Nubwo itandukana ry’umuhanzi ukunzwe cyane Niyo Bosco na MIE Entertainment ryabaye ntihagire ugira icyo arivugaho hagati y’aba bombi, ariko uyu muhanzi yagiye aca amarenga y’uko atigeze ashimishwa na gatoya n’uko bamufataga igihe yabaga ari kumwe na MIE, aho yakundaga kwandika amagambo y’amaganya abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Rimwe uyu muhanzi yigeze kwandika avuga ko akora agahaza ibifu by’abandi ariko we igifu cye kiri gusya ubusa, iyo ikaba yarabaye inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda abenshi bagashimangira bavuga ko umuyobozi wa MIE Irene Murindahabi ashobora kuba yaramunyunyuzaga imitsi ariko ntamuhembe, ariko hakabura igihamya kuko na Niyo Bosco ntago yigeraga abivugaho.
Muri iki cyumweru uyu muhanzi yatumiwe mu kiganiro gihuza abantu benshi kuri twitter ‘space’ ngo asobanure impamvu nyamukuru yo kuba atagikora umuziki ndetse no gutandukana na MIE, mu magambo makeya abihamya mu bibazo yabajijwe n’abari muri iki kiganiro. Ikibazo cya mbere yabajijwe ni impamvu nyamukuru yatumye atandukana na MIE, Niyo yagize ati “mpura na Irene, yari afite Brand ari kwitaho ebyiri, ubwo ni njyewe na Vestine na Dorcas, akagira n’akandi kazi ke kenshi bigaragara, rero naje gusanga uko ngomba kwitabwaho Atari ko biri kugenda mpitamo kumusezera ngo ndebe ko nakwikorana.”
Nubwo yavuze gutyo ariko, Niyo yavuze ko mu zindi mpamvu zamutandukanije na Irene ari uko hari ibintu yagakwiye kuba akorerwa adasabye kubisaba ariko akabibona ari uko abisabye, byatumye abona ko ari guhomba agatekereza ko ashobora gutandukana na Irene wenda akabibonera ahandi nubwo nabwo yasanze bidashoboka, kuko yasanze abantu bose ari bamwe bashaka kumukoresha ariko nta musaruro abonamo.
Niyo Bosco yahawe amakuru avuga ko hari igikorwa cyakozwe cyo kumugurira imodoka igihe yamaraga gukorana indirimbo n’umuhanzikazi Aline Gahongayire, ahakana avuga ko nta modoka yahawe gusa igikorwa azi cyabaye cyo kumukusanyiriza amafaranga icyo gihe yakiriye amafaranga atarenze ibihumbi 100 kuri simukadi ye yakoreshaga, atungurwa cyane no kumva hari abamwoherereje ama miliyoni atazi aho yagiye, gusa avuga ko kuba atasubiza ibihe inyuma nta kindi yabikoraho.
Muri ibi biganiro ibisubizo bya Niyo Bosco byatunguraga benshi kuko byagaragazaga ko hari amafaranga menshi yari amugenewe yagiye akoreshwa n’abandi we ntabimenye, kuri ubu bikaba byaratumye aba atanagikora n’umuziki nk’igihamya cyo kunyunyuzwa imitsi bibabaza benshi cyane, gusa muri iki kiganiro Niyo Bosco yongerewe imbaraga kuko abenshi barimo baba diyasipora bamwemereye kumufasha gukora izindi ndirimbo no kugaruka mu muziki bushyashya.
Gitifu yahannye umuturage akoresheje umusuderi: mu gihe abaturage bo mu karere ka Musanze, Umurenge wa Nkotsi, akagari ka Bikara bakomeje gushinja abayobozi babo kubahohotera ku rwego rukomeye, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’aka kagari, Mukezabatware Jean Marie Vianney yafashe urugi rw’inzu y’umuturage witwa Patricie Nyiramajyambere ararusudira ngo atinjira mu nzu, byatumye we n’abana be barara hanze bazira ko batatanze amafaranga y’umutekano nk’uko tubikesha Bwiza.
