Amakuru yaranze icyumweru: Igitabo cyiswe ‘Kunyaza’ cyavugishije abantu benshi, Ikibazo cy’imirambo idahagije yo kwigiraho mu Rwanda, hatatswe ibura ry’udukingirizo I Rwamagana na Kayonza…

Kuwa 10 Ugushyingo 2017 nibwo Dr Bizimana Nsekuye ufite ubwenegihugu bwa Uganda ariko ukomoka mu Rwanda yasohoye igitabo gikubiyemo igikorwa kibera mu mibonano mpuzabitsina cyitwa ‘kunyaza’ muri iki gitabo kiri ku rubuga rucuruza ibitabo n’ibindi, Bizimana agaragaza ko Kunyaza bituruka muri Afurika y’iburasirazuba mu bihugu birimo n’u Rwanda, Kenya na Uganda, kandi byakwiye hirya no hino kubera gukundwa n’abakora imibonano mpuzabitsina.

Uko Dr Bizimana asobanura kunyaza, avuga ko ‘ni igikorwa umugabo akorera umugore bari gukorana imibonano mpuzabitsina bigatuma mu gitsina cye hasohokamo amazi (amavangingo) agisukura kandi akumva aruhutse.’ Avuga ko kwiga no gukoresha ubu buryo byoroshye cyane kuko bidasaba imbaraga z’umwihariko cyangwa imyitozo ihoraho.

Yakomeje avuga ko inkuru nziza ku mugabo ari uko ari we uha umugore amarangamutima atangaje, kandi kubikora neza bikamutera ishema, asobanura ko uburyo kunyaza bikorwamo, aho umugabo agomba gukora kugira ngo bigende neza nk’ahita A, G na U-spot, uburyo gakondo n’ubugezweho bwo kunyaza (umugore yicaye, aryamye cyangwa atwite), ingingo z’umuco zifitanye isano na byo kandi gikubiyemo n’ubuhamya.

IKIBAZO CY’IMIRAMBO IDAHAGIJE YO KWIGISHIRIZAHO MURI KAMINUZA ZO MU RWANDA: Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rusange rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu n’ibiwukomokaho ku mpamvu z’ubuvuzi, kwigisha cyangwa ubuhanga. Iri tegeko ryavuguruwe riteganya uburyo ingingo z’umubiri w’umuntu zikoreshwa mu kuvura.

Umuntu ashobora kwitangaho irage, igihe apfuye hakagira ibice by’umubiri byifashishwa mu kuvura abandi cyangwa gufasha mu bushakashatsi, umuryango na wo ushobora kuraga umuntu wabo cyangwa se ibitaro umuntu yaguyemo iyo bibonye atazwi byabimenyesheje inzego bireba, uwo murambo na wo ushobora gutangwa ukifashishwa.

Icyakora gutanga Irage mu Rwanda abantu ntabwo barabyitabira kubera imyemerere yabo, ibyo bigakoma mu nkokora kuboneka kw’imirambo kuburyo ahanini usanga hakunda gukoresha imirambo yavuye mu bitaro yabuze ba nyirayo. Nko muri kaminuza y’u Rwanda, UR, byibuze ku mwaka hakoresha imirambo 15 yifashishwa nk’imfashanyigisho ku banyeshuri bigayo ubuvuzi.

Ni imirambo ikurwa mu bitaro bitandukanye mu gihugu bifitanye amasezerano na UR, aho iyo umuntu apfuye umuryango we ntujye kumushyingura, ibitaro byandikira Urwego rw’Igiguhu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bikarumenyesha ko umurambo utanzwe kugira ngo ukoreshwe mu kwigisha abanyeshuri.

Dr Gashegu Kagabo Julien, umwarimu muri UR mu ishami ry’ubuvuzi akaba n’umuganga mu bitari bya Kaminuza bya Butare, CHUB, akaba kandi n’inzobere mu bijyanye n’imiterere y’umubiri w’umuntu yavuze ko kuri ubu bafitanye amasezerano n’ibitaro bitandukanye ariko bimwe muri byo byatangiye kubaha imirambo yo kwigiraho. Yavuze ko ibitaro bibaha imirambo kuri ubu ari ibya Kabutare, CHUB, Kibagabaga ndetse n’ibya Masaka.

Nubwo imirambo yo kwigishirizaho iba ikenewe cyane, ntabwo ari buri murambo wose ufatwa kuko iyo basanze umurambo ufite uburwayi ntabwo bawufata. Indi mirambo idafatwa harimo nk’umuntu ushobora kuba atakwifatira ibyemezo urugero nk’Umwana, uw’umuntu wishwe cyangwa se undi uba utizewe neza bijyanye n’icyamwishe. N’imirambo isanganwe virus itera SIDA ntabwo ijya ifatwa n’indi bagenzuye bagasanga ifite ibibazo.

Amategeko avuga ko byibuze umurambo umwe wagakwiye kwigishirizwaho abanyeshuri bane, iyo ugereranije byibura nk’abanyeshuri bari mu mwaka wa mbere muri UR, usanga byibura mu mwaka hakenewe imirambo 45 mu mwaka, mu gihe haboneka 15 gusa ibyo bikaba imbogamizi kubera ubuke bw’imirambo.

Inkuru Wasoma:  Amakuru yaranze icyumweru: Niyo Bosco yateye abanyarwanda agahinda, Gitifu yaraje umuturage  n’abane be hanze y’inzu yabo, Lionel yeruye ku cyamutandukanije na Bijoux, umugore yishe urw’agashinyaguro umwana………….

Itegeko rigaragaza ko umuntu ushaka gutanga irage ku mubiri, urugingo, igirangingo, akaremangingo cyangwa se ibikomoka mu mubiri we kugira ngo bizakoreshwe mu buvuzi, yuzuza inyandiko yabugenewe itangwa n’ikigo gitanga irage. Icyakora uwakoze irage ashobora kurihagarika mbere y’igihe icyo ari cyo cyose mbere y’uko apfa.

UMUTONI PEACE YAGIZWE UMUYOBOZI MUSHYA W’IVURIRO ‘GENUINE KUNGA THERAPY’: Umuhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku ishami ry’iri vuriro riherereye Kimironko mu karere ka Gasabo kuwa12 Nzeri 2023, aho Umutoni Peace yasimburaga Gad Kirenga mu buyobozi bw’iri vuriro.

Gad Kirenga ni nawe washinze iri vuriro akanaribera umuyobozi mu gihe cy’imyaka 8, aho yavuze ko yahisemo guha rugari urubyiruko ngo rubone amahirwe yo gukuza impano zarwo mu miyoborere kuko iri vuriro aribo rifitiye akamaro cyane. Umutoni Peace w’imyaka 25 agiye kuyobora iri vuriro ryatangiye muri 2015 yiyemeza gukomeza gutanga serivisi nziza no gukora kuburyo ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi bukomeza gutera imbere mu Rwanda.

HAGARAGAJWE IMBOGAMIZI Y’UBURA RY’UDUKINGIRIZO MU BURASIRAZUBA: ubwo hasozwaga ibyumweru bibiri by’ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA mu ntara y’Iburasirazuba, ikibazo cyagiye gihurirwaho na benshi ni ibura ry’udukingirizo.

Mu karere ka Kayonza bavuze ko udukingirizo twabuze kuko kuri ubu ntabwo utw’ubuntu tukiboneka, noneho n’abaducuruza bakaba babone umuntu ugiye kukagura bagahita buriza ibiciro byatwo kuburyo bituma abantu bahitamo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ibyo bigatuma bahamya badashidikanya ko biri mu byongera umubare w’abandura SIDA.

Mu karere ka Rwamagana abagore bavuga ko udukingirizo tw’abagore nta tuboneka, bagasaba ko twajya tuboneka nk’uko utw’abagabo tuboneka. Intara y’Iburasirazuba yose ikibazo cy’ibura ry’udukingirizo igihuriraho, bagasaba ko habaho gahunda yo kutugeza mu baturage badukeneye ku buntu, ibyo bikazabafasha kwirinda virus itera SIDA.

Imibare ituruka muri RBC igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ariyo yugarijwe n’ubwandu bushya bwa SIDA kurusha izindi zose. Ababishinzwe mu kigo cy’igihugu cy’Ubuzima ndetse bafatanije n’uturere bijeje abantu kubagezaho udukingirizo ku buryo tuzajya tugera mu rwego rw’umudugudu.

NIYONIZERA JUDITH YAMBITSWE IMPETA: abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Jusith Niyonizera wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yasangije abamukurikira ibihe yambikwa impeta n’umukunzi we mushya. Muri 2017 nibwo Judith yari yarasezeranye na Safi Madiba ariko baza gutandukana muri uyu mwaka wa 2023.

Amakuru avugwa ni uko impeta Judith yayambikiwe muri Mexique atunguwe n’umukunzi we wari wagiye kumukorera ibirori by’isabukuru. Nyuma yo kwambikwa impeta amakuru aravuga ko ubukwe bwabo buri mu minsi iri imbere nubwo hataratangazwa itariki.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved