Mutimura Abed wamenyekanye cyane nka AB Godwin yahawe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse mu gihe cy’umwaka umwe. Uyu ni umwanzuro wafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho mbere yari yarakatiwe n’urukiko rw’ibanze igifungo cy’imyaka 2 ariko umwe usubitse mu myaka 3.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kandi rwagabanirije AB Godwin igihano cy’ihazabu cyavuye kuri miliyoni 5frw kigera kuri miliyoni 2frw z’amafaranga y’u Rwanda runamutegeka kwishyura amagarama y’urubanza ahwanye n’ibihumbi 20frw. Ibi bisobanuye ko Ab Godwin agiye kuva muri gereza igihano cy’igifungo akagikora gisubitse.
Muri Gicurasi 2023, ubwo yari mu rukiko rw’ibanze, byagaragaye ko Mutimura Abed uzwi nka AB Godwin yafatiwe mu murenge wa Muhima mu kagali ka Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge ahamagawe n’abantu bamubwira ko bagiye kumuha akazi ko gufotora amafot akoresheje drone, bamusaba kubasanga Nyabugogo we agenda yijyanye.
Icyo gihe, yagezeyo abo bantu bamusaba gukuramo drone ngo abafate amafoto nk’uko nawe yari abyiteguye cyane ko bari bagiye kumuha ikiraka, akiyikuramo bahita bamuta muri yombi. Godwin yaburanye yemera icyaha cyo gutunga no gukoresha drone nta burenganzira, avuga ko Atari azi ko ari icyaha anasaba imbabazi.
Ubusanzwe mu Rwanda ikigo gishinzwe indege za gisivile (RCAA) nicyo gishinzwe igenzura, iyandikwa n’ikoreshwa ry’imikorere yaza drones. Icyo gihe rero urukiko rwibanze rushingiye ku kuba yaremeraga icyaha rwasanze rugomba kukimuhamya, aribwo rwamuhaye igihano cy’igifungo cy’imyaka 2 umwe usubitse mu myaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 5frw, icyakora ubushinjacyaha bwo bwamusabiraga igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni 5frw.
Nyuma Godwin yanze kunyurwa n’iyo myanzuro ajuririra urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari narwo rwavuguruje iyo myanzuro y’urukiko rw’ibanze ku birebana n’ibihano.