banner

Amakuru meza k’umunyamakuru Iradukunda Moses nyuma y’urubanza| abavandimwe be bavuze amagambo akomeye.

Mu minsi yashize nibwo twabagejejeho inkuru y’umusore Iradukunda Moses usanzwe ari umunyamakuru, aho yakoraga ku Isibo tv mu kiganiro The choice live, nyuma akaza kuhava akajya gukora kuri Izuba tv, ariko hakaza kuvuka ibibazo agafungwa azira ibikoresho byabuze n’ubundi bikoreshwa muri The choice live.

Kuri uyu wa 26 nyakanga 2022 nibwo ku rukiko rwa Kicukiro Iradukunda Moses yaburanye, ubushinjacyaha bumusabira ko yafungwa iminsi 30 mu gihe ikirego agikurikiranweho we na Mugenzi we witwa Claude uzwi kuri Kizz B ari nawe bivugwa ko yibwe ibikoresho bagikurikiranwe, urukiko ruza kwanzura ko ruzasoma urubanza kuri uyu wa 29 nyakanga 2022 ku isaha ya saa munani.

Ni nako byagenze rero ku isaha ya saa munani abaza kumva imyanzuro y’urubanza bari bahageze, gusa bakomeza gutegereza kugeza ubwo byageze ku isaha ya saa kumi, aribwo imyanzuro y’urubanza yaje gusomwa ikemeza ko Iradukunda Moses ndetse na Claude Kizz B bagomba kwishyura ibikoresho byabuze, ariko nanonebakajya bitaba buri wa gatatu mu gihe kingana n’amezi atatu, bikaba bisobanuye ko batakiri muri gereza ahubwo bahise bafungurwa byose bikaba bizajya biba bari hanze banakomeza akazi kabo.

Bigman dukesha aya makuru, akaba n’inshuti ya Iradukunda Moses cyane wanakomeje gukurikirana iki kibazo haba ku mpande zombi, ubwo ni kuri Iradukunda Moses n’umuryango we, ndetse na nyiri ugutanga ikirego ariwe Philpeter, yatangaje ko nyuma y’ifungwa ry’aba basore bombi habayeho kumvikana hagati y’ababyeyi ba Moses ndetse na Philpeter ariko bikaza kwanga, aho mu mahitamo yari ahari yari atatu, irya mbere ari uko Moses na mugenzi we buri wese aha Philpeter million eshatu n’igice bagafungurwa, ariko ababahagarariye ubwo ni ababyeyi bakamuhakanira bamubwira ko bitabasha gukunda ko wahita ubona ayo mafranga cyane ko yayabasabaga mu masaha atageze no kuri 24.

Amahitamo ya kabiri yari ahari, kwari uko bombi bakwishyura Philpeter million imwe n’ibihumbi Magana arindwi na mirongo itanu(1,750,000) maze bakava muri gereza andi bakajya bayishyura buhoro buhoro, nabyo biba ikibazo ku babyeyi n’ubundi kuko batari kuyabona muri icyo gihe arimo kuyabasaba, aribw hasigaye ihitamo rimwe naryo ryanze, aho Philpeter yasabye Moses ko yaza bakongera bagakorana ku Isibo Tv nk’uko byahoze maze akajya amukata amafranga buri kwezi, gusa yaba Moses ndetse n’ababyeyi be bakabyanga, ariko ahanini bavuga ko batakwemera ko yakongera gukorana n’umuntu wamufungishije.

Inkuru Wasoma:  Harmonize yashimangiye ko azahora ajya mu rusengero nubwo ari Umuyisilamu

Ayo mahitamo yari ahari iyo aza kwemerwamo byibura rimwe gusa, ntago byari gutuma urubanza rubera mu rukiko kuko hari kuba habayeho kumvikana, gusa byanze nibwo urukiko rwatumije Moses aza kuburana, ndetse urukiko rubasha gufata iriya myanzuro. Moses na mugenzi we Claude bari bamaze iminsi igera kuri 16 muri gereza kuko bafunzwe kuwa 13 nyakanga 2022. Ubwo urubanza rwarangiraga, umuryango we wari uhari cyane cyane mushiki wa Moses mukuru ndetse n’umuvandimwe we.

Ubwo baganiraga na Bigman usanzwe n’ubundi ari umunyamakuru, mushiki we yavuze ko yishimiye cyane ifungurwa rya musaza we Moses, anashimira abantu bose bamusengeye, gusa umuvandimwe wa Moses we yatangaje ko afite amatsiko y’igihe kiri imbere ubwo Moses araba amaze kongera kwisanga mu isi yo hanze, kuko byanga byakunda hari hari amahitamo ko kumvikana na philpeter bishoboka, ariko we akomeza gusunikiriza ajyana muri gereza. Uyu muvandimwe wa Moses yakomeje avuga ko hari byinshi yagiye yumva kuri Philpeter ibyiza n’ibibi, ariko ibibi yumvise nibyo byinshi, bityo afite amatsiko y’ibyo Moses azatangaza cyane ko kuva mukwa 3 iki kibazo kiba, Moses yri yaracecetse kuko anabazwa impamvu yatandukanye na philpeter we yavuze ko ari impamvu z’akazi kugeza amezi atatu ashize philpeter akabibyutsa, bityo byanga byakunda Moses hari ukundi kuri abantu batazi azashyira hanze.

Moses Iradukunda ajya gufungwa yari yaratangiye akazi ku Izuba tv imaze igihe gito itangiye gukora, akaba yarahagiye nyuma y’uko avuye ku Isibo tv, naho ku Isibo tv akaba yarahaje avuye gukora kuri radio salus, akaza ari umwe mubashinzwe gucunga ibikoresho ariko nyuma akanahabwa gukora mu kiganiro the Choice live, ari naho yahuriye na Philpeter ndetse Irene Murindahabi.

Umurambo watowe mu mugezi uri mu mufuka

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved