Amakuru yaranze icyumweru: filime ya Alliah cool yavugishije benshi kubwo kugaragaramo abakora imibonano mpuzabitsina, Rayon sports yatwaye igikombe cy’amahoro….

Inama y’ubuyobozi bwa banki y’isi yemeye inyongera y’inguzanyo ya miliyoni 100 z’amadorari izatangwa binyuze mu kigega cyayo gitanga inguzanyo ku bihugu bikennye (IDA) ikazafasha mu kongera uburyo abantu bagera ku mari no gushyigikira ubucuruzi bwazahajwe na Covid-19. Ni amafaranga yitezweho kuzamura ishoramari binyuze mu mushinga utanga amafaranga atishyurwa, ingwate ku nguzanyo no gushyigikira ibikorwa by’ubucuruzi.

Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda Rolande Pryce yavuze ko iyi nyongera izongera amafaranga y’umushinga banki y’isi ihuriyeho na Banki ya Aziya ishinzwe ibikorwa remezo n’inkunga ya porogaramu igamije gufasha ibihugu guhangana n’ingaruka z’ibiza n’imihindagurikire y’ibihe. Muri nzeri 2022 nabwo banki y’isi yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 100$ yo gukoresha mu mishanga itandukanye igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umufundi yiciwe mu nzira hashyirwa mu majwi abo bakorana: umugabo wakoraga akazi k’ubufundi yiciwe mu nzira hakekwa ko byakozwen’abo bakoranaga. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuwa 2 kamena 2023, aho yari atuye mu mudugudu wa Muganza, akagali ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge.

Igihe dukesha iyi nkuru batangaje ko abatangabuhamya bavuze ko bumvise uyu mugabo atabaza mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu anasaba imbabazi abari barimo kumukubita bashaka kumwambura amafaranga yari yakoreye. Umugore umwe yavuze ko ari umu motari wagiye kubabyutsa ngo umugabo bamwishe, bahageze basanga umuntu yapfuye bahasanga inkweto n’amaraso aho bamwiciye, binjiye mu nzu basangamo ikofi ye n’amaraso menshi.

Umugore wa nyakwigendera yavuze ko umwana we ari we wa mbere wamubwiye ko umugabo we yapfuye. Umugore yavuze ko yumvise bavuga ko hepfo hari umuntu wapfuye, agira impungenge zo kuba umugabo we atatashye nijoro kandi adasanzwe arara hanze y’urugo niko kujya kureba, ahura n’umwana we amubwira ko se yapfuye.

Kalisa Jean Sauveur, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara yavuze ko bari gushishikariza abaturage umuco wo gutabarana, kuko ukurikije ukuntu uwo mugabo bamukurikiye kuva ku murenge wa Kigali atabaza ntihagire umutabara umuco wo gutabarana muri ako gace ntawo. Yavuze ko bikekwa ko nyakwigendera yari afite amafaranga ndetse hakaba hari n’abagabo bane bakoranaga bamaze gutabwa muri yombi.

Bull dog yagaragaje igitutu abahanzi b’ibyamamare bahorana: ubwo yatangaga ikiganiro muri Gen z comedy, Ndayishimiye Bertrand uzwi nka Bull do mu muziki nyarwanda yavuze ko kuba umuhanzi muri iki gihe byongera igitutu ku muntu, asaba abakibyiruka kwitwararika bagakunda ibyo bakora.

Inkuru Wasoma:  Amakuru yaranze icyumweru: Urupfu rwa pasiteri Theogene rwashenguye benshi, Mama Nick yashimiye Nyambo Jesca mu mbamutima nyinshi, Inkuba yishe umuntu 1 i Musanze, ubuyobozi bushya muri FERWAFA….

Yatanze urugero rw’ukuntu iyo umuntu azwi agakora agakosa abantu bose batangira kumutangaho ibitekerezo kandi akenshi ugasanga ibyo bitekerezo ni bibi gusa nubwo hatabura umushyigikira. Yakomeje avuga ko ubundi kuba umuhanzi bitavuze ko utandukanye n’abandi bantu kuburyo wajya ahantu ugashungerwa. Bull dog akomoza kuri Tuff Gangz, yavuze ko hari album yabo iri hafi kujya hanze izaba irimo n’imirongo ya Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jaypolly.

Rayon sports yatwaye igikombe cy’amahoro yaherukaga muri 2016: kuri uyu wa 3 kamena 2023, ikipe ya Rayon sports yatwaye igikombe cy’amahoro cya 2023 aho yatsinze mukeba wayo APR FC 1-0. Ni igikorwa kandi cyari cyitabiriwe na minisitiri wa siporo Munyangaju Aurore Mimosa. Rayon sports izahagararira u Rwanda muri CAF confederation cup mu gihe APR FC izakina CAF champions league.

Rayon sports yegukanye iki gikombe ku inshuro ya 10 aho yahawe miliyoni 10frw mu gihe APR FC iyirusha ibikombe kuko yo yatwaye 14. Kuva muri 2019 itwaye champiyoni nicyo gikombe cya mbere itwaye.

Filime ya Alliah cool yavugishije benshi kubera amashusho y’abatera akabariro agaragaramo: hashize igihe gito umukinnyi wa filime nyarwanda Isimbi Alliance wamenyekanye cyane nka Alliah cool muri sinema nyarwanda ashyize hanze agace gato k’amashusho azaba ari muri filime ye nshyashya. Abantu benshi basamiye hejuru iyi filime bitewe n’amwe mu mashusho azaba arimo.

Kuwa 2 kamena 2023 ubwo amashusho yajyaga hanze, abinyujije kuri Instagram ye nibwo yatangaje ko ari filime izatambuka kuri shene ye ya YouTube Alliah cool. Ni filime yumvikanamo indimi ebyiri z’amahanga, icyongereza n’igiswahili kandi igaragara ko ari filime y’urukundo.

Muri iyo filime irimo abakobwa babiri umwe aba afite umukunzi nyamara umukunzi we akamuca inyuma akajya kuryamana na we. Ni amashusho yavugishije benshi kubera ko harimo ahagaragaye umukobwa n’umuhungu bari gukora imibonano mpuzabitsina ibintu bitamenyerewe muri filime zo mu Rwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved