Iyi Update arangiye

16:50:44
Hari abakiri kwibaza niba uwateye inda umukobwa watumye Titi Brown afungwa arimo gushakishwa

Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown wari ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana utujuje ubukure yagizwe umwere, kuko ibimenyetso gihanga bya (Rwanda Forensic Laboratory) byagaragaje ko atari we wateye inda uwo mukobwa yari akurikiranweho.

 

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bisa nk'aho ikirego cya Titi kitarava mu mitwe y'abantu, kuko ukunda gusanga mu bitekerezo bari kugenda batanga harimo abenshi bibaza niba Ubushinjacyaha buri gukora uko bushoboye kose ngo bumenye uwateye inda uwo mukobwa, kuko nubwo Titi yabaye umwere ariko n'ubundi uwo mukobwa inda yari yarayitewe bityo bakibaza niba uwayimuteye bizarangira amenyekanye.

 

Mu bitekerezo bitandukanye bamwe bavuga ko kumenyekana k'uwo muntu bitanakabaye ikibazo kuko n'ubundi uwo mukobwa byanga byakunda aramuzi, hakibazwa niba azagaragazwa mu Banyarwanda na we bakamumenya. Ikindi gikunze kuvugwaho cyane haba no mu bitangazamakuru bitandukanye, ni ukwibaza niba imyaka yose Titi Brown yamaze afunze kandi arengana nta ndishyi azahabwa.

 

Reka tubibutse ko Titi Brown yafunzwe imyaka ibiri yose ashinjwa gusambanya umwana utujuje ubukure akanamutera inda, gusa Urukiko rukaza kugaragaza nyuma y'iyo myaka yose ko icyaha kitamuhama.

16:54:24
Depite Mbonimana arashimira perezida Kagame wamugobotoye ku ngoyi y’ubusinzi

Dr Gamariel Mbonimana wabaye umudepite mu Nteko Ishinga amategeko akaza kuvamo kubera ubusinzi bukabije, arashimira perezida Paul Kagame ku nama yamuhaye zigatuma yigobotora ku ngoyi y’ubusinzi bukabije, kuri ubu akaba atagikoza inzoga mu kanwa.

 

Nyuma y’uko Dr Mbonimana asohoye igitabo cyitwa ‘Imbaraga z’Ubushishozi’ gikubiyemo impanuro zitandukanye yageneye urubyiruko ku kwirinda ibiyobyabwenge, yandikiye ibaruwa ifunguye perezida Kagame amumenyesha ko yagisohoye, amwibutsa ibaruwa yamwandikiye muri 2022 amusaba imbabazi kubwo gutwara yasinze anavuga ko atazongera kunywa ukundi.

 

Iki gitabo yashyize hanze, Dr Mbonimana agaragaza ko ibyo umuntu ahitamo byo kunywa bishobora kumugiraho ingaruka ku buzima bwe mu buryo butandukanye. Yashimiye perezida Kagame avuga ko ijwi rye ryabaye nk’iry’Imana, avuga ko yifuza ko ubushishozi bw’umukuru w’Igihugu bwakomeza kuba urumuri rumurikira ibisekuru biriho n’ibizaza.

17:01:55
Umukobwa byabanje gukekwa ko yiyahuye ubwo yasangwaga mu mugozi yapfuye yateje urujijo rwinshi

Umukobwa witwa Kubwimana Helene wo mu karere ka Rusizi yasanzwe yapfuye mu mugozi w’inzitiramibu babanza gukeka ko yiyahuye, ariko bibashyira mu rujijo kuko basanze apfukamye. Ni mu murenge wa Mururu akagali ka gahinga mu mudugudu wa Kirabyo A mu karere ka Karongi.

 

Mu gitondo cya kare uwo mukobwa yazindutse atongana na Nyina wamubwiraga ko afite ingeso yo kugira agakungu n’abasore, gusa nyuma Nyina aza kubwira abantu ko umukobwa we yapfuye yiyahuye, ariko abaje gukora iperereza baza gusanga umukobwa apfukamye ku buriri mu gihe umuntu wiyahuye aba anagana.

 

Nyina yatawe muri yombi akekwaho urupfu rw’umukobwa we.

17:09:35
Umukozi w’ibitaro bya Nyarugenge yarwanye n’umurwaza

Muri iki cyumweru hamenyekanye amakuru y’uko kuwa 12 Ugushyingo 2023 Ushinzwe umutekano ku bitaro bya Nyarugenge yafatanyemo n’umurwaza, ubwo uwo murwaza yashakaga kwinjira mu bitaro ariko ushinzwe umutekano akamwangira.

 

Amakuru avuga ko uyu murwaza yari afite mu bitaro umugore wabyaye abazwe, avuga ko hashize amasaha ane umugore we nta kintu arashyira mu nda, gusa ushinzwe umutekano aramwangira kubera ko amasaha yo gusura yari yarangiye amusaba gutegereza.

 

Ibitaro bya Nyarugenge byaje gutangaza ko ibyabaye bitagakwiye kuba ku mukozi w’ibi bitaro, bivuga ko nubwo uwari uje gusura yaje mu masaha yarenze ariko ntabwo bamufata ngo bamushinje amakosa, kuko ‘Icyabaye ubwacyo ntabwo cyagombaga kuba’ bivuga ko iki kibazo cyashyikirijwe inzego bireba kugira ngo zigikoreho iperereza zimenye ibyabaye.

17:21:07
Abagore babiri b’I Musanze bafatiwe mu cyuho biba imyenda mu rugo

Kuwa 13 Ugushyingo 2023, abagore babiri bafashwe biba imyenda mu gipangu, iyo myenda bibaga ikaba ari iy’umunyeshuri ukomoka muri Sudani y’Epfo witwa Nelson Fredericko Angelo wiga muri INES-Ruhengeri.

 

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Musanze byabereyemo, ngo aba bagore binjiye mu gipangu kitari gifunze ubundi batangira kwanura imyenda yari yanitse ku mugozi bashyira mu bikapu byabo, nyir’ukwibwa wari mu nzu yahise ababona atabaje bariruka gusa abaturage baza kubafata bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyuve.

 

Gitifu w’umurenge wa Musanze, Twiringiyimana Edouard yavuze ko abo bagore batazwi muri uwo murenge.

November 19, 2023 17:33
Umukecuru w’imyaka 67 yishwe n’umuriro w’amashanyarazi

Umukecuru w’imyaka 67 witwa Uwimana Venantia wo mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze mu kagali ka Nyarubuye, kuwa 13 Ugushyingo 2023 ubwo yacomokoraga radiyo yakubiswe n’umuriro w’amashanyarazi arapfa.

 

Ibi byatewe n’uko uyu mukecuru aho yari avuye gukora mu murima yari yanyagiwe bituma atoha, kubwo kuba yari afite amazi mu ntoki, ubwo rero yajyaga gucomokora aka radiyo ka soniteke kabo agatwikira insiga kari karacitseho amazi arinjira umuriro uhita umukubita, nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’Akagali ka Nyarubuye, Sikubwabo Callixte.

17:41:41
Umugabo akurikiranweho gusambanya abana be babiri bataruzuza imyaka 5

Umugabo wo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Munini akagali ka Giheta mu mudugudu wa Mashya, akurikiranwe n’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe gusambanya abana be babiri b’imyaka itatu n’itanu.

 

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byabaye ubwo umugore w’uyu mugabo yari yagiye mu ruzinduko mu karere ka Huye, umugore agarutse abona umwana muto afite amashyira mu myanya ndangagitsina, amwogeje umwana ataka avuga ko ari kubabara, Nyina amubajije ibyabaye avuga ko Se yamukojeje intoki mu gitsina.

 

Nyina yabyemejwe n’uko umukuru w’imyaka itanu na we yamubwiye ko Se yamusanze ku buriri akamukoza intoki mu gitsina. Uyu mugore avuga ko kandi mu ijoro rimwe ubwo yari adahari icyo gihe, umugabo we yamuhamagaye yasinze amubwira ngo amuhe umwana mukuru bavugane, umugore amubajije impamvu abyukije uwo mwana mu gicuku, undi amusubiza ko ubwo yagiye uwo mwana ni we usigara ari umugore we.

 

Iki cyaha uyu mugabo akurikiranweho gihanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera mpamvu nyoroshyacyaha.

17:47:24
Depite Habineza n’abo bari kumwe bakoze impanuka

Imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze imodoka irimo abadepite batatu, Depite Frank Habineza, Hon. Germaine Mukabalisa na Hon. Annoncé Manirarora berekezaga mu karere ka Bugesera ariko Imana ikinga akaboko.

 

Bikekwa ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi gusa iyi mpanuka ntawe yangije kuko n’abagiye kwa muganga bahise bataha nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SP Irere René.

17:53:50
Inkuru ya Samusure wahunze u Rwanda akajya Mozambique ahunze amadeni yabaye inkuru y’icyumweru

Kalisa Erineste wamenyekanye nka Samusure na Makuta aherutse guhambura umutima avuga ko yavuye mu Rwanda ahunze amadeni afitiye abantu, aheraho abasaba ubufasha kugira ngo abashe gukomeza ubuzima.

 

Samusure yavuze ko uwo bakinanaga muri sinema yamugurije amafaranga, ariko aza kugira ibibazo ayashora mu Bimina araribwa, uwamugurije atangira kumwishyuza Samusure amuha sheke itazigamiye, undi ajya guteza kashe kuri banki ngo ajye kurega, Samusure abyumvise ahitamo guhunga ngo batazamufunga, uko niko yisanze i Maputo.

 

Akomeza avuga ko Atari uwo gusa yari afitiye umwenda kuko imyenda afite igera kuri miliyoni zirindwi asaba ko bamufasha.

 

Niyonizera Judith wamenyekanye nk’umugore wa Niyibikora Safi bakaza gutandukana ari mu bambere bafashije Samusure kwishyura amadeni. Ni nyuma y’uko aba bombi bari baranakoranye mu mushinga wa filime ya Makuta. Samusure kandi yavuguruje amakuru yigeze kuvugwa ko yahunze umugore babyaranye.

17:59:43
Abapolisi babiri na DASSO bakekwaho urupfu rw'uwapfiriye muri Transit center

Abapolisi babiri na DASSO batawe muri yombi kubera urupfu rw'umuntu wari uri muri Transit Center mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza bikekwa ko yakubitiwe muri icyo kigo kijyanwamo inzererezi.

 

Uyu muntu wapfiriye mu kigo nderabuzima cya Ntyazo mu karere ka Nyanza, urupfu rwe rwamenyekanye kuwa 15 Ugushyingo 2023, ubwo RIB yazaga gutwara umurambo we utwara n'abo ba Polisi na DASSO.

18:05:40
Umunyamakuru Manirakiza Theogene yarafunguwe

Umunyamakuru Manirakiza Theogene yafunguwe kugira ngo akurikiranwe ari hanze, umwanzuro wafashwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro. Uyu mugabo akurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibikangisho.

 

Bivugwa ko mu bihe bitandukanye Manirakiza yagiye ahabwa amafaranga na Nzizera Aimable ngo adatangaza inkuru imwerekeyeho, gusa Manirakiza we avuga ko yafatanwe ibihumbi 500frw ariko bitari ruswa ahubwo ari ayo yishyuwe biri mu masezerano.

 

Ubwo Manirakiza yahabwa igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo agahita ajurira, Nzizera yanditse ibaruwa amuha imbabazi gusa Manirakiza ayitera utwatsi avuga ko nta mbabazi akeneye kandi nta cyaha yakoze.

18:10:37
CG (Rtd) Gasana yagejejwe muri gereza ya Mageragere

Nk'uko byanzuwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyagatare ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel akurikiranwa afunze, ubu yamaze kugezwa muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

 

Akurikiranweho ibyaha birimo kwaka indonke ngo akore ibiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze.

18:14:23
Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora rwakomeje kuvuga ko rutazi aho Prince Kid aherereye

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, ruravuga ko mu Magororero yarwo yose batarakira Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid. Ni amakuru yemejwe n'umuvugizi warwo, SP Daniel Rafiki.

 

Uwunganira Ishimwe mu mategeko, Me Nyembo Emelyne na we avuga ko atazi aho prince Kid aherereye ndetse akaba ataranajuriye kuko atigeze amwitaba ngo bavugane. Gusa avuga ko ameze neza aho ari hose kuko umuryango we utarakira inkuru itari nziza kuri we.

 

Ku rundi ruhande, SP rafiki avuga ko ubwo iminsi yo kujurira ku cyemezo Urukiko Rukuru rwafatiye Ishimwe, ubu cyabaye itegeko.

Aya ni amakuru yaranze iki cyumweru kuva kuwa 12 kugera kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2023 mu Rwanda.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved