Amakuru mashya kuri KNC wavuze ko agiye gusesa ikipe ya Gasogi United

Ku wa 27 Mutarama 2024, ubwo habaga umukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona ikipe ya AS Kigali igatsinda Gasogi United igitego 1-0, nibwo Perezida wayo, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko agiye gusesa iyi kipe nyuma yo kutanyurwa n’imisifurire.

KNC si ubwa mbere yari avuze gutya kuko muri Mutarama 2022 ubwo yari amaze gutsindwa na Rayon Sports igitego 1-0 yavuze ko Gasogi ivuye muri Shampiyona. Na none ubwo uyu mukino warangiraga yatangaje ko atanyuzwe n’imisifurire yawuranze maze avuga ko arambiwe “umwanda uri mu mupira w’amaguru” ndetse ko atazongera gushora imari muri ruhago y’u Rwanda.

Yagize ati “Twihanganiye imisifurire inshuro nyinshi, haba mu bato no mu buryo bwose. Ikipe yitwa Gasogi United turayisheshe. Tugiye kureba abo dufitiye amadeni, abakinnyi bashaka kugenda bagende, ntabwo tuzongera gushora na rimwe mu mupira wo mu Rwanda.”

Ubwo yari amaze gutangaza ibi umwe mu banyamakuru bamubajije niba ibi ataba abikoreshejwe n’amarangamutima agira ati “Ntabwo ari amarangamutima, ni njye ubibabwiye. Ubu butumwa mvuye no kubuha abatoza kandi rwose nta n’ikindi nicuza, natanze ibishoboka byose, kongera ihangana, kongera gufata ikipe mu buryo bwiza, ariko uyu munsi wa none urebye ibyo twagiye tubona, uyu mupira urimo umwanda mwinshi.”

Inkuru Wasoma:  Umunyamakurukazi w’imikino ukomeye yahawe urwamenyo mu magambo akakaye nyuma yo kuvuga ko u Rwanda ruzitabira igikombe cy’isi cya 2026.

Yakomeje agira ati “Si ubwa mbere mbivuze, ngira ngo narabihaniwe. Ni njye wa mbere hano wahagaritswe kuko navuze ukuri. Aho kugira ngo uzagirane ibibazo n’abantu, wirirwa uvuga ukabarakaza, reka nicare n’abana banjye bambone, nikorere akazi kanjye wenda nzabe umufana.”

KNC yashimangiye ko adafite gahunda yo kwisubira ku magambo yatangaje ndetse yavuze ko ku ruhande rwe yagira umuntu uwo ari we wese mu Rwanda kudashora imari ye mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse kugeza ubu amakuru ahari n’uko ateganya kwandikira FERWAFA asezera mu marushanwa yayo ndetse ko uyu mwanzuro yawufashe akomeje nta cyamusubiza inyuma.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved