Eric Ndagijimana uzwi nka X Dealer, azitaba urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuwa 18 Ukwakira 2023, aho azaba agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Uyu mugabo Ndagijimana akurikiranweho icyaha cy’ubujura yakoreye mu Burundi mu ijoro ryo kuwa 30 Nzeri 2023, ubwo yibaga telefone ya Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben.
Amakuru avuga ko uwashakaga telefone ya The Ben yari yatanze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo abashe gusibanganya ibimenyetso yagiranye na The Ben. Nyuma y’uko iyi telefone yibwe, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi uyu Ndagijimana Eric akurikiranweho iki cyaha.
Amakuru y’ibanze yavuzwe ni uko Ndagijimana yemeye ko yibye telefone, gusa nyuma aza kubihakana avuga ko atigeze ayifatanwa. Ku rundi ruhande, uwitwa Pilato aherutse gutangaza ko uwitwa Coach Gaelle ari we wahaye Ndagijimana ikiraka cyo kuyiba akamuha miliyoni eshanu, kuko na mbere y’uko Ndagijimana yiba telefone, X Dealer yari yamuhamagaye amubwira ikiraka yahawe na Gaelle.