Kuwa 10 gicurasi 2023 ubwo umunyamakuru yageraga kuri uru rugo, yasanze uyu mugore n’abana be baryamye ku ibaraza urugi rwabo rusudiriye kuburyo rutafunguka ngo kubera ko banze gutanga amafaranga igihumbi y’umutekano, uyu mugore avuga ko ubwo bazaga kumusaba amafaranga y’umutekano yababwiye ko atarayabona kubera ko ayo yari afite yayaguriyemo abana ibikoresho by’ishuri bityo nayabona arayabaha, nibwo bahise bahamagara umusuderi urugi araza ararufatanya.
Abaturanyi b’uyu mugore harimo na Mutwarasibo waho, babwiye umunyamakuru ko binginze gitifu ngo wenda ntafunge inzu byibura bamuce amande ariko arabyanga, aribwo umwanzuro wo gufunga nyine wabayeho. Gitifu Jean Marie Vianney yavuze ko impamvu yo gufunga inzu ari uko uyu mugore yanze gutanga amafaranga y’umutekano ariko akanabwira abayobozi nabi kuburyo yabandagaje imbere ya rubanda.
Gitifu yakomeje avuga ko bafunze inzu mu rwego rwo guhana uyu mugore bityo bakaba bategereje ko amategeko akurikizwa kubwo kuba basabye amafaranga y’umutekano uwo mugore akabatuka, bityo nubwo umuturage ari kwisonga ariko ntago bimuha uburenganzira bwo kwandagaza abayobozi ngo abandagaze uko yiboneye, kubw’iyo mpamvu ahubwo abanyamakuru baje bakorera n’ubuvugizi abayobozi kubera ko na bo bahura n’akarengane.
Lionel Sentore yavuze icyatumye atandukana na Bijoux: umuhanzi w’injyana ya gakondo Lionel Sentore, yatangaje ko icyatumye we na Munezero Aline batandukana ari uko batumvikanye byonyine nta kindi kibyihishe inyuma. Uyu mugabo yavuze ko nyuma y’ubukwe bwabo we na Aline byaje kurangira batumvikanye bituma batandukana.
Yavuze ko mu kutumvikana kwabo hakubiyemo ibintu byinshi bityo ntago ari ngombwa kubivugaho cyane kubera ko umwe afite ubuzima bwe n’undi akagira ubuzima bwe. Abajijwe niba intandaro yo gitandukana kwabo ari uko Aline yari atwiye inda itari iye, Lionel yavuze ko ntabyo azi, ahubwo icyo azi ari uko yagarutse mu Rwanda agasanga Aline yarabyaye. Uyu mugabo yavuze ko nta kintu yicuza kubyabaye kubera ko afite ubuzima abayeho neza, na Aline akaba afite ubuzima bwe abayeho nubwo atazi niba ari bwiza cyangwa bubi muri iki gihe.
Aba bombi bakoze ubukwe muri Mutarama 2022, ariko hatarashira ukwezi kumwe amakuru avuga ko batandukanye. Mu byavuzwe byabaye intandaro yo gutandukana kwabo, harimo kuba Sentore yaramenye ko Aline atwite inda itari iye, ariko yirinze kugira icyo abivugaho. Nyuma yo gutandukana kwabo nibwo Aline yibarutse ariko bikajya bivugwa nk’ibihuha, kugeza ubwo byamenyekanye mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 nk’ukuri.
Umugore arakekwaho kwica umwana urw’agashinyaguro: kuwa 11 gicurasi 2023, nibwo mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, akagari ka Kagugu umudugudu wa Nyakabungo, hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umwana w’uruhinja w’umwaka umwe n’amezi 8, aho bikekwa ko umugore bakunda kwita Maman Kevin ari we ushinjwa kwica uyu mwana.
Umugabo witwa Ndagijimana Jean De Dieu ubereye umwana wishwe se wabo, yatangaje ko mbere habanje gufatwa umukozi wo mu rugo rw’aho uyu mwana avuka, ariko haza kumenyekana andi makuru yatumye mama Kevin atabwa muri yombi na we. Ngo bijya kuba uyu Mama Kevin usanzwe afitanye amakimbirane n’uru rugo (rwo kwa mama Teta) yasabye uyu mukozi urera uyu mwana wari unamaze ibyumweru bitatu muri uru rugo ko yajya kureba aho abana bagiye. Ngo uyu mukozi yarafunze ibyumba byose ariko imfunguzo azisiga murugo, mukugaruka nibwo yahuye na mama Kevin amubwira ko yatoraguye imfunguzo bityo zishobora kuba ari izabo, umukozi amubwira ko Atari izabo kubera ko izabo yazisize murugo, aribwo mama Kevin yamusabye ko bajyana kureba ko Atari zo koko bageze murugo aho uyu mukozi akora (kwa mama Teta) basanga ari zo. Ngo nyuma umukozi yakomeje imirimo ye yo mu rugo anashyushya amazi yo gukarabya uyu mwana (Michelle) wishwe.
Ndagijimana yakomeje avuga ko umukozi yagiye kubyutsa umwana ngo amukarabye asanga aryamye mu maraso ndetse yatewe icyuma mu musaya, aribwo yahise yiyambaza mama Kevin ariko mama kevin avuga ko atakora kuri uyu mwana ndetse anabuza abana be kumukoraho, nyuma y’igihe cyo gusigana baje kwemeranya kujyana umwana kwa muganga ariko bagezeyo basanga yapfuye. Se w’uyu mwana (Michelle) ni umwarimu mu majyepfo, naho nyina akaba umukozi muri farumasi.
Ndagijimana wavuze ko yanakoze mu nzego z’iperereza mu gisirikare, yaje kubwira umukozi ko yakwemera ko ari we wishe umwana akorohereza ubutabera wenda bukanamugabanyiriza igihano, gusa umukozi amubwira ko ‘n’imbere y’Imana Atari we wamwishe’ ngo mu ma saa saba z’ijoro bageze kwa muganga nibwo mama Kevin yaje gufatwa n’inzego z’umutekano bamushyira mu modoka inyuma, ariko atangira kubinginga ngo bamucikishe ngo ‘ni satani wamuteye’ ariko bamubajije icyo yakoze araceceka.
Ngo ubwo buhamya bwaranditswe bw’uko mama Kevin yasabye gucikishwa wenda ‘bakamusaba icyo bashaka cyose’. Ndagijimana yavuze ko umwana bamwicishije icyuma ndetse bamwokesha icyuma ku ruhange rwe, bityo ababajwe n’uko yishwe urubozo. Umugabo wa mama Kevin na we yarafunzwe mu rwego rw’iperereza. Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko mama Kevin afitanye amakimbirane no kwa mama Teta kuko ngo bamushinja kwinjira mu buzima bwabo aho ahora avugana n’umukozi waho.
Ndagijimana yanavuze ko mama Kevin yigeze no guhisha imfunguzo zo kwa mama Teta (ahapfuye umwana) bamara guhindura serire akazizana avuga ko yazitoraguye. Nyuma bagiye Babura imfunguzo bagakeka ko ari we wazitwaye, kuburyo iriya nshuro azana imfunguzo avuga ko yazitoye bwari ubwa kane bibaye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya Havuguziga Charles, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ubu bwicanyi bwabaye, aho n’ukekwa ari muri RIB ngo akorweho iperereza. Hari andi makuru avuga ko abana bo muri ruriya rugo bajyanwe kwa muganga kubwo kurya ibiryo bihumanye. Imihango yo gusezera no gushyingura Michele yabaye kuwa 13 gicurasi 2023.
Indirimbo ‘Intare batinya’ ya Yvan Muziki na Marina yasibwe: kubera igitutu cy’abafana bashyize kuri Yvan Muziki na Marina ku indirimbo ‘Intare batinya’ ubusanzwe yahimbwe na Kamaliza ariko bakayisubiramo, yasibwe kubwo kuba barakoreshejemo amashusho ya perezida Paul Kagame kandi ntaho ahuriye nayo, kuko iyi ndirimbo yahimbwe Kamaliza ayitura capitain Kayitare Vedaste waguye ku rugamba.
Iyi ndirimbo yari imazeho iminsi ibiri, baje kuyisubiramo bakuramo amashusho ya perezida Kagame bongera kuyishyiraho bushya, aho yari yanarebwe n’abarenga ibihumbi 200 kuri shene yabo ya Youtube. Aba bahanzi bashimiye buri wese wabandikiye abaha igitekerezo ku mashusho y’iyi ndirimbo.