Amakuru mashya y’ibyakurikiye umucungagereza wagaragaye ari gukubita umukarani mu muhanda

Hari amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragayemo umucungagereza wari utwaye imodoka y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) yambaye imyenda y’akazi, bivugwa ko yari amaze gukubita uwari utwaye ingorofani iriho amakaziye. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi uyu mukozi wa RCS.

Aya mashusho yashyizwe kuri X n’uwitwa Bruno Kirezi yagize ati “Uyu mugabo utwaye imodoka ya GR yafashe umunota araza akubita urushyi uwo muntu wundi wari utwaye amakaziye ya Coca Cola, ngo kuko yari ari mu nzira ye, nyamara harimo umuvundo mwinshi w’amamodoka.” Asoza agaragaza akababaro ati “Kubera iki ibintu nk’ibi byakwihanganirwa koko? Yamukubitiye iki urushyi?”

Muri ayo mashusho kandi humvikanamo umubyeyi wihanganishaga uvugwa ko yakubiswe urushyi n’uyu mucungagereza, wagiraga ati “Ngaho icecekere nyine.”

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi uyu mucungagereza, aho mu butumwa rwanyujije kuri X rwagize ruti “Umukozi wa RCS wagaragaye muri aya mashusho, yatawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje, kugira ngo hamenyekane ibyabaye hanatangazwe amakuru arambuye kuri byo.”

Ni ubutumwa bwashimishije abenshi mu bakoresha X bashimira RIB kuba yinjiye muri iki kibazo, bayisaba kugikurikiranana ubushishozi basanga uriya mucungagereza yakoze amakosa, abihanirwe.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved