Kuwa 17 gicurasi 2023, ku byicaro byaza Ambassade zose hano mu Rwanda hazamuwe amabendera agaragaza ukwifatanya n’abaryamana bahuje ibitsina, mu rwego rwo kugaragariza ko ibyo bihugu byifatanije nabo kuri uwo munsi wabo. Ibi byakozwe mu rwego rwo kuzirikana umunsi w’amahitamo ya muntu yayoboyemo imikoreshereze y’igitsina cye yiswe ‘IDAHOBIT’.
Ibi byakozwe ku cyicaro cya ambasade ya leta zunze ubumwe za Amerika, ku Kacyiru, bikorwa kandi kuri ambasade y’ububirigi, aho hazamuwe amabendera afite amabara nk’ay’umukororombya afatwa nk’ayamamaza ubutinganyi. Ubutumwa buherekeza iki gikorwa bwanyuze kuri twitter ya ambasade y’u Bubiligi bugira buti “kuri uyu munsi wa IDAHOBIT mu mwaka wa 2023, twazamuye ibendera ry’umukororombya mu gufasha amahoro Human Right, twifatanije n’umuryango mugari w’abaryamana bahuje ibitsina mu gufatwa kimwe no kurindwa ihezwa.”
Uretse kuri izo ambasade kandi, iryo bendera ryazamuwe no kuri hotel ya Mariot izwi kandi ikomeye hano mu Rwanda, iherereye mu karere ka Nyarugenge mu Kiyovu, muri Kigali.
UMUNYAMAKURU NKUNDINEZA JEAN PAUL YAFUNGIWE MU BURUNDI: Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ukunda gukurikirana inkuru z’ubutabera yatangaje ko aherutse gufungirwa mu Burundi, we n’umufatira amafoto n’amashusho ndetse n’uwitwa Niyongabo Eric, bazira ko Nkundineza yafotoye itangazo riteguza ibazwa rya Bunyoni Allain-Guillaume. Nkundineza avuga ko akiri mu Rwanda yabanje kwandikira perezida w’urukiko rw’ikirenga w’I Burundi amusaba ko yakurikirana ibazwa rya Bunyoni ukurikiranweho ibyaha bitanu.
Bwiza yavuze Nkundineza yandikiye perezida w’urukiko rw’ikirenga mu Burundi kuwa 5 gicurasi 2023 akoresheje Email. Ngo mu gihe Atari yagasubijwe, kuwa 9 gicurasi 2023 yateze ijya I Burundi, akomereza ku rukiko rw’ikirenga kubaza iba ubusabe bwe bwarageze kuri perezida w’urukiko Emmanuel Gateretse, no kubaza niba yemerewe kwitabira urubanza, gusa ngo mu gihe yari ategerereje hanze y’ibiro bya perezida, yabonye itangazo riteguza ibazwa rya Bunyoni, ararifotora umucamanza na we ahita amuhamagarira abapolisi bamuta muri yombi.
Mu gihe yari arimo kubazwa impamvu atawe muri yombi, haje colonel Uwitonze Innocent alias Kazungu hamwe n’abandi ba polisi bamujyana mu cyumba cy’ibazwa cy’ubushinjacyaha abazwa icyamujyanye mu Burundi. Ikindi yabajijwe ni uko yabonye email y’umucamanza w’urukiko rw’ikirenga, asobanura ko yayihawe n’umuvugizi w’inkiko Bangirincenge Agnes, bahita bafata terefone ye bareba ibiganiro bombo bagiranye gusa basanga nta kidasanzwe baganiriye.
Bamubajije niba ari maneko arahakana, bamuhamagarira umushinjacyaha mukuru Nyandwi Sylvestre, nawe abwira brigadier general Emmanuel Ndayiziga wari wahageze ko uyu munyamakuru n’abo bari kumwe barekurwa. Nkundineza yavuze ko bari bafashwe saa tanu z’amanwa barekurwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kuwa 15 gicurasi 2023 yaratashye kandi perezida w’urukiko ntago yamuhaye uburenganzira kuko kubusabira kuri email bitemewe.
INDAYA ZIRASHINJA ABAGABO B’ABANYARWANDA KUZIKENESHA:Kubera umutekano muke uri kurangwa mu ntara y’amajyaruguru ya repubulika iharanira demokarasi ya Congo, hari abavuga ko zitagarukiye ku bucuruzi busanzwe gusa, ahubwo n’abakorera uburaya mu karere ka Rubavu bari guhura n’igihombo gikomeye cyane, kubera ko hari abari kwibagirana n’abakiriya babo bo mu mujyi wa Goma muri icyo gihugu.
