Amakuru mashya kuri rutahizamu wa Rayons Sports FC wagiriye impanuka ikomeye mu kibuga akajyanwa mu Bitaro atumva

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports, Rudasingwa Prince, yagize impanuka ikomeye agongana na Muhire Anicet (Gasongo) ukinira ikipe ya Musanze FC mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium birangira ajyanwe mu bitaro n’Imbangukiragutabara igitaranganya.

Ku munota wa 89 w’umukino nibwo aba bakinnyi bagonganye bikomeye ndetse bombi bitura hasi bigaragara ko bababaye cyane. Ako kanya uyu mwataka wa Rayon Sports yahise yihutanwa kwa muganga hifashishijwe imbangukiragutabara yari ku kibuga ndetse bagendaga bamwongera umwuka kuko yagorwaga no guhumeka.

Bakigongana kandi Muhire na we yakuwe mu kibuga ku ngobyi ntiyasubira mu kibuga ahita asimburwa na Uwiringiyimana Christophe mu gihe Mvuyekure Emmanuel yahise asimbura Rudasingwa. Amakuru meza ku bakunzi ba Rayon Sports na ruhago muri rusange ni uko Prince Rudasingwa yaraye asezerewe mu bitaro nyuma yo kugira iki kibazo cyo kugongana na mugenzi we ukinira Musanze FC.

Uyu mukinnyi akivanwa mu kibuga yahise ajyanwa mu Bitaro bya CHUK yitabwaho n’abaganga, ariko kuri ubu yashyize ifoto hanze avuga ko ameze neza kandi ashimira Imana yamubaye hafi mu burwayi bwe.

Umuganga wamwitayeho yabwiye abarwaza ba Rudasingwa ko yagize ikibazo cyo kunyeganyega k’ubwonko [concussion] igihe yagonganaga na mugenzi nyuma bugasubira mu mwanya wa bwo ari na yo mpamvu yagiye yataye ubwenge, yongeraho ko nta kindi kibazo kiri bubeho keretse isereri n’isesemi ashobora kugira by’igihe gito.

Yahise akorerwa ibindi bizamini birimo gutera k’umutima, uko ibihaha bikora ndetse n’urwungano rw’inkari ariko basanga byose bimeze neza. Uyu mukino uyu musore yahuriyemo n’iki kibazo warangiye ikipe ya Rayon Sports ibuze amanota atatu kuko yatsinzwe n’Ikipe ya Musanze FC igitego 1-0, bituma igumana amanita 42 iguma ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Inkuru Wasoma:  Uko umukino wahuje abanyamakuru b’I Rubavu n’abayobozi b’akarere wagenze

Inkuru Wasoma:  Umwanzuro utamenyerewe mu mupira w'amaguru wafashwe nyuma y’uko Perezida w’ikipe akubitiye umusifuzi mu kibuga

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved