Umuhanzi ukunzwe n’abatari bake Davis D akomeje kuvugisha benshi muri iki gihe nyuma y’uko akomeje gushyira hanze amafoto yambaye imyenda ya kigore hagakekwa ko yaba yinjiye mu butinganyi. Mu kumuvugaho cyangwa se kumuha ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga ze ari kunyuzaho amafoto imvugo iri gukoreshwa cyane bamubaza ni: Ese nawe ugiye kwanda? Rubavu: ababuriye ababo mu biza barashinja akarere kubogama mu gushyingura
Atangira gusakaza amafoto nk’aya hari muri Mutarama, aho yari yambaye umwenda wo hejuru mugufi ugaragaza umukondo we ndetse anihese akanifata mu manyankinya nkuri kumurika imideri kumwe abakobwa babigenza, nyuma aza kugaragara nanone yambaye utwenda tw’abagore uhereye ku gakote n’agakabutura. Bamwe mu bamukurikira bakomeje kumwibazaho bari kwibaza niba yaba ari kwambara iyi myenda ngo akomeze avugwe muri showbiz cyangwa se akaba ari kwamamaza imyenda runaka.
Bamwe bamubwiye ko ari umwami wahindutse umwamikazi, abandi bavuga ko yaba ari agatwiko ariho, ariko abenshi bavuze ko ashobora kuba yagiye mu butinganyi, gusa byose ni ibitekerezo bagiye batanga dore ko nyirubwite nta kintu na kimwe abivugaho.
Pasiteri Rutayisire Antoine yasimbuwe ku buyobozi bwa Angirikani: Pasiteri Rutayisire wari umushumba wa paruwasi ya Remera muri Angirikani, yasimbuwe na Emmanuel Karegesa. Izi mpinduka zatangajwe n’umushumba wa diyosezi ya Kigali, Musenyeri Rusengo Nathan Amooti. Ni nyuma y’uko Rutayisire yakunze gutangaza cyane mu biganiro yari amaze iminsi ari gukora ko ageze igihe cyo kuruhuka agasoza imirimo ahabwa n’itorero.
Rutayisire kandi yatangaje ko azatanga umwanya, muri gashyantare 2020 aho yavuze ko umupasiteri cyangwa musenyeri ugejeje ku myaka 65 ahabwa ikiruhuko cy’izabukuru. Yatangaje ko yamaze gutegura ibyo azakora najya mu zabukuru ariko kandi harimo no kwita ku muryango we cyane gusa akazakomeza n’imirimo y’ivugabutumwa.
Rutayisire yatangiye imirimo y’ivugabutumwa mu 1983, mu mwaka wa 1990 areka akazi k’ubwarimu ahubwo umwanya we awuharira ijambo ry’Imana, Anahita ayobora umuryango w’ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya w’abanyeshuri ba Kaminuza, aho yabaye umunyamabanga mukuru wa wo wa mbere kugera 1994. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, Rutayisire yayoboye umuryango w’ivugabutumwa AEE, muri 2008 ayobora paruwasi ya st Etiennne ya Biryogo, aho yahavuye ayobora paruwasi ya Remera, aho umuhango wo kumusezera ku mugaragaro uteganijwe kuwa 6 kamena 2023.
Uwahoze ari meya wa Rubavu yasabye imbabazi: kuwa 6 gicurasi 2023 nibwo amakuru y’iyeguzwa rya Kambogo Ildefonse wahoze ayobora akarere ka Rubavu yacicikanye muri icyo gitondo, aho inama njyanama y’akarere yari imaze guterana igafata uwo mwanzuro. Zimwe mu mpamvu zatumye yeguzwa harimo kuba atarubahirizaga inshingano no kwita ku baturage, mu bihe bisanzwe no mu bihe by’ibiza byibasiriye intara y’iburengerazuba mu ijoro ryo kuwa 2 gicurasi 2023.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Kambogo yanditse agira ati “Nsabye imbabazi ku bitaragenze neza mu kugoboka abahuye n’ibiza, Ndashimira nyakubahwa perezida Kagame uha urubyiruko amahirwe no kugira uruhare mu kubaka igihugu. nshimira n’inganji z’akarere ka Rubavu ku cyizere bari barangiriye. Ndacyafite imbaraga n’ubushake nzakomeza kubaka urwatubyaye.”
Umugore yapfiriye mu kirombe: umugore witwa Mukamurara Valentine w’imyaka 57 wo mu karere ka Rwamagane yapfiriye mu kirombe gicukurwamo amabuye. Byabaye kuwa 6 gicurasi 2023 aho Mukamurara yazindukiye gucukura amabuye muri company yitwa Muzigura company Ltd ibuye rimwitura hejuru ahita apfa nk’uko byemejwe n’umunyamabanga nshingwabikrwa w’umurenge wa Mwurire, Zamu Daniel wabyemereje umuseke dukesha iyi nkuru.