Abagore n’abakobwa baganiriye na Isango tv baribuka amadorari n’ama Euro bakoreraga mbere none bakaba bamaze kuyibagirwa. Umwe yagize ati “oya njye nakoreraga umwe akampa nk’amadorari 100, nkaza nkayifatamo neza n’umuryango wanjye turi no kuruhuka, nabona turi gukendera ngasubirayo. Mbere twarambukaga abafite amarangamuntu, abadatuye mu mirenge itemerewe kwambuka n’amarangamuntu bagashaka resepase, nyuma basaba ko dukoresha resepase twese turazishaka, ariko nyuma basaba kugura icyangombwa cya ‘perme de sejour’, ubwo urumva udafite ubushobozi bwo kugura iyo perme y’amadorari 40 ntago yambuka.”
Undi ukora umwuga w’uburaya yavuze koi bi byababangamiye cyane, kubera ko kutambuka bisanzuye bituma batakibona amadorari, yewe n’abagabo bo muri Congo bakaba batakiza kandi kiriya gihugu aricyo gihugu kiri hafi bibashobokera kujya gukoreramo uburaya. Yagize ati “Uburaya bubamo ibyiciro bitandukanye, haba harimo abiyubashye n’abaciriritse, wawundi uciriritse kuko muri Congo hari hafi byaramworoheraga.”
Abakora uburaya bwambukiranya imipaka bakomeje bavuga ko agaciro kabo kaguye cyane, kubera ko kwambuka ku mpande zombi bigoye bityo kuri ubu hakaba hari n’abari kwinjiza ibihumbi 20 by’amafaranha y’u Rwanda kukwezi gusa. Umwe yagize ati “ubu rero ntago tukibona uko tugemurayo ibicuruzwa byacu….. ngo ibihe? Ibyo twacuruzaga mbere ya corona. Ingaruka zo zatugezeho ni nyinshi cyane, mu Rwanda abagabo baho nta mafaranha bagira.”
Bakomeje bavuga ko mu Rwanda nta madorari ahaba, bityo kubw’ubwo bukene bw’abanyarwanda, aho usanga umugabo w’umunyarwanda aguha ibihumbi 5 gusa kandi ufite umuryango w’abantu barenze babiri ugaburira, ugasanga bitavamo. Yagize ati “utambeshye turyamanye ukampa iryo 10,000frw ndishyura nyirinzu, urumva koko ryamarira iki?”
Mu minsi yashize ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC cyavuze ko abakora uburaya bwambukiranya umupaka, bashyira imbogamizi mu gukumira kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Dr Ikuzo Basile ushinzwe ishami rishinzwe kurwanya SIDA, yavuze ko ubu buraya butuma bigora kumenya nyirizina umubare w’abanduye SIDA.
MISS SHANITAH YAGANYE INKIKO NYUMA YO GUTSINDIRA IMODOKA NTAYIHABWE: muri 2021 nibwo miss Umunyana Shanitah yatsindiye imodoka mu irushanwa rya miss east Africa, nyuma yo guhigika abandi bakobwa bagera kuri 16 bari bahanganye. Mu bihembo yatsindiye kandi harimo kujya ahembwa amadorari 1500 buri kwezi. Imodoka Miss Umunyana yatsindiye ni Nissan Xtrail nshya igura ibihumbi 44 by’idorari.
Icyo gihe Umunyana yagarutse mu Rwanda atazanye imodoka ye, gusa kuwa 27 mutarama 2022, miss Umutesi Jolly akaba na visi perezida w’irushanwa yavuze ko imodoka bari baguze nk’igihembo cyo guha Umunyana bagiye kuyigurisha, kubera ko idatwarirwa mu kuboko kw’iburyo bityo atayitwarira mu Rwanda. Kuva icyo gihe nta kindi cyongeye kuvugwa kuri iyi modoka aho hashize umwaka n’amezi 5 nta kirahinduka.
Mu mezi yashize miss Umunyana yagerageje kwiyambaza ambasade ya Tanzaniya mu Rwanda ariko nabo ntacyo bamufashije. Amakuru avuga ko kandi uyu mukobwa yashatse kugirana ibiganiro na rena Events yo muri icyo gihugu ndetse na Miss Jolly, ariko bakamuhoza ku cyizere cyaraje amasinde. Kuwa 19 ukwakira 2022 Umunyana yageze aho avuga ko arambiwe ibinyoma by’abateguye iri rushanwa bamuhaye amasezerano ntibayasohoze.
Umuryango wamenye amakuru ko Rena Events bateguye irushanwa badafite ubushobozi buhagije bwo kugura iyi modoka, ndetse irushanwa rirangira batarayabona. Abategura irushanwa batanze amafaranga make yo kuzana iyo modoka ngo uyitsindira ayifotorezeho ariko ntago bigeze bayimuha, kugeza ubwo Umunyana avuga ko inzira zose zagombaga kunyurwamo ngo abone imodoka ye zananiranye bityo yaganye inkiko. Amakuru avuga ko n’amafaranga 1500$ yagombaga kujya ahabwa atayahawe nk’uko bikwiriye.