Irushanwa rya IRONMAN 70.3 ryabereye mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ryegukanwe na Ishimwe Heritier, aba umunyarwanda wa mbere uryegukanye mu gihe Team Bigirimana irimo Mugisha Moise yahize abakinnye mu matsinda.

 

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya kabiri, ni irushanwa rikinwa n’abantu batabigize umwuga bakina umukino wa Triathlon ugizwe n’imikino itatu, irimo gusiganwa mu koga, gusiganwa ku magare no ku maguru. Iri rushanwa ryahuje abakinnyi bagera kuri 235 barimo abanyarwanda 58.

 

Ishimwe Heritier  w’imyaka 20 y’amavuko waciye agahigo ko kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya mbere, yatsinze abandi akoresheje amasaha 4, iminota 48 n’amasegonda 56, arushije iminota 4 Samuel Tuyisenge wasoje ku mwanya wa kabiri. Umunyamerika Barber Kramer ni we wegukanye iri rushanwa mu bagore aho yakoresheje amasaha ane, iminota 55 n’amasegonda 21.

 

INKONGI Y’UMURIRO YIBASIYE KARONGI: Hegitari zirenga 20 ziteyemo amashyamba abarizwa mu mirenge ya Rwankuba, Bwishyura na Gitesi yo mu karere ka Karongi, nizo zimaze kumenyekana ko zangirijwe n’inkongi y’umuriro yibasiriye ibi bice, bikekwa ko yatejwe n’abaturage bashaka uruhira rwo kuzaragiramo inka.

 

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye amashyamba ateye ku misozi ya Ruhinga, Kinnyogo, Uwinkuba, Nyagisozi na Baharamba kuva mu rukerera rwo kuwa 3 Kanama 2023. Abaturage bavuze ko yatangiye mu masaha ya saa munani y’ijoro ryo kuwa kane, barazimya ariko birabananira cyane ko iyo misozi ikunze kubaho umuyaga mwinshi ari nawo watizaga umurindi iyo nkongi. Icyakora mu kwiyambaza inzego zishinzwe umutekano baje gufatanya barawuzimya.

 

UMUGABO YISHE MUGENZI WE AMUSANZE KU MUHANDA: Umugabo witwa Ntaganda Jean Marie Vianney w’imyaka 43 wo mu karere ka Nyanza, akurikiranweho urupfu rw’umugabo witwa Gatorano Innocent w’imyaka 39, aho yamusanze ku muhanda ahita amwica. Ibi byabereye mu mudugudu wa Rugarama, mu kagali ka Rwesero Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

 

Nk’uko tubikesha Umuseke, ngo uyu mugabo Ntaganda yasanze Gatorano ku muhanda nta byinshi bavuganye, ahita atora itafari arimukubita mu mutwe ahita apfa, ndetse bahamya ko nta gutongana cyangwa se kubanza kurwana byigeze bibaho.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana yavuze ko ibyabaye kuri aba bombi bikekwa ko bari basinze. Abatuye muri aka gace, bemeza ko uyu Ntaganda iyo yanyweye ku nziga agasinda, yanduranya ku muhisi n’umugenzi. Kuri ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro by’akarere ka Nyanza, RIB ikaba yatangiye iperereza.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved