Amakuru yaranze icyumweru: Ismael Mwanafunzi yakoze ubukwe, abakora uburaya basabye RBC kubafasha kwirinda malaria, Tom Close agiye gusohora filime, ……

Umunyamakuru ukunzwe cyane mu Rwanda, Ismael Mwanafunzi, yasezeranye na Mahoro Claudine wahoze ari umunyamakuru. Ni ubukwe bwabaye kuwa 1 Nyakanga 2023 mu karere ka Huye, aho bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani bw’ingoro ndangamurage, I Huye.

Umuhango wo gusezerana mu rusengero wabereye muri cathedrale ya Butare, abatumiwe bakirirwa mu busitani bw’ingoro ndangamurage I Huye. Mahoro Claudine yamenyekanye cyane nk’umunyamakuru kuri Isango star na radio10 mu gihe Ismael Mwanafunzi we yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Isango star, ariko kuri ubu akaba akorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA: Amafoto ku musozo w’aya makuru.

IMODOKA YARENZE UMUHANDA IGWA HEJURU Y’INZU: imodoka yarimo abagore babiri, yakoreye impanuka mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge. Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Nyakanga 2023, aho iyi modoka yarenze umuhanda ikagwa hejuru y’inzu y’umuturage.

Ni impanuka yabereye hafi y’ibiro by’umurenge wa Gitega, ugana mu Biryogo. Iyi modoka yarimo abantu babiri nta n’umwe waguye muri iyo mpanuka, gusa umwe wababaraga umugongo yahise ajyanwa kwa muganga.

ABAKORA UBURAYA BASABYE RBC KUBAFASHA KWIRINDA MALARIYA: kubera ko abakora uburaya akenshi akazi kabo bagakora bwije, basabye ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC kubafasha kubaha imiti yo kwisiga kugira ngo batarumwa n’imibu itera malariya nijoro.

Byabaye kuri uyu wa 30 Kamena 2023, aho umuryango utegamiye kuri leta ukora ibikorwa bitandukanye birimo no kurwanya malariya, ASOFERWA, wakoranye inama na bamwe bafite ingaruka nyinshi zo kurwara malariya. Impamvu ikomeye y’iyi nama yari igamije ubukangurambaga, bwo kubasobanurira uburyo bwo kwirinda malariya.

Ibyiciro by’abantu bigoye kugerwaho bifite amahirwe menshi yo kwandura malariya harimo, abashoferi b’amakamyo, abakora uburaya, abanyonzi, abakora nyakabyizi, abafite ubumuga, abamotari, abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’abandi.

Inkuru Wasoma:  Amakuru yaranze icyumweru: Urupfu rwa pasiteri Theogene rwashenguye benshi, Mama Nick yashimiye Nyambo Jesca mu mbamutima nyinshi, Inkuba yishe umuntu 1 i Musanze, ubuyobozi bushya muri FERWAFA….

Umwe mubari bahagarariye abakora uburaya, Female sex workers, yavuze ko bafite imbogamizi nyinshi mu kwirinda malariya bitewe n’imiterere y’akazi kabo. Yavuze ko baryama ku manwa bagakora nijoro, icyo gihe akaba aribwo imibu itera malariya iba yisuganije. Yavuze ko baramutse babonye ayo mavuta yo kwisiga byabafasha kwirinda malariya.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu ishami ryo kurwanya malariya, Epaphrodite Habanabakize, yavuze ko basanzwe bakwirakwiza iyo miti y’amavuta mu kurwana malariya, ariko bagiye kongeramo imbaraga.

TOM CLOSE AGIYE GUSOHORA FILIME: kuri uyu wa 1 Nyakanga 2023 nibwo habaye ‘Ijambo ryahindura ubuzima summit’ yateguwe n’umunyamakuru Dashim usanzwe akora ikiganiro ‘Inzu y’ibitabo’ aho kirimo n’agace k’ijambo ryahindura ubuzima bwawe.

Ubwo yari muri iyi summit, Tom Close yavuze ko agiye gushora imari muri filime binyuze mu kuyandika no kuyiyobora, yavuze ko atazakina muri iyo filime, ahubwo azayiporodiyusinga (producer). Yavuze ko bazamara iminsi 30 mu Ukuboza bari gufata amashusho y’iyo filime ye ya mbere izajya hanze.

UMUVUGIZI WA RAYONS SPORTS YARONGOYE UMUFANA WA APR FC: Umunyamakuru akaba n’umuvugizi w’ikipe ya Rayon sports, Nkurunziza Jean Paul, yasezeranye kubana akaramata na Nkusi Goreth uzwi nka Gogo, umufana ukomeye w’ikipe ya APR FC.

Ubu bukwe bwabaye kuwa 2 Nyakanga 2023, aho umuhango wo gusaba no gukwa wabereye Miriman Garden Rebero mu mujyi wa Kigali, naho gusezerana mu rusengero bibera kuri parroise ya Kanombe. Abatumiwe bakiriwe muri Miriman Garden rebero.

Ni umuhango wari witabiriwe n’abanyamakuru b’imikino batandukanye kandi bari bamwambariye, mu gihe Munyakazi Sadate wabaye perezida wa Rayon sports yari yamubyaye muri batisimu.

AMAFOTO Y’UBUKWE BWA MWANAFUNZI ISMAEL

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved