Mutimura Abed wamenyekanye cyane mu myidagaduro nyarwanda nka AB Godwin yari amaze iminsi mike akurikiranweho icyaha cyo kugurutsa indege itagira umupilote nta burenganzira afite, urukiko rwaje kumusomera urubanza rwe rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri iyo myaka ibiri y’igifungo umwe niwo agomba gufungwamo no kwishyura ihazabu, undi urasubitse. Ajya gufatwa, Mutimura yahamagawe n’abantu bamubwira ko bari Nyabugogo bakaba bashaka kumuha akazi ko gufata amashusho, nawe agenda abo bantu abasanga aho bamubwiye na drone ye ayijyanye, akibageraho bamubwiye gukuramo drone akabafata amashusho nk’uko na we yari abyiteguye, akiyikuramo bahita bamuta muri yombi, nk’uko byagaragajwe mu rukiko.
Mu iburanisha uwunganira Mutimura, Me Nyamaswa Raphael yagaragaje ko umukiriya we nta bushake yagaragaje mu gukora icyaha, bityo yagabanirizwa ibihano akanasubikirwa. Urukiko rwaje gushingira kubyo Mutimura yavuze ndetse n’abatangabuhamya, rusanga atsindwa. Itegeko riteganya ko umuntu wese ukoresheje indege nta ruhushya aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko akatirwa igihano cy’igifngo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarengeje imyaka 5.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500frw, ariko uregwa we asaba ko yasubikirwa ibihano cyangwa se agatanga ihazabu gusa. Urukiko rwasanze ubwo yemera icyaha mu buryo bwo koroshya icyaha akwiriye igifungo cy’imyaka ibiri, umwe akawufungwamo undi akawusubikirwa akanatanga ihazabu ya miliyoni 5frw.
Vestine na Dorcas bagiye kwerekeza muri Canada: abahanzikazi bagezweho mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, bagiye gukora ibitaramo bizenguruka igihugu cya Canada. Aba bakobwa bigaruriye imitima ya benshi mu gutanga ubutumwa bwo guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo, bakaba bari mu myiteguro y’ibi bitaramo bikomeye.
Babinyujije mu nteguza yabo igaragara ku mpapuro zagiye hanze (Crichet) bagaragaza ko bazakora ibi bitaramo ariko bakaba bataratangaje itariki cyangwa se igihe bizabera nyirizina, ariko bagaragaje ko bagiye kuzenguruka Canada mucyo bise ‘Nahawe ijambo Canada tour’. Aba bahanzi baherutse gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Umutaka’ bafashwa na MIE Entertainment y’umunyamakuru Murindahabi Irene.
Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira agakiriro ka Gisozi: Kuwa 23 gicurasi 2023, agakiriko ka Gisozi gaherereye mu murenge wa Gisozi ho mu karere ka Gasabo, kafashwe n’inkongi y’umuriro mu ruhande rw’ahabikwa imbaho. Agace kahiye ni akari ahazwi na APARWA, mu kagari ka Musezero.
Inkongi ikimara kuba ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro ryahise rihagera, gusa babanje kubangamirwa n’uko hari inzira ifunganye ngo imodoka igere ahari gushya, byatumye ibishashi by’umuriro n’imyots byuzura ikirere. Hifashishijwe kizimyamwoto imwe kuko izindi ebyiri zari zabuze aho zica, kuburyo uwari kuhazimya neza yari uwari guca mu kirere nk’uwifashisha indege.
Abaturage baturiye aho hafi bikiba batangiye gusohora bimwe mu bikoresho mu mazu yabo kubera ubwoba, gusa bamwe mu bakora mu gakinjiro batangaje ko hari ibikoresho birimo imbaho nama matela byahiye. Si ubwa mbere byari bibaye kuko aka gakiriro gakunzwe kwibasirwa n’inkongi y’umuriro, aho no kuwa 17 kanama 2021 kari kahiye, kuwa 29 kamena 2019 ndetse no kuwa 12 gashyantare 2023 naho inkongi yarakibasiye.
Umuhanzikazi Tina Tunner yitabye Imana ku myaka 83: ku mugoroba wo kuwa 24 gicurasi 2023, ibitangazamakuru byo muri leta zunze ubumwe za Amerika bikora imyidagaduro byavuze ku rupfu rw’umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime Anna Mae Bullock uzwi nka Tina Turner mu muziki mu njyana ya Rock, RNB na Pop yitabye Imana ku myaka 83 y’amavuko.
