere kubera ko umuntu tutishyinguriye ntabwo twari guhita twiheba.”

Uyu mugabo wari wuje ikiniga yavuze ko umwana we yari umukozi kuko ngo yize muri ULK, yiga muri Kaminuza muri Uganda kandi ngo ni we wari utunze umuryango. Nyuma y’uko hamenyekanye inkuru ya Kazungu wicaga abantu, bahise bajya kuri RIB bafata ibimenyetso bya gihanga (DNA) gusa ngo baracyategereje.

Uyu mugabo wari ku Rukiko yarengejeho avuga ko umunsi umwe yigeze kubonana na Kazungu, anamugurira agacupa kugira ngo amubwire amakuru y’urupfu rw’umwana we.

Inkuru Wasoma:  Abagabo batanu bakekwaho kwica umwana w’i Nyanza batunguwe no kubwirwa ko bazaburana mu 2027

Inkuru Wasoma:  Umugore yakubise umugabo we karahava nyuma yo kumukorera ibitamushimishije

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved