Amakuru yaranze icyumweru mu Rwanda kuva ku wa 5-12 Ugushyingo 2023

Iyi Update yarangiye

10:29:27
Bikekwa ko umusaza w’I Karongi yiyahuye kubera ipfunwe ryo kwihagarika amaraso

Kuwa 6 Ugushyingo 2023 mu karere ka Karongi, umusaza yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye kubera uburwayi yari amaranye iminsi. Ni mu murenge wa Gashari mu kagali ka Birambo, mu mudugudu wa Gashari.

Uyu musaza yari amaranye iminsi ubu burwayi butuma yihagarika amaraso, aho Atari anagishoboye kwijyana mu bwiherero. Icyo gitondo umugore we yazindutse amwitaho bisanzwe, ariko agiye kugenda ashaka kumusigira akadobo yihagarikamo umusaza amubwira ko yakihorera kuko yumva ameze neza.

Nyuma abo mu rugo bamaze kugenda umusaza nibwo yafashe supaneti ayikoramo umugozi ariyahura ahita apfa, biza kumenyekana umuhungu we ahanyuze ngo abasuhuze aza gusanga Se yapfuye aboneraho guhamagara abaturanyi n’ubuyobozi.

Niyigena Claudete Afsa, Umuyobozi w’umurenge wa Gashari yabwiye Igihe ko bakimara kumenya ibyabaye bagiyeyo, bamenya amakuru ko uyu musaza yari asanzwe afite ubu burwayi bwanze gukira kuko yivurije no muri CHUK, bakeka ko aribwo bushobora kuba bwaratumye afata umwanzuro wo kwiyahura.

10:40:55
Annet Murava yasubije abagerageje gutera imijugujugu ubukwe bwe na Bishop Gafaranga

Ubwo ubukwe ba Bishop Gafaranga n’umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Annet Murava batangazaga ubukwe bwabo, abantu benshi baratunguwe cyane kubera ko batari basanzwe bazi ko bakundana, ikirenze ibyo Gafaranga akaba yari afite undi mugore.

Ubukwe bwabo bwabaye kuwa 11 Gashyantare 2023. Ni ubukwe bwavuzwe cyane ndetse abantu benshi barahezwa muri bwo harimo n’itangazamakuru. Nyuma y’amezi 10 babana, mu kiganiro Annet na Gafaranga bakoze kuri shene yabo nshya ya Youtube, yavuze ko bahuriye bwa mbere mu kazi bakoraga.

Annet Murava yavuze ko nubwo ubukwe bwabo bwatunguye abantu, ariko bo babukoze bamaze imyaka irenga ibiri mu munyenga w’urukundo. Murava kandi yemeza neza ko ajya gukora ubukwe yari azi neza uwo bagiye kubana, bitandukanye n’abamubwiraga ko gushakana na Gafaranga ari nko kwizirikaho igisasu.

Ku rundi ruhande, Bishop Gafaranga yavuze ko agitandukana n’umugore babanaga mbere, yari azi ko atazongera gushaka undi mugore, icyakora avuga ko impamvu yabitekerezaga gutyo ari uko yari atarahura n’icyo ashaka. Yavuze ko ibanga yakoresheje mu gutereta Murava ntarindi uretse kumwiyereka uko ari.

Gafaranga avuga ko impamvu yatumye bahitamo kugira urukundo rwabo ibanga ari ukwirinda amagambo y’abantu ndetse abona kubishyira hanze ntacyo byari kubafasha mu rugendo rw’urukundo rwabo.

11:05:41
Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yemerejwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Nkundineza Jean Paul ukora nk’umunyamakuru wigenga akurikiranweho icyaha cyo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Mu rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa by’agateganyo kugira ngo ibi byaha akurikiranweho atazongera kubikore ndetse no kumuhana bikabera abandi urugero. Bwagaragaje ko ibyaha akurikiranweho byose bishingiye ku magambo yagiye avuga kuri Mutesi Jolly.

Nkundineza we yahakanye ibyaha aregwa n’Ubushinjacyaha asaba urukiko ko yakurikiranwa adafunze ahubwo akagira ibintu ategekwa gukora. Me Ibambe Jean Paul umwunganira mu mategeko na we yavuze ko umukiriya we adakwiye gukurikiranwa afunze, ndetse n’umwuga w’itangazamakuru akaba awuhagaritse.

Urukiko rumaze gusuzuma impande zombi, rwategetse ko Nkundineza Jean Paul afungwa iminsi 30 y’agateganyo, akaba afite iminsi 5 yo kujuririra icyemezo cy’urukiko.

11:15:00
Nyuma yo gufungura abakubise Padiri ikigo ayoboye cyongeye kwibwa

Padiri Simon Uwiringiyimana uyoboye Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Bonavantire rwo ku Nkanka mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nkanka, muri Gicurasi 2023 yakubiswe n’abajura anamburwa Telefone, gusa inzego z’Umutekano zaje kugaruza iyo telefone.

Muri Kanama 2023, iki kigo cyatewe n’abajura hibwa amasafuriya 3 Manini (Muvero) atekerwamo amafunguro y’abanyeshuri, gusa yaje kugaruzwa habayeho ubwumvikane.

Muri uku kwezi kw’Ugushyingo, igitero cy’abajura cyateye iki kigo cyiba mudasobwa zigera kuri 21 zo mu bwoko bwa Positivo. Abatuye hafi y’iki kigo, babwiye Umuseke ko nyuma yo gufungura abahondaguye padiri ubujura bwongeye kubura.

Umuvugizi wa polisi Iburengerazuba SP Twizere Karekezi Bonavanture icyo gihe yavuze ko iby’ubu bujura biri gukurikiranwa asaba abakora ubujura kubivamo burundu kuko bazisanga mu kaga gakomeye ko bagomba kurya ibyo bavunikiye.

11:37:04
Dosiye ya Gifitu ukurikiranweho gusambanya umwana w’umuhungu yohererejwe Ubushinjacyaha

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwoherereje Umushinjacyaha dosiye y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbogo wo mu karere ka Rulindo, ukurikiranweho ibyaha birimo gusambanya umwana w’umuhungu.

Uyu Gitifu w’imyaka 47 aregwa muri dosiye imwe n’ushinzwe Irangamimerere muri uyu murenge. Gitifu akurikiranweho ibyaha bitanu birimo gusambanya umwana, guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe, guhimba inyandiko, gukoresha ububasha uhabwa n’amategeko mu nyungu bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Ushinzwe Irangamimerere we akurikiranweho ibyaha bibiri birimo guhimba inyandiko no gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite. Kuwa 6 Ugushyingo 2023 nibwo RIB yoherereje Ubushinjacyaha dosiye yabo.

11:50:15
Abaturage batesheje umukuru w’umudugudu ari kugerageza kwiyahura n’ishuka

Umugabo w’imyaka 57 y’amavuko wo mu karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve mu kagali ka Kabeza, mu ijoro ryo kuwa8 Ugushyingo 2023 yagerageje kwiyahura akoresheja ishuka abaturage baratabara.

Uyu mugabo uri Mudugudu mu mudugudu umwe wo mu kagali ka Kabeza, bivugwa ko yagerageje kwiyahura kubera amakimbirane afitanye n’umugore we, aho muri iryo joro bari bashwanye bapfa inshoreke uwo mugabo asanzwe yarinjiye, ikibazo kivuka ubwo yasohokanaga n’iyo nshoreke bakajya kwiyakira.

Ngo umugore amaze kubimenya kwihangana byaranze ahitamo gutonganya uyu mugabo, umugabo nawe ahita afata umwanzuro wo kwiyahura ariko abaturage baramutesha, bahita bamutegeka kurara mu cyumba cye umuhungu we arara amurinze.