Wari uzi ko inkingo za Covid-19 zatangiye gukorwa mbere y’uko icyo cyorezo cyaduka ku isi?: Stephane Bancel, umuyobozi w’uruganda rukomeye cyane rusanzwe rukora imiti n’inkingo arirwo Moderna,yafashwe amajwi n’amashusho rwihishwa ari kubwira inshuti ze bari bahuriye mu nama ya WEF, ko ikigo ayoboye cyatangiye gukora inkingo za Covid-19 mu mwaka wa 2019 mbere gato y’uko icyo cyorezo kimenyekana ku isi.
Yakomeje kandi yemeza ko Covid 19 ari akazi kateguwe kera mbere hose kugira ngo inganda zikora inking zibonere amafaranga. Uyu mugabo kandi yakomeje avuga ko na mbere hose hari amakuru yari asanzwe afite kuri iki cyorezo. Abantu bakimara kumva aya makuru benshi bemeje ko inganda nyinshi ziri imbere mu gukora ibyorezo harimo na covid 19 kugira ngo bibonere amafaranga.
Ubwo bakoraga urwo rukingo mu mwaka wa 2019, uyu mugabo ngo yatunguye abakozi be batari bakamenya icyo ruzamara, ababwira ko mu mwaka wa 2020 bazitabira kurukora ku bwinshi kubera ko muri uwo mwaka isi izaterwa n’icyorezo gikomeye kandi kizahashywa n’urwo rukingo. Muri icyo gihe hagati mu mwaka bari bamaze gukora doze zingana n’ibihumbi 100, ariko ababwira ko muri 2020 bazakora doze zigera kuri miliyari.
Abenshi mu bakozi benshi bamaze kumwumva babifashe nk’urwenya, ariko ntibamenye ko ari urwenya ruzababumbatiza amafaranga menshi cyane. Ku isi abayituye ntibarabwirwa inkomoko nyirizina y’icyorezo cya covid 19, uretse ko hari inyandiko zasohotse zivuga ko uru ruganda rwa Moderna rwakoze ubushakashatsi kuri corona virus n’uburyo ikora kandi izo nyandiko zasohotse mu mwaka wa 2016.
Bimwe mu biri muri izo mpapuro bihuye neza neza n’ibiri muri virus ya covid 19 yapimwe mu bayanduye muri za 2020 kuzamura. Nubwo aya makuru aba yagiye hanze ba nyirayo batabizi, ariko bigaragaza ko uruganda rwa Moderna ruri muri zimwe zifite uruhare mu gushyira hanze virus ya covid 19. Icyakora uyu mugabo ntago yigeze atangaza abo bari bafatanije muri uwo mushinga cyangwa se abari bamukuriye, gusa yemeza ko ari akazi kateguwe nubwo atavuga abagateguye ngo ni ba nde.
KNC yaciye amarenga yo uva ku buyobozi bwa Gasogi united:mu gitondo cyo kuwa 24 gicurasi 2023, mu kiganiro rirarashe Nkuriza Kakoza Charles uzwi nka KNC akorera kuri Radio/ Tv1 buri gitondo, yaciye amarenga ko ashobora kuva ku buyobozi bw’ikipe ye ya Gasogi United avuga ko uzamusimbura agomba kuba atunze miliyari 5. Ubwo yatangiraga ikiganiro yavuze ko umwaka utaha abakunzi ba Gasogi united batazatungurwa no kubona bafite umuyobozi mushya.
Ni nabwo yatangaje ko abakunzi b’ikipe bashyiriweho uburyo bwo kurebera Ubuntu umukino wayo na Espoir FC. Yakomeje avuga ko uyu mwaka ari uwo kwishimira ko ikipe yabo yicaye ku mwanya wa mbere inshuro eshatu zose. Yasezeranije abakunzi ba Gasogi ko umwaka utaha ikipe izaba nziza kurusha uko imeze muri uyu mwaka.
Nyirigira Yves yatorewe kuba perezida mushya w’ikipe ya Mukura VS: Nyirigira Yves yatorewe kuba perezida wa Mukura VS mu gihe cy’imyaka 4. Kuwa 27 gicurasi 2023 mu nama y’inteko idasanzwe y’abanyamuryango b’iyi kipe nibwo uyu muyobozi yatowe. Hari hagamijwe gutora abayobozi bashya b’iyi kipe basimbura Maniraguha Ndamage Jean Damascene wari usanzwe ari perezida w’iyi kipe na Sakindi Eugene wari usanzwe ari visi perezida beguye ku inshingano zabo muri gashyantare 2023.