12:24:12
Umugabo wiyemerera ko yishe umugore we n'umwana yaburaniye mu ruhame

Kuwa 28 Nzeri 2023 nibwo Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma rwaregeye mu buryo bwihuse urukiko rwisumbuye rwa Ngoma Iradukunda Jean Bosco icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake. Iradukunda wo mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana yijyanye kuri polisi kwirega icyaha nyuma yo kwica umugore n’umwana we akaba yarabiciye mu rugo rw’aho Iradukunda yakoraga akazi k’izamu.

Inkuru Wasoma:  Amakuru yaranze icyumweru: Coach Gaelle yabajijwe ku bugambanyi avugwaho n’ibyo yakoreye Muyoboke araruca ararumira, Prince kid yemejwe kwinezereza ku mibiri y’aba miss, yishe umukunzi we nawe ariyahura,…

Ku wa 6 Ugushyingo 2023, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishirije Iradukunda ahabereye icyaha mu mudugudu wa Kanyangese mu kagali ka Nyabubare kuri iki cyaha akurikiranweho nk'uko byatangajwe n'Ubushinjacyaha.

Inkomoko yo kwica uyu mugore n’umwana we byaturutse ku kuba umugore n’umwana baramusanze aho arara izamu umugore amusaba amafaranga 1000frw ayamwimye baratongana nibwo agiye gutaha yahise afata umuhoro aramutemagura, umwana yari yaryamishije aho arize ahita amukubita umuhoro ku mutwe bombi barapfa.

Umwanzuro w’urubanza uzasomwa kuwa 23 Ugushyingo 2023 saa munani zuzuye. Iki cyaha Iradukunda akurikiranweho aramutse agihamijwe n’urukiko yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganwa n’ingingo ya 107 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

12:36:31
Urukiko rwategetse ko abagabo 5 bakekwaho kwicwa Loîc w’imyaka 12 bafungwa by’agateganyo

Umugabo witwa Ngamije akekwaho kuyobora inama yo kwica Loîc Karinda Ntwari akanasezeranya ibihembo abo bahuje umugambi barimo uwitwa Rukara ngo wanongereweho amafaranga ibihumbi 80frw nyuma yo gutanga igitekerezo cyo kwica nyakwigendera hakoreshejwe ishashi.

Urubanza rwabereye mu muhezo mu Rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza. Abagabo uko ari batanu bakekwaho ko bafatanije uwo mugambi ni Ngamije, Ngiruwonsanga Jean Baptiste Alisa Rukara, Ngarambe Charles Alias Rasta, Nikuze Francois na Ignace Rwasa. Aba bose baburana bahakana ibyaha.

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwategetse ko aba bagabo bakurikiranwa bafunze.

SOMA INKURU Y'URUPFU RW'UYU MWANA UKANZE HANO

12:45:10
Abazwi nka Kanimba na Soleil muri filime ya ‘Bamenya’ bagiye gukora ubukwe

Mazimpaka Wilson wamamaye nka Kanimba ndetse na Uwase Delphine bamenyekanye muri filime y’uruhererekane ‘Bamenya’ bari hafi gukora ubukwe mu muhango uzaba kuwa 17 Ugushyingo 2023. Soleil yemereye itangazamakuru ko agiye gutangira urugendo ruhindura ubuzima bwe abana na Kanimba.

Aba bombi bamenyekanye muri iyo filime n’ubundi bakina ari umugore n’umugabo. Kanimba yanditse kuri Instagram ye asaba abakunzi babo kubashyigikira, ndetse ababakurikira bagaragaza ko bashimishijwe n’uyu mwanzuro.

13:23:11
Rutangarwamaboko aribaza aho Miss Rwanda yabereyeho icyo yamariye abantu

Muganga Rutangarwamaboko avuga ko kuzana amarushanwa yo kwerekana ikimero ari amahano. Avuga kandi ko igihe kigeze abakobwa bakavoma mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda.

Rutangarwamaboko avuga ko agasozi kabaga gafite nyampinga kabaga kazwi. Kamenyekanaga kitiriwe uwo nyampinga. Ni nayo mpamvu bavuga ko nta gasozi katagira impinga. Umuntu agaragazwa n’ibikorwa bye n’imico ye, bityo agasanga imiryango ari yo ikwiriye gutoza uburere, umuco no kubatoza kuba abanyabwenge.

Ku irushanwa rya nyampinga yagize ati “Umuntu wagize icyo ahanga abandi batahanze, umukobwa ufite umuco watojwe, uwo ni we nyampinga. Murashaka abaza bambaye ubusa bimaringa, bahena bimurika? Nyampinga yakabaye yakoze ubuvumbuzi budasanzwe wenda turebye muri za kaminuza, wenda ari ibyo kurya by’umwimerere uzasanga uruhu rwe n’indeshyo ari uruhehemure.”

Rutangarwamaboko yigeze kuvuga ati “ubundi miss ni nyampinga. Nyampinga rero ni mutima w’urugo kuko urugo warugereranya n’impinga irimo uwo mutima w’imbere. Umutima w’urugo rero ugomba kuba ubitse amabanga yose y’urwo rugo ari naho havuye mu muco nyarwanda kwambara “IKIZIBAHO” muri iyi minsi cyitwa ikanzu, ariko ikizibaho bivuga igikinzeho cyangwa se igitwikiriyeho kugira ngo ibiri imbere bitagaragara, none ni gute uwitwa ko ari nyampinga, umutima w’urugo ashyigikirwa kubera ko ari mwiza, kandi ubwiza bwa mbere ari umutima bijyana no gukora?.”

Uyu mugabo Rutangarwamaboko yakomeje avuga ko nubwo umuco nyarwanda bagenda bawuca ku ruhande, ariko ibi bita aya marushanwa nta kindi yazana, kuko aba bana b’abakobwa baba bakiri abana batoya, bafite mu myaka 19, bivuze ko nubwo barengeje imyaka yitwa iy’ubukure, ariko ntago bafite umutwe wo gutekereza nk’abantu bakuru, bivuze ko ikintu cyose wabashukisha baracyemera, kuburyo umwana w’imyaka 19 cyangwa 20 kumuhereza imodoka atabona ari ibintu bisanzwe, kuko ni ibitangaza bityo ngo abe atatanga buri cyose.

13:30:09
Abarenga 30 barimo abakora uburaya n’abajura batawe muri yombi

Mu ijoro ryo kuwa 7 Ugushyingo 2023 ahitwa muri Koridoro mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro, abantu barimo abagore n’abakobwa 13 n’abasore n’abagabo 24 bakekwaho ubujura bukomeye batawe muri yombi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kanombe bwavuze ko abagabo n’abasore bafashwe bashikuzaga abaturage ibyabo mu nzira, naho abakobwa n’abagore bicuruza bateza umutekano muke muri ako gace.

13:41:00
Yaka mwana yatawe muri yombi

Gasore Pacifique wamamaye muri sinema nyarwanda no mu biganiro bica ku ma shene ya Youtube nka Yaka mwana, yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Ni amakuru yatangajwe na RIB ibinyujije kuri X aho icyo gihe yari afungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro na dosiye ye iri gukorwaho iperereza ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Aramutse ahamijwe iki cyaha yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni 1frw.

13:46:50
Guverineri CG Gasana yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Ubushinjacyaha bwasabiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel gufungwa iminsi 30 y’agateganyo buvuga ko arekuwe ashobora gutoroka cyangwa gusibanganya ibimenyetso. Gasana n’abamwunganira basaba ko aburana adafunze.

Gasana aburana atemera ibyaha aregwa, abamwunganira bakavuga ko yakurikiranwa adafunze kubera uburwayi afite budakira nka Diyabete n’umuvuduko w’amaraso. Banavuga ko biteguye gutanga ingwate y’ubutaka nubwo badatangaza agaciro kayo.

Gasana akurikiranweho ibyaha bibiri, Gusaba no kwakira indonke hamwe no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu bwite. Urukiko rwavuze ko umwanzuro w’urubanza uzasomwa kuwa 15 Ugushyingo 2023 ku rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare.

Aya ni amakuru yaranze icyumweru kuva Tariki 5 Ugushyingo kugera kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2023!

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved